Menya ibyaha bikomeye Umuyobozi wa Rayon Sports ashinjwa ashobora gukatirwa imyaka 10
— June 7, 2017
Please enter banners and links.
Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta, bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha.
Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize aho yashinjwaga kunyereza umutungo mu kigo cya REG yakoreraga, Yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Polisi ya Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatagangarije itangazamakuru ko dosiye ya Kimenyi yamaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya REG aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.
“Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”. Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.
Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.
Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.
2,358 total views, 3 views today
Leave a reply