umu amakuru- Coaster yagonganye n’igare umunyonzi ahita apfa | Umusingi

Coaster yagonganye n’igare umunyonzi ahita apfa

Please enter banners and links.

Ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2017, nibwo Coaster yari igeze mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi hafi y’urusengero rw’Abadivantisiti yagonganye n’igare ryari ririho abantu babiri rinapakiye amandazi, uwari uritwaye akaba ari we witabye Imana.

Umunyegare utaramenyekana izina wavaga ku Gisozi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yagonganye na Coaster ya sosiyete ya RFTC yazamukaga ijya kuri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ahita yitaba Imana.

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko umunyegare yari yabuze feri bimuviramo kugongana na Coaster.

Iyi mpanuka ikimara kuba, nyakwigendera yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru naho undi musore wari kuri iryo gare ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwibanze.

Bamwe mu bagenzi bagendera ku magare bifuza ko abatwara amagare bazajya bahugurwa ku bijyanye n’impanuka kuko bamwe bava mucyaro baje gushaka akazi bataramenya imihanda bigatuma bakora impanuka bikabaviramo kubura ubuzima bwabo n’abo baba batwaye.

 

 

2,801 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.