umu amakuru-    Police FC yatsinze Espoir 3-1 | Umusingi

football    Police FC yatsinze Espoir 3-1

Please enter banners and links.

football

 

 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Werurwe 2016, ku kibuga cy’imikino cya Kicukiro habereye umukino wo ku munsi wa cumi n’umwe wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukino wahuje Police FC na Espoir.
Uyu mukino wari ishiraniro ku mpande zombi, ukaba watangiye ikipe ya Police FC irusha Espoir cyane cyane mu bakinnyi bo hagati ndetse na ba rutahizamu.
Ibi byaje gutanga umusaruro ku ruhande rwa Police CF ubwo rutahizamu wayo akaba na kapiteni Innocent Habyarimana, ku mupira mwiza yari aherejwe na Danny Usengimana yacikaga ba myugariro ba Espoir maze agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Espoir , igitego cya mbere cya Police FC kiba cyirinjiye.
Nyuma yaho gato kandi, ku munota wa 19, rutahizamu wa Police FC, Mohammed Mushimiyimana yaboneye ikitego cya kabiri ikipe ye ariko ku munota wa 30 w’igice cya mbere cy’umukino, nyuma yo gusatira Police FC umwanya munini, ikipe ya Espoir yagomboyemo igitego kimwe, amakipe yombi akaba yagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya Police FC kuri 1 cya Espoir.
Mu gice cya kabiri Police FC yakomeje gusatira cyane, ndetse ikora impinduka kuko yakuyemo Mohammed asimburwa na Eric Ngendahimana, Idesbald Nshuti nawe asimburwa na Japhet Imurora maze kubera kotsa igitutu ab’inyuma ba Espoir, byaje kuvamo ko ku munota wa 76, ba myugariro ba Espoir bakorera ikosa kuri Kalisa Rachid mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti .
Iyi penaliti yatewe na Usengimana Danny, umuzamu wa Espoir ayikuramo ariko Habyarimana wari wakurikiye neza asubyamo umupira , icya gatatu kiba kirinjiye. Police FC yakomeje gusatira izamu rya Espoir cyane cyane ba rutahizamu aribo Habyarimana na Japhet ariko umukino urinda urangira ku nsinzi ya Police FC ya 3-1.
Umutoza wa Police FC, Cassa Mbungo André yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye kuko ngo, nk’uko bigaragara bakosoye amakosa bari bakoze mu mukino mpuzamahanga bari bakinnye mu mpera z’icyumweru gishize cyane cyane abo hagati aho yagize ati:”ibi birampa icyizere ko ikipe yanjye izakomeza kwitwara neza mu mikino izakurikira yaba iya shampiyona y’igihugu ndetse n’amarushanwa nyafurika turimo.”
Nyuma y’uyu mukino, Police FC yagize amanota 20 ikaba iri ku mwanya wa kane nyuma ya AS Kigali, Mukura VS na Rayon Sport, zose zimaze gukina imikino 11 mu gihe Police FC ifite ikirarane itarakina.
Muhungu John

2,318 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.