umu amakuru-    Obedi Bwanika umwe mu bahataniraga kuba Perezida wa Uganda yafashwe atorokera muri Tanzania | Umusingi

Bwanika_494995656    Obedi Bwanika umwe mu bahataniraga kuba Perezida wa Uganda yafashwe atorokera muri Tanzania

Please enter banners and links.

Bwanika_494995656

 

 

Amakuru uturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko umwe mu bahataniraga kuba Perezida w’icyo gihugu witwa Obedi Bwanika yafashwe na polisi y’icyo gihugu atorokera mu gihugu cya Tanzania .
Obedi amaze gufatwa na polisi yamubajije aho ajya maze ayibwira ko ajyanye umugore we kwivuriza muri Tanzania ariko polisi yamugiriye impuhwe imusaba guhindukiza imodoka akayerekeza iyo aturutse agasubira mu mujyi wa Kampala.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda umunyamakuru wacyo witwa John Bosco Mulyowa yari ahibereye Obedi afatwa agategekwa gusubira Kampala n’umurwayi we yaratwaye kuvuza .
Ibi ubwo byabaga undi wahataniraga kuba Perezida wa Uganda witwa Dr.Kiiza Besigye ku biro by’Ishyaka ahagarariye rya FDC ryatewe n’abapolisi ba Museveni bahatera ibyuka biryana mu maso ndetse uyu munsi hakaba hiriwe imvururu nyinshi zishingiye ku matora aho bavuga Dr.Kiiza Besigye ashobora gutsinda Museveni ariko urundi ruhande rukavuga ko Museveni ari butsinde.
Mu gihe rero abari biyamamaje barimo bakurikirana uko kubara amajwi byagenzi Obedi Bwanika we yari arimo guca iyibusamo ashaka guhunga igihugu ariko polisi iramufata.
Amakuru akaba avuga ko yashakaga kujya mu Ishyamba kurwanya Perezida Museveni ndetse no kujya gusakuza ashaka ko amahanga amufasha none umugambi we ukaba wapfubye.
Umusingi1@gmail.com

2,735 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.