umu amakuru- Akarere ka Ruhango kaguzwe n’abari abayobozi bako bakagira akarima kabo Leta ntiyabimenya | Umusingi

mbabaziiAkarere ka Ruhango kaguzwe n’abari abayobozi bako bakagira akarima kabo Leta ntiyabimenya

Please enter banners and links.

 

mbabazii

 

 

 

Nkuko musanzwe mubizi Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho inkuru zicukumbuye ndetse n’inkuru z’akarengane ,inkuru z’amahugu nizindi zose ubu cyabacukumburiye inkuru ivuga uburyo abayobozi b’Akarere ka Ruhango baguze Akarere bakagira akarima kabo Leta itabizi .
Amakuru dufitiye kopi yerekana uburyo Meya Mbabazi Xavier Franscois yahaga abantu akazi kujya gukora mu bitaro batabifitiye ibyangombwa ko bakwiye gukora mu bitaro.
Uwitwa Nkomeje Eric yoherejwe kuri Centre de santé ya Kigoma gukorayo kandi yarize Science zimain ndetse akaba yari afite Diploma yo muri Congo.
Amakuru avuga ko yageze ku bitaro bya Kigoma atangira guhangana n’uwitwa Kabanda Florbert wari umuyobozi w’ibyo bitaro nawe bivugwa ko apanga na Meya Mbabazi utu deal twinshi.
Uyu Kabanda akaba yarigeze gutanga imashini y’ibitaro muri Clinique I Muhanga nyuma bakaza gufungisha we na Depite Gaston nyiri iyo Clinique Dr.Bwimba Pascal.
Bivugwa ko nyuma byaje gutahurwa ko Nkomeje Eric yaje gutahurwa amaze guhembwa Miliyoni 7 akaba yaragiye gukora muri ibyo bitaro nta piganwa ribaye ndetse nta n’itangazo ryakazi ryigeze rimanikwa cyangwa ritangazwa aho ariho hose.
Ikindi kibazo gikomeye n’uburyo Minisante yahaye Akarere ka Ruhango Ambulance ifite plaque GP 664A ihishwe mu I Garage I Kabgayi aho kuba ifasha ibitaro yari igenewe bya Kinazi ahubwo Meya Mbabazi Xavier Franscois yahisemo kujya kuyihisha maze yohereza umushoferi muri ibyo bitaro akajya ahembwa kandi adakora.

Annonciata-Kambayire

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata ubu ushaka kuba Visi Meya
Meya yabonye ko bamutahuye uburyo yohereza abakozi bagahembwa badakora niba afite uburyo babyumvikana bakayagabana kuko uwo muntu uhemberwa izina gusa aba afite akandi kazi akora bivuze ko aba ahembwa 2.
Meya wa Ruhango Mbabazi yabonye ko atahuwe nanone uburyo yagiye guhisha Ambulance mu I Garage maze yitwaza ko yashaje kandi birazwi ko imodoka za Leta zose iyo zishaje zisubirwa MINIFRA ikaziteza cyamunara ariko we yahisemo kuyihisha mu I Garage.

DSC05809
Ikinyamakuru Umusingi cyagiye gusura iyo modoka ya Ambulance aho ihishe mu I Garage I Kabgayi turayifotora ndetse aho ihishe ibarirwa ibihumbi bitatu ku munsi kandi yajyanywe mu I Garage guhera mu kwezi kwa 8/2014 none turi mu kwezi kwa 2/2016 bivuze ko ihamaze umwaka n’amazi 7 ,ubaze ibihumbi 3000 ku munsi kugeza uyu munsi iyo modoka yakwishyura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi na cumi (1.710.000Rwf) amafaranga Leta igomba kwishyura nk’igihombo yatejwe na Meya Mbabazi n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata kuko niwe wemeza ibigomba gukorwa n’ibitagomba gukorwa kandi inzandiko zose bamuha kopi bamumenyesha bivuze ko abizi.

DSC05811
Iki kibazo ntigikwiye gucecekeraho kuko iyo modoka yakabaye itwara abarwayi ubu se icyo yari igenewe gikorwa gute ?abaturage sibo babihomberamo?.

DSC05814
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Kimonyo nyiri Garage kuri Telephone ye igendanwa amakuru y’iyo modoka maze avuga ko yamaze gukora dovi (ibisabwa kugirango ibone kuhava abiha Akarere.
Kimonyo yagize ati “njye nakoze dovi ndayibaha ubwo bazayitwara bubahirije ibisabwa kugirango ive hano”.

DSC05816
Iki kibazo Meya Mbabazi amaze kubona ko gikomeye yahamagaje akanama asaba ko iyo Ambulance ijyanwa kuri Centre de santé ya Mbuye igezeyo barayanga kuko yari yarabaye igisenzegeri bayisubiza Akarere ariko Akarere gasanga itakomeza guparika aho bahitamo guhamagara Kimonyo ngo ayijyane ibe mu I Garage iwe.

DSC05817

Aho ni mbere mu ntebe zayo
Uwitwa Dr.Tuyishime Emily niwe wari umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe bivugwa ko ari mu mupangu umwe na Meya wa Ruhango kuko murumuna wa Dr.Tuyishime witwa Rutayisire Franscois niwe woherejwe ku bitaro nk’umushoferi w’iyo modoka kandi idakora nawe adakora kandi agahembwa.

DSC05815

Amapine yaraboze
Meya Mbabazi ikibazo cyaramukomeranye ahamagaza indi nama yo kwiga uburyo iyo Ambulance yinjizwa mu mitungo ya Centre de santé ya Mwendo ,uwitwa Ethiene arabyanga .
Nyirishema Phoroduward ushinzwe ubuzima mu Karere ka Ruhango na Meya Mbabazi n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana baravuga ngo abayobozi ba Centre de santé za Gishweru ,Byimana na Mwendo ko nibanga kwakira iyo Ambulance bazafatirwa ibyemezo.
Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye Meya wa Ruhango Mbabazi Franscos Xavier gishaka kumubaza ikibazo cy’iyo Ambulance yanga kwitaba Telephone ye igendanwa tumwandikira ubutumwa bugufi kuri Telephone yanga kudusubiza ahubwo hakaba hari umuntu tutari buvuge amazina ye yabwiye ngo abanyamakuru niyo bakwandika ibyo bashaka nta kibazo mfite.Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi nyinshi z’iki kibazo cya Ambulance ndetse na Moto Meya yahaye umuturage bakajya kuyigishirizaho gutwara moto ,ntawamenya amafaranga bakoreraga kuri iyo moto bigisha abantu gutwara moto aho yajyaga ubu moto nayo yabaye igisenzegeri iparitse ahantu izirikishije inzitiramibu.
Ikinyamakuru Umusingi mu nkuru iri bukurikire iyi tubagezaho amakuru arambuye amafaranga akenewe kugirango iyo moto yari yagenewe ibitaro aho kujya mu bitaro ikajyanwa kwigishirizaho abantu gutwara moto.Turabagezaho amakuru uburyo hari bamwe mu bayobozi b’ibitaro bandikaga inzandiko bishyuza Akarere ko hari ibikorwa bakozo by’ubwubatsi kandi ntabyo bakoze.
Turabagezaho amakuru uburyo hari za Laptop zagiye zigurwa zikaburirwa irengero ,iyo yose n’imitungo ya rubanda inyerezwa kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere yakabaye akurikirana iyo mitungo ariko ikibabaje ni uko bombi ubu barimo kwiyamamaza bashaka gusubiraho kuko babona Akarere bakagize akarima kabo.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umwe mu baturage utuye Ruhango ariko wadusabye kudatangaza amazina ye niba abona abo bayobozi bakwiye kongera gusubira kubuyobozi  yagize ati “ubu bose bararwanira gusubiraho kuko bazi ko babona umugati n’ibirayi kuko bikorera ibyo bashatse nta wabakuraho”.
Ubu amakuru aturuka mu nzego zizewe ni uko Meya Mbabazi azasubiraho kubera ukuntu yigira umuntu mwiza ndetse afite n’abamukingira ikibaba aya makosa yose ntamenyekane.
Andi makuru ni uko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata agiye kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ariko ubu biravugwa ko batarimo kumvikana kubera umwe agiye kungiriza undi kandi n’ubusanzwe abo bayobozi Akarere bagaciyemo ibice 2 bamwe usanga bari kuruhande rwa Meya bapinga uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere nabari kuruhande rw’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ugasanga bapinga meya ukibaza iyo niyo miyoborere izateza imbere Akarere n’abatuarage muri rusange?.
Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Akarere ka Ruhango kugirango kimubaze ayo makuru niba ayazi maze kuri Telephone ye igendanwa ati “nta makuru ubu naguha kuko ndi muri konji”.Amakuru ni menshi muri Aka Karere kandi yose muzayagezwaho .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Minisante icyo ibivugaho duhamagara umujyanama wa Minisitiri Binagwaho Agnes ariko ntiyatwitabye kugirango tubabaze niba bazi aho Ambulance iri cyangwa batahazi?niba bahazi ,bazi n’ikibazo cyayo babikozeho iki?ese ubwo ibyo n’ibyo gushyigikirwa?.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza umujyanama wa Governeri w’Intara y’Amajyepfo kuko Intara ifite inshingano z’Uturere tugize iyo ntara ariko nawe ntiyadusubije ariko nkuko twababwiye iyi nkuru ni ndende igice cyayo cyakabiri tuzaba twavuganye nabo kuko hari amakuru menshi y’amanyanga y’abayobozi bakuru mu Karere ka Ruhango.
Gusa aka nako n’ingenzi nako kukamenya ,umwe mu bayobozi bakuru mu Karere ka Ruhango amaze ku menya ko Ikinyamakuru Umusingi kirimo gukurikirana iyi nkuru yagize ati “wareretse kwanduranya n’abayobozi ,urashaka ko bazakujyana muri rwa rwego rw’abanyamakuru?”.
Uwanditse inkuru y’amanyanga y’abayobozi mu Karere ka Ruhango bamujyana mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura?.
Igice cya 2 nacyo kirimo gutegurwa ,uburyo moto y’ibitaro Meya yayitanze ikajya kwigishirizwaho gutwara moto ,laptop zibwe ,abakozi yahaye akazi ntabyangombwa by’ubushobozi bwako kazi ,ababitahuye bashatse kwirukanwa ariko bamubera ibamba n’ibindi byinshi muzabyisomera hano .
Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com

2,472 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.