umu amakuru-        UBWOBA :Perezida Museveni yikanze gutsindwa mu matora ajya kwitoza kurasa | Umusingi

12187889_1001795616554712_5067396300630318975_n        UBWOBA :Perezida Museveni yikanze gutsindwa mu matora ajya kwitoza kurasa

Please enter banners and links.

12187889_1001795616554712_5067396300630318975_n

 

 

 

 

Mu gihugu cya Uganda uyu munsi Kuwa 16 Gashyantare 2016 nibwo kwiyamamaza ku bakandida 8 bahatanira kuba Perezida w’icyo gihugu bihagarara amatora akaba ateganyijwe Kuwa 18 Gashyantare 2016.

12188992_1001795669888040_3443721477593037370_n
Kubera uwitwa Dr.Kiiza Besigye wabayeho umusirikare ku ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Museveni ubu umumereye nabi kubera afite abayoboke benshi ubwoba muramwica asubira mu gisirikare mu nkambi abwira abasirikare kumwigisha kongera kurasa kuko biravugwa ko aramutse atsinzwe yasubira mu Ishyamba.

12189808_1001795586554715_5768643488899600893_n

Impamvu yamuteye ubwoba ni uko mu biganiro mpaka (presidential debate)abiyamamaza bagira bakabazwa ibibazo bitandukanye ,iyo usubije nabi undi agasubiza neza abantu bumva ko usubije neza ariwe ufite gahunda yo gutsinda akayobora igihugu.
Mu kiganiro mpaka rero Dr.Kiiza Besigye akaba yarasubizaga neza abantu benshi bagakoma mu mashyi Museveni bikamutera ubwoba.
N’ubwo Perezida Museveni adashaka kuva ku butegetsi kandi amazeho imyaka 30 byatumye benshi bamurambirwa ndetse n’ubwo yagiye kongera kwitoza kurasa ashobora kubura abamushyigikira .

12208314_1001795706554703_1496230047700973631_n
Bamwe mu nzobere muri politike mu gihugu cya Uganda babonye Perezida Museveni yitoza kurasa bavuga ko muri iyi myaka ibyo kujya mu Ishyamba bitapfa kumukundira kuko iyo watsinzwe uremera ukajya gushaka ibindi ukora dore ko afite ubukire bwinshi ndetse n’inka nyinshi ashobora kujya kuragira inka ze.
Mu gihugu cya Nigeria byabaye niza Perezida Buhari wiyamamazaga na Jonathan ubwo Buhari yamutsindaga mu matora maze Jonathan akamuhamagara kuri Telephone ye igendanwa ati “ndemeye wantsinze ariko tuzakorane neza”.
Biragaragara ko Demokarasi itangiye kuza muri Afurika niba byarabaye muri Nigeria uwari Perezida agatsindwa akavaho ,bikaba muri Kenya ,bikaba muri Tanzania nahandi bizahagera ibintu byo kurambirana kubutegetsi birangire.
Rwego Tony

2,456 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.