Gen.Sejjusa yafashije Museveni kujya kubutegetsi Amini aramufunga none Museveni yamufungiye aho Amini yamufungiye
— February 15, 2016
Please enter banners and links.

Politike abavuga ko ari umukino mubi barabibonye kuko mu gihugu cya Uganda mu gihe icyo gihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’igihugu bamwe barafunzwe abandi batangira kuvuga amabanga y’igihugu bitari ngombwa.
Gen.Sejjusa ubu arafunzwe nyuma yo gutoroka igisirikare akajya kuba mu gihugu cy’u Bwongereza ariko akabona ubuzima bwo kuba impunzi kandi ari umusirikare ukomeye mu gihugu yarwaniye ahitamo kugaruka dore ko ari no basirikare bakize cyane muri Uganda aho afite ifamu y’inka nini cyane yegeranye n’iya Perezida Museveni akaba afitemo inka ibihumbi bitanu (5000).

Gen.Sejjusa David yakoze ubukwe Dr.Kiiza Besigye yamwambariye
Gen.Sejjusa ubu ufungiye muri gereza ya Luzira aherutse kubwira itangazamakuru ko yafashije Perezida Museveni kujya ku butegetsi Perezida wariho icyo gihe aramufunga none na Museveni amufungiye aho Amini yamufungiye.
Gen.Sejjusa akaba azira gutoroka igisirikare kuko yagiye adasezerewe ariko akaba avuga ati ko ntagihembwa ubwo ndacyari umusirikare wanyu?.

Gen.Sejjusa azanywe mu rukiko kuburana
Gen.Sejjusa akaba ari inshuti magara ya Gen.Elly Tumwine kuko Gen.Tumwine ubwo bari mu ntambara ya Museveni akuraho Obote bamurashe mu ijisho araremba bamwe mu basirikare bagenzi babona atari bukire kandi bari mu bihe bibi batangira kujya umugambi wo kumwiyicira aho kugirango aduyi imwice nabi.
Gen Sejjusa bakunda kwita Tinyefuza we uwo mugambi yarawurwanyije bikomeye bigera aho ajya kurugamba ateruye Gen.Tumwine ku rutugu kugeza ubwo yavuwe arakira none n’umusirikare ukomeye mu Ngabo za Uganda.

Idi Dada Amini wafunze Gen Sejjusa kuko yashyigikiraga Museveni
Niyo mpamvu Perezida Museveni yatumye Gen.Elly Tumwine kwa Gen.Sejjusa akimara guhunguka kuko Museveni yashakaga guhura nawe kugirango amubaze impamvu yatumye ahunga igihugu ndetse n’impamvu amurwanya.
Kubera ubucuti abo bagabo bombi bafitanye guhera mu ishyamba barwana Museveni yasanze nta wundi yamutumaho uretse Gen.Elly Tumwine.
Kimwe nkuko nanone Gen.Sejjusa Tinyefuza ari inshuti magara na Dr.Kiiza Besigye nabo bakundanye kuva cyera ndetse Besigye niwe wabaye best man mu bukwe bwa Gen.Sejjusa.
Gen.Sejjusa baramurashe arwanirira Museveni ko ajya ku butegetsi ,baramurasa akaguru kamwe kavaho kagwa hasi Besigye kubera ari umuganga w’inzobere aragutoragura agusubizaho ndetse aramuvura arakira.
Byatumye abo bagabo bombi baba inshuti magara kandi koko nta muntu wakiza ubuzima bwawe ngo uzamugirire nabi uretse muri politike bijya bigaragara ariko Gen.Sejjusa ubu akaba abwira abantu ko batora Dr.Kiiza Besigye kugirango abe ariwe uyobora Uganda.
Abantu benshi ubu bamaze kwanga Perezida Museveni kubera polisi yambura abagore ubusa ,gutera abaturage imyotsi iryana mu maso ,urubyiruko rwinshi rutagira akazi ,ruswa nyinshi mu gihugu ndetsi yibanda cyane mu gipolisi cye n’ibindi byinshi .
Ariko n’ubwo abenshi bamaze kumwanga ariko Abanyamahanga harimo n’abanyarwanda bakunda cyane kubera ko buri munyamahanga wese ugeze Uganda arisanga ,nta kibazo agira ndetse abenshi bakaba bazanamutora dore ko Abanyarwanda bo yabemereye ubwenegihugu.
Gusa bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda ntago bishimiye icyemezo cya Museveni cyo gufunga Gen.David Sejjusa kuko nk’umuntu wamufashije gutsinda urugamba ntabwo yakamufunze.
Gatera Stanley
3,138 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply