John Mirenge yirukanywe muri RwandAir
— April 6, 2017
Please enter banners and links.

Inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame yabereye muri Village Urugwiro Kuwa 5 Mata 2017 yirukanye John Mirenge wari umaze imyaka 7 ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir asimburwa kuri uwo mwanya na Col Chance Ndagano wari umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare ariwe muyobozi w’agateganyo w’iki kigo gishinzwe ingendo z’indege.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro Kuwa 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niyo yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye.
Kuva mu Ukwakira 2010 nibwo John Mirenge yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RwandAir nyuma yaho yari amaze amezi atatu ari Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir asimbuye Rene Janata wari ugizwe umuyobozi mu ikompanyi ikomeye mu by’indege mu Budage, Lufthansa.
Col .Chance Ndagano wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo muri RwandAir yari asanzwe ari Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa gisirikare.
Yaburanishije imanza zikomeye zirimo urwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be baregwaga ibyaha birimo gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Emmanuel Muvunyi wari Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, ashinzwe ibizamini we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza asimbuye Dr Mugisha Sebasaza Innocent.
Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko Muhire Louis – Antoine, Rwiyemezamirimo wakoze ikoranabuhanga rifasha mu kohererezanya amafaranga rizwi nka MERGIMS yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mbere y’uko ajya mu byo kwikorera, yabaga muri Canada aho yari umupolisi.
Naho Claudette Irere wigeze kuba Umuyobozi wa K Lab yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ushinzwe ikoranabuhanga.
Bamwe bavuze ko kuyobora ikigo imyaka myinshi bamwe bigira abayobozi bakomeye aribyo bibaviramo kwirukanwa cyangwa guhindurirwa akazi rimwe na rimwe bagasubizwa mu kazi gusuzuguritse.
3,139 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
1 Comment
Ese ubwo gukurwa mu nshingano wari ufite bisobanura kwirukanwa??!!
Mujye mugorora imvugo mukoresha plz! Kwirukanwa bijyana no kugawa,kandi ntaho batubwiye ko yagawe!