Abayobozi b’ibigo by’amashuri 12 bafungiwe ibura rya mudasobwa 384
— April 6, 2017
Please enter banners and links.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri 12 n’abarimu bamaze gufatwa mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma y’iperereza Polisi yakoze ku ibura rya mudasobwa za gahunda ya Mudasobwa imwe kuri buri mwana(One laptop per child).
Umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, IP Emmanuel Kayigi, yemeje ko umunani muri abo bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’izo mudasobwa ari abo mu Karere ka Rwamagana, abandi bane akaba ari abo mu Karere ka Gatsibo.
IP Kayigi yagize ati “ perereza no gufata abantu birakomeje, bifitanye isano na mudasobwa 245 zimaze kuburirwa irengero mu Karere ka Gatsibo, izindi 139 zabuze muri Rwamagana aba bose bafashwe ,bari bamwe mu bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ni ibikorwa bizakomereza mu tundi turere twose tw’iyi ntara.”
Kimenyi Erick umuhuzabikorwa w’iyi gahunda ya Mudasobwa imwe ku mwana ku rwego rw’igihugu yashimye iki gikorwa cya Polisi cyo gufata abakekwaho kugira uruhare mu ibura ryazo.
Yagize ati “Mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB umwaka ushize, mudasobwa zigera ku 1000 zaraburaga mu Ntara y’Iburasirazuba yonyine. Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abo bakorana babiri inyuma basabwe gutanga ibisobanuro ku buryo zabuzemo, ni muri ubwo buryo nkeya muri zo zagiye zigaruzwa. Cyari igihe cy’uko uwabigizemo uruhare wese abiryozwa.”
Uretse izo mudasobwa, IP Kayigi yavuze ko hari no gukorwa iperereza ku ishyirwa mu bikorwa kuri gahunda zose zigenewe kuzamura imibereho y’abaturage zirimo VUP, Girinka kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko habayeho imikoresheze mibi ya zimwe muri izo gahunda z’iterambere ku baturage, cyane cyane mu bashinzwe kuzishyira mu bikorwa.
Iyi gahunda yatumye benshi mu tundi turere batangira gutinya ko nabo bishobora kubageraho kuko hari nahandi zagiye zibura.
Iyo gahunda yo kureba uburyo gira inka na VUP zashyizwe mu bikorwa nabyo bishobora kuzafungisha benshi kuko usanga ahenshi havugwamo ibibazo bitandukanye bijyanye no kudashyira mu bikorwa izo gahunda uko zateganyijwe.
Ibi nabyo bamwe bemeza ko ari mu bituma ireme ry’uburezi ridatera imbere kandi Leta iba yarashyizeho ingamba nziza ariko abantu bamwe na bamwe bakazica.
2,429 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply