Menya uburyo amababi y’igiti cy’umwembe avura Diyabete
— November 13, 2016
Please enter banners and links.

Diyabete ni indwara ituma isukari yo mu maraso yiyongera. Iyi ndwara ifata umuntu, iyo impindura yahagaritse kuvubura umusemburo wa insulin, ariko hakaba nubwo diyabete ishobora gufata umuntu bitewe nuko, umubiri wananiwe gukoresha umusemburo wa insulin nkuko bikwiye.
Iyi ndwara akenshi itera ingaruka nka: ubuhumyi, intege nkeya z’umubiri, kurwara kw’impyiko, indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, kwangirika kw’imitsi n’uburemba mu bagabo n’abahungu.
Mu gihe nta muti uyivura ngo ikire, imyitwarire mu buzima (lifestyles) ishobora gutuma uyirwaye agira agahenge ku buryo bugaragara. Hakaba hari ubuvuzi bufasha mu guhangana n’iyi ndwara, bityo ndetse n’umurwayi akaba yagira n’icyizere cyo gukira, nyamara kandi hakunze no kubaho ibyuririzi, bityo kandi bigasaba amafaranga menshi mu rwego rwo guhangana nazo.
Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru abantu bamwe bahitamo gukoresha ubuvuzi bwa kamere. Nkuko Iknyamakuru STETH NEWS, kamere ituma tubona uburyo bwo kwivuza indwara zinyuranye, harimo na diyabete. Kuri ubu, kamere ikaba iduha amababi y’imyembe nk’umuti w’indwara ya diyabete.
Uburyo ibibabi by’imyembe bifasha abantu barwaye diyabete, cyane cyane ibigize amababi y’imyembe, kuko byakoreshejwe kenshi n’Abashinwa bo hambere, mu kuvura asima na diyabete. Ibibabi bikaba byuzuye ibintu by’ingirakamaro nka mu guhashya diyabete, mu biri mu bibabi by’imyembe harimo: aside caffeic, mangaferin, flavonoids, aside gallic. Biriya byagaragajwe haruguru akaba aribyo biha ubushobozi ibibabi by’imyembe mu guhashya diyabete.
Uretse nibyo, ibibabi by’imyembe bifasha mu kuvana imyanda mu mubiri (antioxidant), kandi bikanafasha mu kurinda alerije.
Akamaro k’ibibabi by’imyembe ku barwayi ba diyabete harimo, gutuma isukari yo mu maraso itazamuka, icyindi kandi, bituma umubiri ushobora kuvubura umusemburo wa insulin, no gukwirakwiza isukari mu mubiri, bityo bikanagabanya ingano y’isukari.
Kugabanya kolesiterole mu mubiri, kuko kolesiterole nyinshi mu mubiri yangiza umutima, kandi ibi bishobora guteza ibibazo by’ingutu ku murwayi wa diyabete. Kubera ko ibibabi by’imyembe bikungahaye ku cyitwa pectin, vitamin c, na fiber, uru ruvangitirane tumaze kugaragaza rutuma ingano ya kolesiterole igabanuka mu mubiri.
Kwirinda ubuhumyi buterwa n’indwara ya diyabete, ibi bibabi bifite nanone vitamin A, kandi ikaba igira uruhare runini mu kurinda amaso, ikindi nuko ibibabi by’imyembe bigabanya ibimenyetso by’indwara ya diyabete, urugero nko kunyara cyane inkari nyinshi kandi buri kanya, kunanuka bikabije no kureba ibicyezicyezi, bityo bigatuma n’ubuzima bw’umuurwayi wa diyabete budakomeza kumugora cyane.
Kugirango ibi byiza bigere ku murwayi wa diyabete, nuko akurikiza aya mabwiriza, guteka amazi agaserura nkayo bagiye kwarikisha umutsima, bakayasuka mu gakombe kangana n’ikirahure, bagashyiramo ibibabi bitoshye by’umwembe 15 kugeza kuri 20 bikararamo, hanyuma mu gitondo umurwayi akanywa icyo cyayi, mbere yuko agira ikintu icyaricyo cyose ashyira mu nda, ibi bigakorwa mu gihe cy’amezi 2 na 3
Nkuko urubuga SaverDeals.net rubigaragaza, ngo Mangiferia indica (umwembe), ibibabi byawo bikunze gukoreshwa mu buvuzi bw’imiti rwatsi (herbal medicine). Inyigo nyinshi zikaba zaragaragaje ko ibibabi by’imyembe bifite ubushobozi bwo kurwanya diyabete, gucamazi uburozi mu mubiri, guhashya virusi, kurwanya indwara z’umutima, kugabanya umuvuduko w’amaraso, kurwanya ibabuka ry’ibice by’umubiri (inflammation).
Amababi y’imyembe kandi afasha mu kurwanya ingaruka zitandukanye ku buzima, nko kurwanya mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, kurwanya ise, ndetse no kurwanya ibibyimba (tumors) n’impiswi.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Rutazibwa Alphonse
17,281 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply