Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza barasabwa kugira icyo bakora hakiri kare bagatabara abantu bicwa babazwe nk’inyamanswa
— February 1, 2016
Please enter banners and links.
Mu gihugu cy’uBurundi abantu biricwa babazwe nk’inyamaswa amahanga arebera ariko bamwe mu bashoboye guhunga icyo gihugu bakaba basaba ko Amahanga yahaguruka vuba na bwangu agatabara inzirakarengane bicwa babazwe nk’inyamaswa batazi icyo bazira.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Yves yagize ati “urebye uburyo ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bwica abantu bamwe bakababaga nk’inyamaswa amahanga akwiye guhaguruka hakiri kare agatabara cyangwa abamurwanya nabo bakagira icyo bakora”.
Yakome avuga ko bari bategereje ko imishyikirano hari icyo yatanga amahoro akagaruka bagataha ariko imishyikirano ntacyo yagezeho.
Ikinyamakuru Umusingi mu isesengura cyakoze cyasanze Perezida Nkurunziza ariwe zingiro ry’intambara ikomeye y’Akarere kuko abamurwanya bafite ibihugu bibashyigikiye kandi na Nkurunziza afite ibihugu bimushyigikiye nka Uganda na Tanzania kuko Tanzania impamvu ishyiramo imbaraga ni ugukumira abashobora kwinjira I Burundi bakambuka Tanganyika bagatangira guteza umutekano muke.
Abarwanya Nkurunziza nabo bari bitezweho byinshi ndetse aho bamwe mu basirikare bakomeye batorotse igisirikare bagatorokana n’ibikoresho bitandukanye nabyo bikomeye Abarundi n’inshuti zabo bari bazi ko hari icyo bagiye gukora vuba ariko nabo amakuru aravuga ko batangiye kwisubiranamo ubwabo kandi iyo mutangiye urugamba mutumvikana muratsindwa .
Umwe mu bakurikirana ibibazo byo mu Burundi watubujije kuvuga amazina ye yagize ati “amakuru twarayumvise ko bafite ibibazo ubwabo ariko icyo twabasaba ni uko bakwiye kubikemura vuba ubundi bagakomza umugambi biyemeje bitaba ibyo Nkurunziza ntibazamushobora cyangwa nabo bazatsindwe bahungire mu mahanga nkuko M23 yabigenje”.
Perezida Nkurunziza n’ubwo abantu barimo gupfa gutyo we avuga ko nta kibazo u Burundi bufite.
Andi makuru Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje ni uko abarwanya Nkurunziza bafite umugambimbi wo gufungura imfungwa zose maze ikaba intsinzi ya mbere kuko iyo washoboye gufungura imfungwa uba ugaragaje imbaraga zikomeye.
Ikindi ni uko ubu bivugwa ko u Burundi bumaze guhagarikirwa inkunga ndetse ubu abakozi bakaba bamaze igihe badahembwa abenshi bakaba bashobora kugana uruhande rurwanya Leta .
Umusingi1@gmail.com
3,426 total views, 1 views today
Leave a reply