Rudasingwa yihimuye kuri Gen.Kayumba amushinja ko ariwe wahanuye indege yari itwaye Habyarimana
— October 11, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru acicikana ku mbuga nkoramnya mbaga Rudasingwa Theogen wahoze ari inshuti ya Gen.Kayumba Nyamwasa nyuma bagashwana kubera inyungu z’Ishyaka batangije rya RNC rirwanya ubutegetsi bw’uRwanda ,ubu yatangiye kumushinja ko ariwe warashe indege yari itwaye Habyarimana Juvenal.
Ku rukuta rwe rwa Facebook Rudasingwa Theogen ubu uri mu buhungiro muri America yanditse ashinja Gen.Kayumba Nyamwasa ko ariwe wahanuye indege mu gihe Gen.Kayumba Nyamwasa arimo kwitegura gutanga ubuhamya bw’uwahanuye indege mu gihugu cy’uBufaransa.

Rudasingwa Theogen ibumoso na Gen.Kayumba Nyamwasa ubu bahanganye kubera Ishyaka RNC(Photo internet)
Ibinyamakuru bitandukanye nka www.dailymail.co.uk cyanditse inkuru Kuwa 7 Ukwakira 2016 kivuga ko Abafaransa bagiye gukora iperereza kuwahanuye indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’uRwanda bakaba bashaka gutumaho Gen.Kayumba Nyamwasa kugirango bamubaze kuko avuga ko afite amakuru y’uwahanuye iyo ndege.
Abafaransa bakimara kuvuga ko bagiye gukora irindi perereza ,Perezida w’uRwanda Paul Kagame akaba yaravuze ko #Kagame: Ndasaba za Ambassade zadufashaga mu gutanga serivise zijyanye n’Ubufaransa kwitegura kongera kubikora. #Rwanda.Ibi bisa nkaho mu minsi ya vuba Ambasade y’Abafaransa iza gufungwa.

Gen.Kayumba ,Perezida w’uBufaransa na Perezida w’uRwanda Paul Kagame (Photo internet)
Kuba Rudasingwa Theogen ashinja Gen.Kayumba Nyamwasa na Kayumba afite abandi ashinja Ubufaransa buzamenya ukuri ari ukuhe?.
Abantu batangiye kuvuga ko Rudasingwa atangiye gushinja Kayumba kubera amakimbirane baherutse kugirana yo mu Ishyaka ryabo rya RNC ubu ryacitsemo ibice 3.
Haribazwa impamvu ubu Rudasingwa aribwo atangiye gushinja Gen.Kayumba kuki atamushinjije mbere bataragirana ibibazo?.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “yaba Gen.Kayumba yaba Rudasingwa ibyo bavuga byose nta gaciro bifite kuki batabivuze bakiba mu gihugu bakabivuga ari uko bari mu buhungiro?ntawakwemera ibyo bavuga kuko baba bishakira amaramuko nta kindi no guharabika u Rwanda”.
Abantu bamwe batangiye kwibaza ikihishe inyuma yiri perereza Abafaransa bagaruye muri iki gihe kuki batarikoze cyera?.
Abandi bantu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranya mbaga nka twitter na Facebook bibaza impamvu buri gihe Ubufaransa buhora bushotora u Rwanda?ndetse ari cyo gihugu gifite abajenosideri benshi bakidegembyayo.
Rwego Tony
3,789 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply