Abapasiteri 5 muri ADEPR bandikiye inzego za Leta ibibazo bikomeye basaba ko ivugururwa
— September 16, 2016
Please enter banners and links.

Itorero rya ADEPR mu Rwanda muri iyi minsi haravugwamo ibibazo byinshi kandi bikomeye ndetse hakaba hari Abapasiteri 5 bamwe birukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko abandi baracyari mu nshingano bakaba bandikiye inzego za Leta bazimenyesha ibibazo biri muri iryo torero basaba ko ryavugururwa hakiri kare.
Aba Pasiteri uko ari 5 bandikiye inzogo zirimo Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ,Umutwe wa Sena ,Transparency International Rwanda ,Urwego rw’umuvunyi berekana imikorere mibi ya Rwagasana Tom na Sibomana Jean bayobora ADEPR .
Muri urwo rwandiko bandikiye izo nzego harimo ibintu 7 bikomeye cyane bashinja abo bayobozi ba ADEPR bakora ndetse babona ADEPR idakemuye vuba ibibazo biri mu Itorero rya ADEPR bishobora guteza ibibazo bikomeye.
Mu byo bandikiye izo nzego uko ari 7 harimo ubuhemi n’ubwambuzi ,gutanga imitungo ya ADEPR mu buriganya ku nyungu zabo bwite,gusenya ingo z’abayoboke aho kuzubaka ,kurobanura ku butoni n’iterabwoba , gushyira no gukura ku myanya binyuranije n’amategeko ,kunyereza imitungo no kusesagura mu buryo bukabije ,gusaba imisanzu abayoboke ku ngufu.
Uretse aba banditse hari n’abandi birukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko abo bose bakaba bahagurukiye kugaragaza amanyanga ya Rwagasana Tom na Sibomana Jean bakaba basaba ko bakurwaho kuko bafite impungenge ko bashobora kwangisha abayoboke ubutegetsi cyane cyane biturutse ku mitungo y’Itorero igiye kurimanganywa.
Nyuma yo kwandikira inzego za Leta na Transparency International Rwanda bamwe mu bapasiteri batangiye guhamagarwa basabwa ko bandika bahagana urwandiko banditse bari kumwe na Pasiteri UWABIMFURA Modeste uzabyanga akirukanwa.
Umwe muri abo banditse urwandiko Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi yagize ati “twarahamagawe n’ubuyobozi bwa ADEPR badusaba ko twandika tuvuga ko tudashyigikiye ruriya rwandiko ndetse twihakane ko tutari kumwe na Pasiteri UWABIMFURA Modeste kuko barimo kubona arimo kumena amabanga yabo kandi bishobora kubakoraho ariko natwe twasinye twamaze gufata icyemezo ndetse tumaze gusesengura ko ibibazo biri muri ADEPR ari uruhuri rwabyo”.
Pasiteri Uwabimfura Modeste mu ibaruwa yandikiye Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi avuga ko akomeje gushakishirizwa ibyaha ku ngufu ndetse bikomeye na Tom Rwagasana nyuma yo kwirukanwa muri ADEPR.
Uretse uyu Uwabimfura Modeste kwirukanwa hari n’abandi bagiye birukanwa kubera impamvu zidasobanutse muri bo hari uwitwa Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco wayoboraga ururembo rwa Rusizi akaba yarirukanywe nta mpamvu abwiwe ituma bamwirukana.Kumenya ko ibyo Pasiteri Uwabimfura Modeste avuga ko ari byo byo kwirukana abantu uko bishakiye bamwe mu ba Pasiteri bo muri ADEPR ubu abenshi bafite impungenge ko nabo bashobora kwirukanwa isaha iyo ariyo yose bishingiye ku gutonesha kwa Rwagasana Tom na Sibomana Jean nkuko Modeste abivuga.

Pasiteri Uwabimfura Modeste


Guhera ibumoso Pasiteri Sibomana yandika ,iruhande rwe Rwagasana Tom yifashe kwitama
Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco ati “turasaba Leta gutabara hakiri kare kuko urebye akarengane dukorerwa muri ADEPR wagira ubwoba kuko bigaragara ko Rwagasana Tom na Sibomana Jean ADEPR bayigize iyabo kandi urebye uburyo bamaze kwigarurira imitungo y’itorero n’uburyo birukana uko bashatse,turashaka kumenya izo mbaraga aho bazikura n’ababashyigikiye kandi ntituzakomeza kurebera Itorero ripfa hagomba kugira igikorwa”.

Iyi ni ibaruwa aba Pasiteri 5 bandikiye inzego zitandukanye
Mu ibaruwa yirukana Kalisa dufite kopi nta mpamvu igaragaza icyo yirukaniwe ndetse n’abandi bamwe na bamwe nabo birukanywe bafite ikibazo nk’icye ese ababirukana bo ntibakwirukanwa aho bucyera?.

Izi ni facture nyemezabwishyu za bank ku misanzu yakwaga abayoboke ku ngufu mu kigega SIKO yaburiwe irengero

uko bandikiraga abantu babasaba gutanga imisanzu ihanitse
Ubu aba Pasiteri bamaze kwirukanwa ni benshi nkuko bamaze kuduha urutonde rwabo bakaba bifatanije n’abambuwe amafaranga yabo yashyizwe mu kigega kitwaga SIKO akaba yaraburiwe irengero ubu bakaba bagiye kubihagurukira kugirango ayo mafaranga hamenyekane aho yagiye.

Iyi n’ibaruwa Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco yandikiye inzego harimo na Minisitiri w’Intebe azimenyesha uburyo ubuyobozi bwa ADEPR inyereza umutungo
Ndetse bavuga ko hari imisanzu yakwaga abayoboke ku ngufu agera kuri Miliyoni Magana ane (400.000.000Rfw)yagiye kunyubako za Hotel Dove nayo yamaze kwigarurirwa na Rwagasana Tom afatanije na Sibomana Jean.Ibi hari impapuro Ikinyamakuru Umusingi gifite zibigaragaza.

Iyi ni ibaruwa ADEPR yandikiye Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco imuhagarika
Muri uko guhangana kwa Pasiteri Modeste Uwabimfura na Rwagasana Tom ,Modeste avuga ko Rwagasana yatumye umwe mu ba Pasiteri bari kuruhande rwe ko ajya mu mudugudu aho Modeste yari atuye kugirango ababwire bashakire Modeste ibyaha ariko kubera ko ntabyaha bari bamuziho byarabuze aragenda nkuko Uwabimfura abivuga.
Muri ADEPR haravugwamo ibibazo byinshi cyane Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kubagezaho amakuru yose yo muri iryo torero dore ko mu minsi ishize twabagejejeho amakuru ya Pasiteri Rurangirwa Emmanuel nawe wavugwaho kunyereza amafaranga ndetse ko Modeste avuga ko Rurangirwa yanze kumusezeranya n’izindi nyinshi tuzakomeza kuzibagezaho.
Gatera Stanley
3,443 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply