Never Again yagaragaje ubushakashatsi ko abaturage batiyumva mu bayobozi bo hasi uretse Perezida Kagame gusa
— August 25, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 24 Kanama 2016 umuryango Never Again ifatanije na Interpeace washyize kumugaragaro ubushakashatsi butandukanye harimo uko abaturage batiyumva mu buyobozi bubegereye cyeretse Perezida Kagame gusa bikaba bigaragarira iyo Perezida Kagame yasuye ahantu abaturage bafite ibibazo usanga ari benshi cyane bashaka ko abakemurira ibibazo.
Habizwa impamvu abaturage baba bafite ibibazo byinshi nkaho badafite undi wabibakemurira?.
Leta ivuga ko yegereje abaturage ubuyobozi ndetse ikavuga ko ibibazo by’abaturage bigomba gukemurirwa mu Mudugudu cyangwa ku Kagali ndetse no kumurenge n’Akarere ariko izo nzego zose zagaragaye ko zidakemura ibibazo by’abaturage.Rimwe na rimwe hari igihe abayobozi bagira imvugo ivuga ngo n’amabwiriza yaturutse hejuru aha abaturage bakibaza hejuru baba bavuga ni he?.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent yagize ko ibyo abaturage bavuga ibyinshi usanga ari ukuri ariko kubaka igihugu n’ugufatanya aribyo twakoze dushyiraho Inteko z’abaturage kugirango bajye baganira bashobore kuvuga ibibazo byabo bibonerwe umuti aribyo tugiye gushyiramo imbaraga kugirango ibyo babona bitagenda bitungane.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku bintu bitandukanye nkaho abaturage bagaragaje ko Itangazamakuru ariryo ribaha umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo no kubaha ijambo.
Ikindi ubushakashatsi bwavuzweho ni imihigo y’Uturere aho abaturage 616 babajijwe muri ubu bushakashatsi, bagaragaje ko imihigo igenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage bagasabwa kuyesa batigeze bagira uruhare mu kuyishyiraho.

Bamwe mu bari bitabiriye inama yo kugaragaza ubushakashatsi
Bati “ Ni gute twafatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo tutigeze tugira uruhare rwo kuyigena? Ubuyobozi bukwiye kujya butwegera tugafatanyiriza hamwe kugena iyo mihigo bityo tukazanafatanya mu isuzumwa ryayo no mu gihe cyo kuyesa, aho kuyiduturaho gusa tutazi aho yakorewe.” Bahamya ko gahunda nyinshi zibituraho batari bazizi, abayobozi ntibanabegere ngo babasobanurire uko bimeze, ahubwo bakaza bababwira ziturutse hejuru zigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.
Ikindi cyagaragajwe mu bushakashatsi abaturage bagaragaje ko Inteko ishingamategeko imitwe yombi bakora amategeko badashingiye ku bitekerezo by’abaturage.
Banavuze ko izi ntumwa za rubanda usanga baziheruka zije kubasaba amajwi, zamara kuyabona ntibongere kuzica iryera.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo nyuma y’ubushakashatsi kugaragazwa maze agira ati “kuzamura uruhare rw’abaturage ntago ari ibintu wabyuka umunsi umwe ukabigeraho ariko ndashimira cyane abaturage kuko bazi uburenganzira bwabo kuba hari ibyo babona banenga bakabigaragaza bityo abayobozi bakabyigaho bakabifatira ibyemezo aribyo nkeka ko hari ibyanenzwe bigiye gukosorwa”.
Hari byinshi cyane byagarutsweho gufungisha abaturage amaduka yabo umunsi haba habaye inama kandi ariko kazi kaba kabatunze n’ibindi byinshi cyane.
Eric Mahoro ushinzwe porogaramu muri Never Again yagize ati “ibyo twavanye mu bushakashatsi twabyeretse abafatanya bikorwa kugirango bibafashe kumenya uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’igihugu”.
Eric yakomeje avuga ko iyo umuturage adahawe ijambo mu kugena ibimugenerwa ntabwo agira n’ijambo mu gukurikirana ibyo biba byamugenewe atabizi niyo mpamvu bitaramba ariko iyo ahawe ijambo agira ni uruhare mu kubikurikirana.
Ku bijyanye n’Amashyaka atavuga rumwe na Leta nayo bayanenze ko atagaragara mu bikorwa by’abaturage Dr Frank Habineza wa Green Party umuyobozi w’ishyaka avuga ko ishyaka ryabo ari rishya rimaze imyaka itatu bakaba bamaze gushinga inzego z’ubuyobozi mu turere 15 ku rwego rw’Akarere ariko ngo mu mwaka utaha mu kwezi kwa Kamena bafite gahunda yo kuba bageze mu turere 25.
Iri shyaka ngo rifite n’abahuzabikorwa barihagarariye mu rwego rw’uturere n’imirenge ariko batatowe ahubwo bagiye bashyirwaho (nomination).
Ati “Icyo twifuza ni uko mu nzego zose hajyaho abantu batowe n’abaturage.”
Ku kibazo cy’uko amashyaka agamije imyanya y’ubutegetsi adakora, Dr Habineza Frank avuga ko amashyaka icyenda atavuga rumwe na FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, asa n’ayemeye kugenda mu murongo umwe w’imitekerereze no guhuza ibikorwa (coalition) ngo ibyo bituma ibikorwa byayo nk’uko abaturage babivuga bitagaragara hakaboneka FPR.
Ati “Ishyaka ryacu rya Green Party ntabwo turi muri Guverinoma, ntabwo turi no mu Nteko, turakora, no mu turere turiyo, ibikorwa byacu biragaragara, n’andi mashyaka arakora kuko akorera muri Guverinoma afite ukuntu akora.”
Gatera Stanley
2,840 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply