Gakenke:Umuforomo arakekwaho guha umubyeyi igipupe akiba uruhinja rwe
— August 24, 2016
Please enter banners and links.

Mu bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte wahabyariye umwana ku wa mbere tariki ya 22 Kanama 2016,ngo umuforomo amubwira ko umwana we yapfuye, bagiye kumushyingura basanze mu gikarito harimo igipupe ndetse n’amabuye abiri.
Umuforomo witwa Byukusenge Betty wakoreraga muri serivisi yo kwita ku bana bavutse batuzuye muri ibi bitaro ni we ukekwaho kwiba uyu mwana.
Byukusenge yari atwite ariko ngo yajyaga abwira abantu ko inda ye yari kuzavuka mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Kuva muri 2014 ubwo Byukusenge yashyingirwaga ngo ntiyigeze abasha kubyara, aho bivugwa ko yasamaga zikavamo.
Polisi yo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uyu muforomo yamazze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruli kuko ibizamini byagaragaje ko atabyaye na ho umwana akaba yamaze gusubizwa nyina.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yagize ati” Ubu uwo muforomo ukekwaho kwiba umwana tumaze kumufungira kuri sitasiyo ya polisi ya Ruli mu karere ka Gakenke kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabyaye”.
Uwo mwana wavutse ku wa Mbere yasubijwe nyina kuko yari yabazwe n’ubundi yari akiri mu bitaro kandi umwana wavutse iryo joro aba agaragara.

Igipupe bamuhangitse
Amakuru aturuka ku bitaro bya Ruli aravuga ko uyu Byukusenge ngo atakoreraga muri serivisi yaho babyarira (maternity) ko bishoboka ko haba hari n’abandi bamufashije muri uwo mugambi mubisha wo kwiba uruhinja .
Ingingo ya 224 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wambura ku maherere umwana ababyeyi be cyangwa abo yarindishijwe cyangwa abo asanzwe abana na bo,ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Umuco cyangwa ingeso zo kwiba abana zajyaga ziba mu bindi bihugu mu Rwanda zitarahagera.
Umusingi1@gmail.com
3,023 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply