Impanuka ikomeye ihitanye 3
— August 9, 2016
Please enter banners and links.
Muri uyu mugoroba habaye impanuka ikomeye ihitana 3 bari mu modoka yerekezaga Kampala muri Uganda.
Uyu munsi Kuwa 9 Kanama 2016 ku muhanda uva Masaka ujya Kampala habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 3 abandi barakomereka bikabije.
Uyu muhanda ukunze kubaho impanuka kenshi hakaba hari indi iherutse aho Bus ya Jaguar na Volcano zagonganye ndetse n’ikamyo nayo ikaza ikazigonga ndetse hagapfira n’uwari ukuriye Polisi muri ako gace n’izindi mpanuka nyinshi kuburyo uyu muhanda umaze guhangayikisha abagenzi benshi.
Abaturage bakaba basaba Leta ya Uganda gushakira umuti ikibazo cy’uyu muhanda vuba na bwangu kuko abamaze kuwugwamo ari benshi cyane.
Iyi mpanuka yuyu munsi ikamyo ikaba yagonganye n’indi modoka ntoya abantu bapfuye bari barimo irayigonga cyane bahita bapfiramo.
Abaguye muri mpanuka amazina yabo akaba ataramenyekana andi makuru yiyi mpanuka tuzayabagezaho ejo.
Ubwanditsi
3,119 total views, 1 views today
Leave a reply