Umuhanzi Ragga Dee Perezida Museveni yamugize Ambasaderi i Burundi
— August 9, 2016
Please enter banners and links.
Daniel Kazibwe, umuhanzi w’icyamamare muri Uganda wanakunzwe cyane mu karere aho azwi nka Ragga Dee, yamaze kwimukira i Burundi we n’umuryango we aho agiye gukora akazi yashinzwe na Perezida Yoweri Museveni ko guhagararira igihugu cya Uganda i Burundi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bishimangira ko Ragga Dee yagizwe ambasaderi w’iki gihugu mu Burundi ndetse we n’umuryango bakaba bamaze kwimukira mu murwa mukuru Bujumbura aho agiye gukorera aka kazi ka politiki.
Ahandi mu bihugu bitandukanye iyo umaze gukora izina utangira kujya muri politike aribyo no muri Uganda abahanzi batangiye bikaba bitangiriye ku muhanzi Ragga Dee.
Ragga Dee wamamaye mu ndirimbo nka Oyagala Cash, Ndigida n’izindi zakunzwe cyane mu myaka yashize, yashatse kwinjira muri politiki guhera mu mezi macye ashize ubwo yahataniraga kuba Meya w’umujyi wa Kampala ariko ntabashe gutsinda amatora.
Ragga Dee kandi ari mu ishyaka rya NRM rya Perezida Yoweri Museveni riri kubutegetsi kumara imyaka hafi 30 .Kubera ko yiyamamaje kuba Meya w’Umujyi wa Kampala agatsindwa bigakubitiraho ko azwi cyane kandi ashobora kuzana abandi bantu mu Ishyaka bahisemo kumushumbusha uyu mwanya nyuma.
Umuhanzi Ragga Dee bivugwa ko avuka mu muryango ukize kandi nawe akaba yarakoze amafaranga menshi cyane mu muziki ndetse akaba yaramaze igihe akora ubucuruzi ndetse hakaba hari amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ko hari abantu bakomeye muri NRM bamukoreshaga acuruza imbaho muri Congo.
Noella
4,620 total views, 1 views today
Leave a reply