umu amakuru- Ntende Hotel ubu noneho ibahishiye byinshi, ndetse kuri ubu serivise muhabwa zongeye kunozwa hakurikijwe ibyifuzo by’abahagana,Abanyamahanga bayikundira iki? | Umusingi

Ntende Hotel ubu noneho ibahishiye byinshi, ndetse kuri ubu serivise muhabwa zongeye kunozwa hakurikijwe ibyifuzo by’abahagana,Abanyamahanga bayikundira iki?

Please enter banners and links.

Ntende Hotel ni Hotel ibarizwa mu karere ka Gatsibo Akarere kamaze gutera imbere mu buryo bugaragara, Ni mu ntara y’i burasirazuba ni mu murenge wa Rugarama, hariranga kuko niyo Hotel yonyine yigaragaza muri aka karere urenze ahitwa kiramuruzi ubwo impumuro yaho iba yatangiye guhurirana. Ni Hotel ibarirwa mu kiciro cy’inyenyeri ebyiri aho itanga serivise zitandukanye harimo Resto-Bar, hakabamo ibyumba ndetse no kwakira ibirori bitandukanye.

Ku bijyanye na Restaurent ni Hotel ifite igikoni kiza kihariye kuko ifite abatetsi mpuzamahanga yaba kubijyanye no guteka kinyafurika ndetse no guteka bitewe naho umuntu akomoka muri rusange. Iyi ni hotel Benshi bagana ahanini bakurikiye umwihariko w’Ifi irobwe ako kanya, ikindi iyi Hotel yihariye ni inyama ikunzwe cyane muri aka Gace inyama yitwa Igiti aho abenshi bemera bakarenga uturere tutari Duke bakajyayo bagiye kurya iyi nyama ndetse ninkoko dore ko umukiriya ajya mu kiraro akitoranyiriza inkoko abagirwa bikaba umwihariko wa Hotel.

Ibyumba byo muri Ntende Hotel ni ibyumba ntagereranywa bitewe nuburyo inyubako zaho zubatse ndetse nuburyo ibitanda byahobitera umutuzo kuburyo ubiryamyeho wese aba yumva atabyuka kubera gutuza bitagira ingano.

Ibyumba biboneka ku biciro bibereye buri wese kuko hari ibyumba bifite uruganiriro byujuje ibisbwa byose harimo nigikoni.

Hari kandi ibyumba bikurikiraho aho ibyumba biba bifite office television ariko nta ruganiriro ni bya byumba bifasha ubiryamyemo gutekereza ku yindi mishinga yamuteza imbere kuko aha ni ahantu habereye kuruhukira.

Hari ibyumba kandi bisanzwe hamwe mu cyumba uba wasangamo ibitanda bibiri hahandi hashobora kuraramo nkabantu bari hamwe mu mahugurwa cyangwa bitabiriye inama mu buryo bw’abantu bari kumwe.

Mwakwiyicarira no mu biti byiza bifite imiyaga mukumva uburyo ubuzima buryoshye

Mu rwego rwo gutanga serivise nziza, kandi Ntende hotel bafite ibyumba bikorerwamo inama, hari sale yakira abantu bake ndetse na sale yakira abantu bagera ku 1000. Aha hakorerwamo ubukwe ndetse n’ibindi birori bitandukanye.

Iyi hotel sibyiza ko uyisoma mu binyamakuru gusa bigusaba ko wigererayo nawe ukahareba ukamenya ko ibyo twamamaza biba ari byiza koko kandi Abanyamahanga mu bihugu bitandukanye barahakunda cyane bitewe naho y’ubatse mu Mutara iwabo w’Inka n’abantu ndetse abatembereyeyo bashobora kugendagenda mu duce dutandukanye bakanywa no ku nshyushyu n’Ikivuguto byaho biryoha cyane.

Muri Ntende Hotel kandi haboneka big Tente zikorerwamo ubukwe yaba gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe  (Marriage), hahandi ubukwe buhatahiwe busigara ku mitima yababutashye ibi byose kandi ukaba ubihabwa biri kumwe na sound system nziza cyane utagombeye kujya bubishaka ahandi ikijyanye nubukwe ni uko byose ubikorerwa ugatekerwa kandi ibiciro byaho byorohereza abakora ubukwe kuko uhabwa icyumba cyo gutwikururiramo ku biciro bibereye buri wese.

Ku bijyanye no kunezeza abagana Ntende Hotel muri weekend habera ibirori bitandukanye mu rwego rwo kuvana mu bwigunge abahagana ndetse no gukomeza kurwanya ubwigunge aho Hotel ikorera.

Mu gihe abantu ku giti cyabo cyangwa se ibigo byigenga nimugane Ntende Hotel ubundi babahe service nziza kandi zinoze.

 

 

 

 

 

2,145 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.