Kigali haje Butchery igezweho izajya ibagezaho inyama nziza ,amafi n’Inkoko ndetse n’ibindi bitandukanye
— July 22, 2021
Please enter banners and links.
Ni byiza ko tubagezaho amakuru yose kugirango ntimugacikwe n’ibyiza n’iyo mpamvu tubagezaho buri makuru yose kuko tubakunda mudahari ntitwakora.
Ikinyamakuru Umusingi ejo Kuwa 21/7/2021 cyari cyagiye I Gikondo aho twahasanze Butchery nziza cyane ifite ibyo mwese mwifuza birimo Inyama nziza ,Inkoko,Amafi ,Brochette n’ibindi byinshi nkuko muri bubibone ku ifoto.
Iyi Butchery batubwiye ko ije guha Abanyarwanda services nziza kandi yihuse aho Umuyobozi wayo Bigirimana Patrick yatubwiye ko umuntu wese aho yaba ari hose bamugezaho ibyo ashaka mu gihe ahamagaye kuri Telephone 0788336749 cyangwa 0788465666.
Impamvu tuba tubarangiye ahari ibyiza ni uko tubakunda kandi twifuza ko ibyiza bibageraho bityo rero icyo musabwa ni uguhamagara kuri izo nimero ukababwira icyo ushaka bakabikugezaho utiri ufata urugendo ujya ku isoko cyangwa utuma umukozi akakugurira inyama mbi cyangwa amafi mabi kandi bashobora kubikuzanira.
Mu gihe gito twahamaze kugirango turebe services batanga twabonye abantu benshi baza kugura inyama n’amafi na za komande za Brochette byoherezwa bivuze ko iyi Butchery services zayo zikunzwe cyane.
Umwe mu Bakiliya b’iyi Butchery witwa Goreti yatubwiye ko ashimira iyi Butchery kuba yarabatekerejeho kubaha services nziza ati “Njye ndabahamagara mu gihe gito baba banzaniye ibyo nshaka.Nayimenye nyuze aho bakorera mvuye ku kazi ndahabona nyurayo ngura ifi bambwira ko ntashoboye kuhagera nanjya mbahamagara bakanzanira ibyo nshaka ubu ndahamagara mu minota micye baba banzaniye ibyo nabasabye”.
2,679 total views, 3 views today
Leave a reply