Abasirikare 1000 bahoze ari aba M23 batorotse inkambi ku mayeri ya Museveni na Kikwete yo kugarura intambara
— January 29, 2016
Please enter banners and links.
Ibihugu bituranye na DR Congo bihora bishakisha uburyo byakwinjira muri Congo kubera ubutunzi bwinshi buba muri icyo gihugu ndetse bigateza umwuka mubi mu bihugu byibituranye.
Ubu haravugwa ko abahoze ari abasirikare ba M23 bari barahungiye muri Uganda bagera ku gihumbi 1000 bamaze guhunga muri icyo gihugu bashaka kujya mu gihugu cy’uBurundi kirimo intambara kugirango babone uko bambuka basubire muri Congo.
Harimo ibanga rikomeye hagati ya Perezida Museveni n’abo bahoze ari abarwanyi ba M23 uburyo bashaka gusubira muri Congo banyuze mu mu gihugu cy’uBurundi.
Inzobere muri politike yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ko iyo ataba Perezida Museveni Nkurunziza ubu aba afunzwe cyangwa ari mu buhungiro kuko ubutegetsi bwe bwari bwafashwe n’abamurwanya ubu bafunzwe kubera imbaraga za Perezida Museveni na Perezida Jakaya Kikwete bamufashije gusubira kubutegetsi ariko hari ibyo yabemereye.
Mu byatumye bamwemerera gusubira ku butegetsi ni uko yabemereye ko azabaha inzira yo gusubira muri Congo ariko ku mayeri aribyo bivugwa ko Perezida Museveni ashobora kuba ariwe ubakoresha kugirango batoroke basubire muri Congo banyuze mu gihugu cy’uBurundi.
Muribuka ko Nkurunziza yabanje kujya guhura na Perezida Museveni na Perezida Kikwete akabona gusubira mu Burundi aherekejwe n’imbunda za rutura.
Undi muntu ukurikirana politike yo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “urumva Perezida Nkurunziza yafata icyemezo cyo gusubira mu Burundi kandi ubutegetsi bwe bwafashwe?impamvu yasubiyeyo ni uko yabanje guhura na Perezida Museveni na Perezida Kikwete yari amaze kubemerera ko azabaha inzira yo kujya muri DR Congo kugirango bikurireyo ubutunzi buborera mu butaka”.
Muri icyo gihugu hariyo amabuye yagaciro isi yose iba ishaka ari nayo mpamvu bamwe mu bayobozi b’ibihugu bahora bashakisha amayeri y’uburyo bakwinjira muri icyo gihugu cyangwa bagatezayo intambara amahanga akabona uko ajyayo agiye kurwana izo ntambara ariko n’imitungo y’icyo gihugu itwarwa.
Perezida Nkurunziza yabanje guha Perezida Museveni nimero za Telephone z’abamwe mu basirikare bakomeye mu gihugu cy’uBurundi bari bari muri uwo mugambi maze baterwa ubwoba ko ibyo bakora bitari bubahire bityo amakuru agera kubasirikare bakuru benshi batangira gusubiranamo ubwabo gufata ubutegetsi biba birabananiye bamwe barafatwa barafungwa Nkurunziza asubira mu gihugu yemye.
M23 igizwe n’abarwanyi bakomoka muri Congo ariko Congo itemera ko ari Abakongomani yo n’ubwo yarwana bifite ishingiro kuko baraharanira uburenganzira bwabo.
Gusa intambara yo mu Burundi ishobora gukwira ikaba iya Akarere kuko igihugu kizoherezayo ingabo kurwana kandi Nkurunziza afite abamushyigikiye nka Museveni dore ko ari nawe muhuza w’ibiganiro by’imishyikirano bamwe bazamushyigikira ibindi bihugu nabyo bize bishyigikira abarwanya Nkurunziza usange habayeho guhangana hagati y’ibihugu intambara ibe irabaye .
Iri sesengura ryakozwe n’umunyamakuru Rwego Tony ubu uri I Burundi
2,833 total views, 1 views today
Leave a reply