Umunyamakuru Ntwali Williams araye mu gihome akekwaho gusambanya umwana
— January 28, 2016
Please enter banners and links.
Umuyobozi w’igitangazamakuru IREME gikorera kuri interineti araye mu maboko ya polisi, nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016.
Ntwali John Williams afunganye n’umukobwa ashinjwa gusambanya, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda amaze kubibwira ikinyamakuru Izuba Rirashe.
ACP Celestin Twahirwa yagize ati “Arafunze, arimo arakurikiranwa na victim bazanye kuri sitasiyo y’i Remera, bombi turabafite.”
Polisi yemeje ko ifite uyu munyamakuru nyuma y’amakuru yari amaze akanya akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko nyuma yo gufatwa, uyu munyamakuru hari abo yamenyesheje ko atawe muri yombi n’abantu batazwi.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko rwamenyeshejwe na Polisi ko Ntwali yatawe muri yombi, ariko ko usibye kubwirwa ko akekwaho gufatwa ku ngufu, nta bindi rwamenyeshejwe.
Umuyobozi w’agateganyo wa RMC, Cleophas amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nta details baduhaye, batubwiye ko na bo bakibikurikirana, bavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wacu…”
Cleophas yakomeje agira ati “Batubwiye ko iyo bikiri mu bugenzacyaha kuriya nta details bashobora gutanga.”
Hari amakuru avuga ko Ntwali n’uwo mukobwa bafatiwe n’abashinzwe umutekano mu icumbi (lodge), ariko umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yirinze kuyemeza cyangwa kuyahakana, avuga ko ibisobanuro bizatangwa iperereza rirangiye.
Ati “Izo details tuzazibaha rwose mube mwihanganye. Reka ubanze dukore iperereza turebe ukuri kurimo, hari n’igihe bitamuhama, that’s fine [byaba ari byiza], tukamureka, hari n’igih byamuhama akabihanirwa mu buryo busanzwe bw’amategeko, nta kibazo biragenzurwa neza, birimo birakurikiranwa nonaha.”
Ntwali John Williams amaze imyaka ibarirwa muri 15 mu itangazamakuru, akaba yaramenyekanye kuri Radio Flash FM, City Radio na Radio One, ndetse yanakoreye urubuga rwa IGIHE.
Source :izubarirashe
3,282 total views, 1 views today
Leave a reply