Olivier KarekeziOlivier Karekezi na Gatete Jimmy kuki badahabwa akazi ko gutoza Amavubi ?
— January 28, 2016
Please enter banners and links.
Olivier Karekezi
Mu Rwanda hashize igihe umupira w’amaguru uvugwamo ibibazo bitandukanye ndetse abafana bamwe na bamwe bakavuga ko baheruka kwishima igihe cya Gatete Jimmy nab a Olivier Karekezi na Mbonabucya .
Gatete Jimmy
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura ku mupira w’amaguru mu Rwanda ku bibazo biri mu mupira w’amaguru udatera imbere.
Ikinyamakuru Umusingi gihereye ku mutoza w’ikipe y’Amavubi Johnny Mckinstry yarusha Gatete Jimmy gutoza Amavubi ?ese yarusha Olivier Karekezi gutoza Amavubi ?ese Johnny Mckinstry arusha Mashami gukunda ikipe y’igihugu koko ?aho dusanga ariho ikibazo gikwiye guhera gikemuka abanyarwanda bagahabwa agaciro kuko Amahanga yo arabikora babanza guha amahirwe

Umutoza w’ikipe y’Amavubi Johnny McKinstry
umwene gihugu kuko abanyamahanga amafaranga y’igihugu ajya iwabo kandi yakagumye mu gihugu uretse n’ibyo umukinnyi nka Iranzi cyangwa Sugira Gatete agatoza ikipe Amavubi cyangwa Karekezi akabicaza akabaganiriza bagera no mu kibuga akabigisha ndemeza neza ko icyo abo bagabo bombi babigisha bagikora kurusha utoza Amavubi uyu munsi.
Uhereye Ibumoso De-gaule ari kumwe na Gatete Jimmy
Bombi ari Gatete na Olivier barangije kwiga ubutoza ariko ikibazo gihari bazatangira ryari gutoza ibyo bize?baritanze cyane ubwo bakiniraga igihugu ariko ubu niko kanya ko kugirango bongere bitange batoze ikipe y’igihugu.
Abafana usanga baganira iyo habaye imikino nkirimo kuba ya CHAN bavuga bati kuki hagiye hashyirwaho gahunda yo guhagarika abakinnyi babanyamahanga kuki n’abatoza babanyamahanga badahagarikwa abanyarwanda ko dushoboye tukabyikorera kandi ko bishoboka?.
Olivier Karekezi hashize iminsi agaragarije Ikinyamakuru Umusingi ko yifuza gutoza imwe mu makipe yo mu Rwanda ariko n’ikipe y’igihugu ya yitoza kandi hashingiwe ku buryo n’abana bakina umupira ubu igihe cya ba Gatete na Karekezi barabakundaga ubu rero aribo babatoza babyumva vuba kurusha umunyamahanga .
Ni nkuko wafata Steven Gerrard wa Liverpool akaza gutoza ikipe ya Liverpool ikinwamo n’abana bahoraga bifuza gukinana nawe ubu ariwe ubatoza bamwumva kurusha undi mutoza uwo ariwe wese.
Amavubi
Ikipe y’igihugu iraramuka idatwaye CHAN ibe inzira yo guha akazi Karekezi Olivier na Gatete Jimmy nabo bashyireho akabo .
Umwe mu bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ko abo bantu bombi baje mu mupira w’amaguru byakwinjiriza n’igihugu mu rwego rw’amafaranga.
Ni nde utaza kureba umupira Gatete cyangwa Karekezi batoza ikipe y’igihugu n’umusaza n’umukecuru bahaguruka kuko nibo bantu bakunzwe cyane bakanyujijeho.
Katawuti wambaye umweru uriho nimero 3 ari kumwe na Gatete Jimmy
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi wa FERWAFA Degour Nzamwita-Vincebt-De-gaule kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibyadukundira kugirango abantu bamenye niba iyo gahunda yo guha akazi Gatete na Karekezi akazi cyangwa bakabiyegereza.
Akenshi usanga iyo Amavubi agiye gukina usanga ku mbuga nkoranyambaga abo bagabo batanga ibitekerezo byabo uburyo babona byakorwa kugirango itsinde ndetse bakanayifuriza amahirwe yo gutsinda.
Kuki byageze naho Perezida Kagame avuga ko nawe iby’umupira w’amaguru byamunaniye?
Umusingi1@gmail.com
4,149 total views, 1 views today
Leave a reply