Charly na Nina bavuze impamvu bari baratandukanye n’impamvu bongeye gusubirana ndetse basohora indirimbo nshya
— February 24, 2022
Please enter banners and links.
Abahanzi bakunzwe cyane mu karere no ku isi Charly na Nina bari bamaze igihe baratandukanye bavuze impamvu yatumye batandukana ndetse n’impamvu basubiranye ndetse basaba imbabazi abakunzi babo.
Ubwo bari mu kiganiro kuri Televiziyo imwe mu Rwanda babajijwe impamvu bari baratandukanye maze bavuga ko bari bamaze igihe bakora bataruhuka bityo bahitamo gufata umwanya bakaruhuka.
Nina yagize ati “Twamaze igihe dukora tutaruhuka tutaryama tutanywa amazi hanyuma duhitamo gufata akanya ko kuruhuka none ubu twagarutse”.
Nyuma y’uko abakunzi babo bababaye kubera aba bahanzi gutandukana Charly yagize ati “Ndumva tutarabahemukiye niyo mpamvu turi hano kandi nta mpamvu yo gutanga ubusobanuro kuko n’iyo mpamvu turi hano kandi twabakoreye indirimbo ndabizi ko badukumbuye kandi natwe ntitwifuje kubababaza ariko ni uko twashatse kuruhuka kandi twagarutse”.
Nina
Charly
Aba bahanzi bakaba bagarukanye indirimbo nshya yitwa Lavender aho basaba kuyireba kuri You tube ndetse mukabashyigikira.
Aba bahanzi bakaba barakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane harimo iyitwa Umuti,Try me,Indooro ,Owooma n’izindi nyinshi cyane.
Havuzwe byinshi nyuma y’uko aba bahanzi batandukanye ariko icyarushije kuvugwa ku mbuga nkoranya mbaga ni uko abenshi bari bababajwe n’itandukana ry’aba bahanzi bakunzwe cyane ariko nyuma yo gusubirana no gusohora indirimbo nshya Lavender abenshi bongeye kwishimira gusubirana kwa Charly na Nina.
Noella
2,230 total views, 1 views today
Leave a reply