umu amakuru- Itohoza:Impamvu Gen. Muhoozi ariwe ugiye gufungura imipaka bitarenze mukwa 3 | Umusingi

Itohoza:Impamvu Gen. Muhoozi ariwe ugiye gufungura imipaka bitarenze mukwa 3

Please enter banners and links.

Nkuko bizwi ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo gikora itohoza n’inkuru zicukumbuye (Investigative)ndetse n’isesengura ,ubu cyatohoje amakuru ku ruzinduko rw’umunsi umwe rw’umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Keinerugaba yagiriye mu Rwanda Kuwa 22 Mutarama 2022.

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje mu bantu bizewe ni uko Perezida Museveni mu rwego rwo gutegura umuhungu kuzamusimbura ashaka ko ibibazo bikomeye azajya abiha umuhungu we kugirango bigaragare ko ashoboye kuyobora ndetse bimwe muri ibyo bibazo bizatuma abantu bamukunda cyane ku buryo azakundwa nka se.

Ikibazo cy’imipaka kimaze imyaka ikabakaba itatu bityo Gen Muhoozi aramutse agikemuye bitarenze mu kwa gatatu nkuko bivugwa yaba akoze igikorwa gikomeye cyananiye ise n’abandi ba Perezida bakomeye barimo Perezida wa Angola ndetse na Perezida Tshisekedi ndetse n’Abaminisitiri bububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi baragerageje biranga ariko bitewe n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi bababaye kubera ubucuruzi bakoraga hgati y’ibihugu byombi bwahagaze bagahomba ndetse batanagisurana kandi bafite abavandimwe n’inshuti mu bihugu byombi Gen Muhoozi urugendo rwe rufunguje imipaka yaba akoze igikorwa gikomeye ku buryo n’igihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda 2026 abantu benshi bamutora. Uyu mugabo w’imyaka 47 ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni. Asanzwe ari n’Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

Perezida Kagame asuhuzanya na Gen. Muhoozi mu Rwanda

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uru ruzinduko rubonwa nk’indi ntambwe yo kugerageza kubyutsa umubano wazambye hagati y’ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 2019 ubwo byafungaga imipaka.

Ku cyumweru gishize, Jenerali Kainerugaba yari yanditse kuri Twitter ubutumwa bushima Perezida Kagame, avuga ko “abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda”.

Ubwo butumwa bwakurikiwe n’urugendo ku wa mbere rwa Adonia Ayebare, ambasaderi wa Uganda mu muryango w’abibumbye (ONU/UN), byatangajwe ko yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Icyo gihe, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ari “byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama n’inzinduko z’intumwa ntibyagejeje ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda”.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa. Uganda ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano wayo no kwinjirira inzego z’umutekano zayo ndetse no gushyigikira inyeshyamba za ADF muri DR Congo.

Ariko ubundi Abavandimwe iyo bashwanye bageraho ibibazo bafitanye bakabyikemurira ubwabo n’u Rwanda na Uganda ari ibihugu byibivandimwe ariyo mpamvu ubwabo bazi ibyo bapfa ndetse nibo bazabyikemurira ariko Uganda mu biganiro byagiye biba hagati y’abakuru b’ibihugu yagiye ikora ibyo yasabwaga harimo gufungura imfungwa zifungiye muri Uganda irazifungura n’ibindi bitandukanye ariko imipaka yanga gufungurwa.

Muhungu John-Kampala

 

 

3,701 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.