umu amakuru- Opinion:Hagati ya Minisante na RBC ninde washimuse Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru ABASIRWA riri mu marembera | Umusingi
<img class=Opinion:Hagati ya Minisante na RBC ninde washimuse Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru ABASIRWA riri mu marembera">

Opinion:Hagati ya Minisante na RBC ninde washimuse Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru ABASIRWA riri mu marembera

Please enter banners and links.

Nubona opinion nanditse ujye umenya ko byacitse ubishoboye atabare cyangwa atabaze,igitekerezo cyanjye kiratabariza Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru ABASIRWA rigeze mu marembera kubera imikorere mibi igiye kurisenya kubera imbaraga zituruka muri Minisante cyangwa RBC.

Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru mu Rwanda rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo ryatangiye kubufatanye na Minisante binyuze muri CNLS bakangurira abantu kwirinda SIDA kugeza ubwo havutse RBC ariyo muterankunga rukumbi utera inkunga ABASIRWA.

Iyi mikoranire ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukora ubuvugizi kugirango abantu birinde SIDA ku buryo ubu imibare y’abanduye SIDA yaragabanutse ku buryo bushimishije.

Mu Rwanda n’iryo Shyirahamwe ry’Ibitangazamakuru cyangwa ry’abanyamakuru ryari risigaye ariryo rikora neza ariko aho rishimutiwe hagatangira kuzamo abakozi abanyamuryango batazi uburyo baje kandi bakaza bafite misiyo imikorere yatangiye kuba mibi.

Birababaje kubona ABASIRWA ijyana abanyamakuru mu ntara muri gahunda iba yateguye ibitewemo inkunga na RBC ariko ntibahe abanyamakuru facilitation ku gihe ku buryo usanga umunyamakuru abwirirwa akaburara ndetse nta n’icumbi afite kubera ko amafaranga bakabaye bakoresha atinda kubageraho.

Bamwe mu banyamakuru bari mu Ntara bajyanyweyo na ABASIRWA

Ese ko gahunda RBC iba izizi kuva cyera kuki batayitegura bakamenyesha ABASIRWA nayo ikamenyesha abanyamuryango bakitegura bakagenda facilitation bamaze kuyibona?ibyo kugenda bababwira ngo muragera iyo mujya amafaranga yabagezeho bukarinda bwira bugacya batarayabona kuki bidacika bakajya bahaguruka bayabonye?.

Impamvu dushinja Minisante cyangwa RBC gushimuta ABASIRWA ni uko hari umukozi ushinzwe umutungo (Accountant)muri ABASIRWA tutazi uburyo yaje ariko amakuru akaba avuga ko yaje aturutse muri RBC kandi amabwiriza avuye muri Minisante.

Umuntu uza agahabwa akazi nta natangazo rinyuze mu binyamakuru ryamamaza uwo mwanya akaza afite amategeko ye bisa nkaho yaje ahawe misiyo yo kurisenya ,umuntu uvuga ngo impapuro ziramuhenda zo gufotorera abanyamakuru nkaho amafaranga azigura ari aye kandi ari amafaranga y’Ishyirahamwe.

Uretse ibyo by’impapuro kuvuga ko zimuhenda Board ishobora gufata umwanzuro akawanga ukibaza niba ariwe nyiri shyirahamwe bikakuyobera ku buryo amaze guteza umwuka mubi mubanyamuryango.

Burya inshuti yawe nikora amakosa ntumubwire uzaba utari inshuti nziza cyangwa n’umubwira akakurakarira azaba atagukunda bityo nanjye n’ubwo mba muri ABASIRWA ntibyambuza kwandika amakosa yaho kuko umuntu ajya gufata gahunda kwandika bimaze kuba too much bityo tukaba dusaba inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cy’uyu mukozi ukuri kukajya ahagaragara kuko usanga abanyamuryango benshi batinya kuvuga ahubwo bakavugira hiryo mu dutsiko kubera gutinya kwiteranya ariko bataziko guceceka kandi babangamiwe ari bibi ndetse biganisha Ishyirahamwe mu marembera yo gusenyuka.

Hari ibintu 2 bibangamiye abanyamuryango bikwiye gucyemuka vuba icya mbere harimo icy’umukozi navuze waje mu buryo tutazi akaza agahindura imikorere kandi imikorere ye ikaba iganisha Ishyirahamwe mu marembera yo gusenyuka hanyuma icya 2 ni uko nta munyamakuru wakongera kujyanwa mu Ntara gutara inkuru agomba kurarayo akagenda yamaze kubona amafaranga amufasha kugera ku makuru ashaka cyangwa ABASIRWA ijye yishyura icumbi n’ifunguro hanyuma ibindi n’iyo byatinda nta kibazo ariko rwose birababaje kubona umuntu yikopesha icumbi asabiriza bagenze be amafaranga yo kurya biragayitse ubuyobozi bwa ABASIRWA rwose bukwiye kwigaya.

Niba binaniranye abayobozi b’Ibinyamakuru bajye bazana Proforma Invoice ziriho ibiciro ABASIRWA izajya yishyura igiciro cy’inkuru izasohoka bityo buri munyamakuru yirwarize kuko iba ari inkuru izishyurwa naho mu gihe atari ibyo imikorere igiye kunanirana risenyuke kandi Ishyirahamwe ryari rifitiye igihugu akamaro.

Kuki umuntu azana amananiza mu kazi?gukorana n’abantu batagukunda bimaze iki?kuko twumva ko ashobora kuba abyitwaza kubera umugabo we yari akomeye muri Minisante na RBC kuko ngo hari uburyo yayifashaga kubona inkunga ariko ibyo twe ntacyo biturebaho iyo aza gukora neza ntateze ibibazo ibi byose nta n’uwakabaye abivugaho.

Hari byinshi umuntu yakwandika hano ariko ibi n’ibyo bitubabaje twifuza ko bicyemuka kandi ubuyobozi bwa ABASIRWA nabwo bukagira ijambo kubanyamuryango kuko ikibaye cyose wumva ngo RBC yadutegetse kubikora gutya nkaho Ishyirahamwe ryashimuswe na RBC.

Iki n’igitekerezo cyanjye ushatse wakwemera ibyo nanditse cyangwa ntubyemere kuko n’uburenganzira bwanjye gutanga ibitekerezo byanjye kimwe nawe hanyuma ugahitamo uko ubishaka.

Uwakumva nawe afite ibitekerezo byubaka ashaka ko bisohoka mu Kinyamakuru Umusingi yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com hanyuma tukabitambutsa.

Murakoze ndabashimiye kandi mukomeze gusoma Ikinyamakuru Umusingi.

2,135 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.