AKAJAGARI K’IMIYOBORERE, ITONESHA,RUSWA N’IKENEWABO MU BITARO BYA KIBILIZI N’AKARERE KA GISAGARA.
— November 29, 2021
Please enter banners and links.
Kuki hari abayobozi bavugwaho ruswa,kunyereza umutungo,imiyoborere mibi n’imyitwarire mubi bashyigikirwa ntibabibazwe?bigenda gute bamwe bafatwa bagahanwa abandi bagahembwa kuzamurwa mu ntera?Ni uko se baba batanditswe mu binyamakuru?.
Bijya gutangira byahereye kuri IMANIITA Phocas wari HR mu bitaro bya kibilizi, wafashwe yimurirwa mu bitaro bya gakoma ahawe ibaruwa ivuga ko agiye kubafasha gukemura ikibazo kiri muri ibi bitaro.
Rwari urugendo rurerure ugereranyije ni aho atuye ndetse naho yari yoherejwe gukorera mu bitaro bya Gakoma kandi ajyanyweyo mu buryo bwa amaherere.
Ibyo bikaba byarakozwe hagamijwe kugirango uwo mwanya uhabwe umugore wa Meya w’Akarere ka Gisagara RUTABURINGONGA Jerome, witw KAMIKAZI Chantal.
Kubera ko uwo mugore yari yazanywe mu buryo butubahirije ibisabwa kandi bw’amanyanga inzego za Leta zirimo komiiyo y’abakozi ba Leta, urwego rw’umuvunyi, umugenzuzi w’imari y Leta n’izindi zakomeje gusaba ko uwo mugore wa meya akurwa muri uwo mwanya ugashyirwa ku isoko ukongera ugapiganirwa.
Dr TWIZEYIMANA Jean de Dieu
Nyuma y’aho Bwana RUTABURINGOGA Jerome yasabye uwitwa KABALISA Alphonse wari procurement, kugurana umwanya n’umugore we, umugore ahabwa ibaruwa imujyana muri procurement naho KABALISA Alphonse ahabwa imujyana muri HR.
Iyi yabaye iturufu ikomeye kuri uyu mugabo wari ufite ingeso izwi kandi igaragara yo kurya ruswa ku mugaragaro, gusinda mu kazi, kubiba inzangano n’amacakubiri mu bakozi,rwaserera n’ibindi byinshi byakorwaga ku mugaragaro ariko ntihagire igikorwa kubera iyo turufu yo kuguranira umwanya umugore wa Meya RUTABURINGOGA Jerome.
Meya w’Akarere ka Gisagara RUTABURINGOGA Jerome.
Ibi byaje kuba agahoma munwa igihe ibintu byakomezaga kuzamba, hafungwa bamwe mu bayobozi n’abari abakontabure mu bitaro bya kibilizi, nubu bamwe bakiri mu buroko kandi binahwihwiswa ko harimo abagushijwe mu mutego w’impapuro cyane ko bamwe muri bo bizwi ko umuyobozi w’Akarere atabishimiye na buhoro kuko batashyigikiye igitekerezo cyo kujugunya iyo bigwa Bwana IMANIZITA PHOCAS kugirango atange umwanya w’umugore wa RUTABURINGOA Jerome umuyobozi w’akarere ka Gisagara.
Aba bayobozi bamaze gufungwa rero, Bwana RUTABURINGOGA Jerome yahembye Kabalisa alphonse kumushyira mu myanya 3, amugira administrateur Gestionnaire, procurement na HR., noneho uyu mugabo arica arakiza, yirukana abo ashatse, akura mu myanya uwo ashatse, ndetse nawe afasha Bwana RUTABURINGOGA Jerome kwinjizamo benewbo abasimbuza abari bari mu kazi kandi nta gishingiweho.
Uwavugaga wese ko ibintu birimo gupfa, ahimbirwa dossier abo ashatse, imanza ziratangira zirategurwa ari nazo zateje Leta ibihombo. Haje intumwa za Minisante, umukozi umwe witwa MUHOZALI Madeleine yaje gutinyuka abaza icyo kibazo ariko arwarwa inzika y’igihe kirekire yaje gutuma ahimbirwa Dossier y’imikorere birategurwa nuko Dr TWIZEYIMANA Jean de Dieu birangira mu minsi ishize amukuye mu mwanya yakoreragamo asimbuzwa undi.
Nyuma yuko ibintu bizambye burundu ndetse bigateza urusaku hirya no hino, Bwana RUTABURINGOGA Jerome yohereje Bwana Bebe John kujya gukemura ibibazo byari mu bitaro, ariko ntacyo yakemuye ahubwo yafashije Bwana KABARISA Alphonse kurushaho kubyica no gusahura, aribwo batangiye kwihemba za prime zitemewe byaje kujya kwa procureur bategekwa kugarura ayo mafaranga., ikibazo kugeza n’ubu kigikururana
Nyuma y’uko ibintu bikomeje kuzamba Bwana RUTABURINGONGA Jerome yimuye umugore we amujyana mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge biri inyamirambo ariko akomeza kugenda kubo atiyumvagamo cyane yane abo akeka ko batishimiye imikorere ye idahwitse afatanyije na KABALISA Alphonse na BEDE John bagakoresha Dr TWIZEYIMANA Jean de Dieu.
Ikindi kibazo cyateje umwuka mubi ndetse kikiri mu nzira twasaba Leta kugikurikirana neza, ni impapuro mpimbano za mazutu(carburant) yishyuzwa na station GEMECA(INES) zahimbwe na Kabalisa Alphonse afatanyije na bamwe mu bakozi ba GEMECA bari bahari, ikibazo cyoherejwe muri RIB y’Akarre ka Gisagara na Bwana TWIZEYIMNA Jean de Dieu ariko bikaza kurangira giteshejwe agaciro mu buryo budasobanutse kuko Akarere kari ku ruhande rwa KABALISA Alphonse.
Iyo urebye mu mafishi ya stock nta hantu na hamwe bigaragara ko iyo carburant yinjiriye, ndetse iyo ubajije abakozi bariho icyo gihe bakubwira ko nta deni na rimwe bari babereyemo Gemeca ahubwo ko ari ibintu byacuzwe mu mpapuro mu buryo bw’ubujura icyo gihe KABALISA Alphonse yari muri ya myanya yari yahembwe na karere.
Umwe mu batangarije Ikinyamakuru Umusingi aya makuru ariko wadusabye ko amazina ye yagirwa ibanga kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi tuziko mu Rwanda aricyo gitangaza amakuru y’akarengane na za ruswa n’iyo mpamvu twifuza ko amakuru avugwa mu bitaro bya Kibilizi n’Akarere ka Gisagara muyatangaza Abayobozi bakamenya akarengane kari hariya na ruswa kuko tuziko ikinyamakuru cyanyu gisomwa cyane”.
Igitngaje ariko ni uko ibitaro byamaze kwemeranya na GEMECA amafaranga bagomba kwishyura.
Ibintu biteye agahinda. Turasaba Leta gukurikirana iki kibazo ku rundi rwego rutari urwa akarere ka Gisagara.
Turasaba Leta gukemura ibi bibazo by’urusobe, akarengane n’ihohotera bigaragara muri ibi bitaro, harimo gutoteteza, guhora bimura abakozi babananiza mu mikorere kugirango bisezerere, guhimba dossier zitariho zishingiye kubo batavuga rumwe n’ibindi.Ikinyamakuru Umusingi nkuko mu nkuru ibanziriza iyi twasohoye twavuganye na Dr TWIZEYIMANA Jean de Dieu ati “Uyu mukozi yahawe igihano gitegenywa n’amategeko n’urwego rwamushyize mu kazi cyo guhagarikwa amezi 3 nyuma yo gucukumbura amakosa yamugaragayeho mu rwego rw’akazi (Imyitwarire mbonezamurimo)aho byaje kugaragara ko yakubise mugenzi we akanamutuka .Ibindi mwabibaza urwego rwamuhaye ibihano.
Kuri iki kibazo cyo yagize ati “Niwishinga abo bakujya mu matwi bizagutesha umurongo”.Akomeza avuga ko ubundi utara amakuru yirinda gusebanya cyane cyane nk’amafoto y’abageni nabonye ku mbuga ,uzaze ku bitaro aho bavuga ko ibyo byabereye.
Ikindi twashoboye kumenya ni uko nyuma y’inkuru ya mbere ikimara gusohoka habaye inama mu bitaro abayobozi b’Ibitaro babwira abakozi ko ngo ibinyamakuru byanditse inkuru ari ibya fake ndetse bavuga ko nibamenya uwatanze amakuru azirukanwa nta mperekeza ariko niba ibinyamakuru ari fake kuki babisomye ndetse bagakoresha inama?ndetse na Meya wa Gisagara arahira akaba yarabivuzeho bigaragara ko bagize ubwoba kuko imikorere yabo yashyizwe ku karubanda.
Abayobozi bagifite imitekerereze nk’iya Dr TWIZEYIMANA Jean de Dieu yo kubwira umunyamakuru bakwiye kuyihindura bakajyana n’igihe kuko ikoranabuhanga nicyo ryaziye ushobora gutanga amakuru kuri phone utiriwe ubwira umunyamakuru kugusanga aho uri kandi wenda ari kure cyane.
Minisitiri ntiyabwira umunyamakuru ngo aze amusange ku kazi cyangwa undi muyobozi cyeretse ari ikindi kintu gikomeye gisaba ko bahura kandi nabwo akabimusaba icyo gihe byaterwa n’umunyamakuru uko abishaka kuko amakuru atangwa mu buryo bwinshi kandi bwemewe n’amategeko.Iyi nkuru iracyakomeza kuko hari abantu bavugwamo tutarabona kugirango tubabaze ibibavugwaho nituvugana nabo tuzabagezaho ibyo batubwiye mu nkuru izakurikira iyi.
Gatera Stanley
5,832 total views, 1 views today
2 Comments
Ibyo muvuze birashoboka ,kuko ibi bitaro byakunze kuvugwamo imikorere idahwitse
1. Nibakurikirane barasanga uyu Bede John nyuma yo kuvanwa mu mirenge kubera intege nkeya yaragororewe ,imyanya nkiyo( admin Hôpital kibirizi),gushingwa dossier zigizayo abo Meya Jérôme adashaka ,niwe ukuriye akanama la displine ku karere aka Niko gahimba dossier yo wirukanwa ,Ubu noneho no nawe Division manager ukibaza umuntu umurenge wananiye uburyo asimbura DIvision Manager bikakuyobera .
Murasanga umugore wa Jérôme uburyo yabonye akazi bikemangwa
Ariko c ubwo byabura gucyemangwa gute?? kuki yaje uwo asimbuye amaze kujyanwa ahandi???kuki atabaye ariwe ujya i Gakoma c?? bakabanza kujyanayo uwakoraga i KIbilizi…ubwo ubundi umugore wa Mayor abonye akazi mu karere umugabo we ayobora yaba abikwiye atanabikwiye murumva bitangaje iwacu ubundi ra?? Ahantu hagikota iturufu ngo ndi mwene kanaka???