Opinion:Abatekinisiye ba RGB bayoboye ADEPR umugambi wo kuyirundura uri hafi gusozwa,Hirukanywe abakozi 440
— June 6, 2021
Please enter banners and links.
Nkuko mubizi tujya twungurana ibitekerezo ku ngingo runaka kandi murabiziko byemewe n’amategeko umuntu gutanga ibitekerezo bye ikaba ariyo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi kibaha urubuga rwo gutanga ibitekerezo byanyu ku ngingo zitandukanye.
Uyu munsi nashatse ko tuvuga ku kibazo cya ADEPR kimaze gufata indi ntera aho hamaze guhagarikwa abakozi 440 hatarimo Abashumba ari nabyo nahereyeho mvuga ko Abatekinisiye ba RGB bayoboye ADEPR bayigejeje ku murunduro inzego zirebera.
Ndi umwe mu banyamakuru bakomeje kugaragaza ibibazo byo muri ADEPR guhera ku gihe cya Usabwimana Samuel kugeza ku gihe cya Sibomana Jean no ku gihe cya Karuranga Ephrem kugeza kuri aba bayoboye kuri ubu ariko aba bo ni gaheza kuko ibyubatswe imyaka n’imyaka ntabyo bitayeho barimo kubisenya no guhagarika abakozi n’Abashumba ku buryo uwavuga ko bayigejeje ku murunduro ataba abeshye.
Sinzi impamvu nkunda ADEPR kuko sinyesengeramo nta n’umuvandimwe nzi uyibamo ariko ubanza ari Imana iba ishaka ko Itorero ryayo ridasenyuka Aba Pasiteri n’Abashumba bicecekeye nta n’uruhare bagira mu gutuma Itorero ridasenywa n’abashaka kurisenya ahubwo Imana ikaba inyura muri njye.
Nzi abantu bacye cyane bakunda Itorero rya ADEPR bagira umuhate wo gutuma Itorero ry’Imana ridasenyuka bakagerageza uko bashoboye bakitanga amakuru kugirango agree kuri rubanda ariko abandi iby’Imana sibyo bariho ahubwo bareba ikinjira mu mifuka yabo no mu bifu byabo ariko nibadaharanira ko Itorero ridasenyuka ,niba batabibona ko riri mu marembera n’ibyo barwanira bashyira mu mifuka yabo igihe kizagera batangire kubahagarika umwe kuri umwe kugeza igihe Itorero sigaye mu biganza by’abantu baterenze 10 bajye bakora ibyo bashatse nta ubavugaho ,ese waba ubitekerezaho?.

Niba ugize amahirwe ugasoma iyi nkuru gerageza uyisangize bagenzi bawe 10 n’undi ayisangize abandi kugirango turwane ku Itorero ry’Imana rya ADEPR ryegusenywa turebera kuko guhagarika abakozi 440 ntimugirengo sigihombo gikomeye cyane.Ibya ADEPR ni birebire nabivuze ndaruha ariko ndasaba ko dufatanya kugirango idasenyuka turebera kandi uwavuga ibya ADEPR ntiyabirangiza umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe cyeretse uwakwandika igitabo muribuka igihe nahereye nandika kugeza ubwo nabwiye imashini ya Karasha isya amabuye yakodeshwaga Miliyoni 8 ku kwezi ariko kugeza n’uyu munsi abagiyeho nabo ntacyo barayivugaho ,
Muribuka igihe nandikaga bamwe mu bayobozi ba ADEPR bakorana n’Abarwanya igihugu kugeza ubwo bahagaritswe ,muribuka nandika ibya Dove hotel uko ibikoresho byayo byibwe n’ibyinshi nanditse tutibagiwe uko ADEPR Uganda yagurishijwe na Karangwa John.
Buri wese wifuza gutanga amakuru yayaduha tukamugirira ibanga kuri Email yanjye stanleygatera@gmail.com ariko banza wibaze uti njye umusanzu wanjye ni uwuhe mu gutuma ADEPR idasenywa?.
Abenshi mumaze kubimenyera ko twunguranba ibitekerezo hano n’usoma ukumva hari icyo ushaka nawe kuvugaho ni kalibu unyandikire ukimbwire tukigeze ku bandi kuko itegeko nshinga ritwemerera gutanga ibitekerezo byubaka ariko birababaje kubona abantu cyangwa Abakristo muceceka abantu bangahe bakaba barimo gusenya Itorero murebera mukicecekera.
Ibi n’ibitekerezo byanjye ntago bivuze ko ari uko bigomba kumera uko mbyumva nawe ushobora kuba ufite ukundi ubyumva singombwa ko twese twumva ibintu kimwe ariko njye mbagejejeho uko mbyumva ushobora kunshyigikira cyangwa ukabireka n’uburenganzira bwawe ariko njye numva Imana imbwira ngo mbwire abantu bayo ibirimo kuba.
Murakoze cyane nahubutaha Imana ikomeze ibarinde kandi ibongerere ubuzima bwiza Amen.Urutonde rw’abirukanywe tuzarubagezaho ubutaha.
4,252 total views, 1 views today
1 Comment
ESE KO UTAVUGA AYOBAGURISHIJE AMABATI YORI YAHOTEL YABO NGO YA GISOZI ABANZI GUKURIKIRANA MUZATUBARIZE AYO MABATI AHO BUDIGIRI NABAGENZIBE HAMWE N’UWO BITA GASANA FRANCAISE WABO NGO AMAKURU DUFITE NGO NIWE WANABASHYIZEHO DA NIKO AGENDA IBYIRATA NGO NIBATAMWUMVIRA AZABAKURAHO,
ARIKO NANONE NIMUGENZURA NEZA MUZASA UMWE MURI BARIYO BAYOBOYE IRYO DINI WARUMUYOBOZI MURI BPR INYAGATARE NGO UWOMWANYA ARIMO NGO YARIYARAWUGUZE ZA MILIYALI BINYUZE MURI ZA CREDITS YAHAYE ABONTAVUZE GATERA NKOKO URITWARI WAZADUKURIKIRANIYE AYOMAKURU KOKO? UZAYASHAKISHE AHO NKUBWIYE UZABIBONA UKO ABO BENEDATA BAHAWE IZONGUZANYO KUGIRANGO NABO BAZAMUFASHE KWICARA KURIRIYA NTEBE.