Opinion:Ngo abacuruzi I Rusizi bahunze imisoro bajya gucururiza I Bukavu?
— April 23, 2021
Please enter banners and links.
Mbanje kubasuhuza bakunzi basomyi b’Ikinyamakuru Umusingi hari hashize igihe tutungurana ibitekerezo ariko tuba tubazirikana kandi turabakunda cyane kandi mudahari ntacyo twashobora gukora bityo tukaba tubashimira gukunda Ikinyamakuru ndetse n’ibyo twandika kandi tuzakomeza kuvugira rubanda.
Uyu munsi rero hari amakuru numvise ko hari abacuruzi bahunze imisoro aho bivugwa ko basoreshwa imisoro myinshi cyane bahitamo kujya gucururiza I Bukavu nkaba nifuza ko tubiganiraho twungurane ibitekerezo.
Buri muntu wumvise ayo makuru yahita yibaza kuki imisoro ari myinshi ku bacuruzi?gucuruza ukorera inzu n’imisoro gusa bimaze iki?amazu arahenda n’imisoro irahanitse ,umucuruzi azabona iki?.
Abacuruzi baba bafite ibibazo bikeneye amafaranga kandi umuntu akora kugirango yiteze imbere ,ibyo bintu Leta yaba ibizi?.
Mwibuke ko baba bagomba kwishyura inzu babamo n’imiryango yabo bakishyura amafaranga y’ishuri y’abana bakishyura aho bakorera ukongeraho ayisuku n’umutekano nay a misoro kandi mu Rwanda murabizi ko ibintu bihenda n’ubuzima buhenze cyane ubwo se abacuruzi batera imbere gute?.
Ese kujya gucururiza mu bindi bihugu u Rwanda rwabyungukiramo cyangwa rubihomberamo?ariko njye numva rubihomberamo kuko imisoro yakabaye mike abacuruzi bakaba benshi kuko babaye benshi n’ubundi imisoro yaba myinshi kandi Leta ikoroshya uburyo bwimicururize kuko mu bindi bihugu nka Congo na Uganda za Kenya gukora ubucuruzi biroroshye ugereranije no mu Rwanda kandi n’iyo mpamvu ibyo bihugu bitera imbere vuba vuba.
Ikindi nibajije ba bantu biyita intumwa za rubanda (Abadepite)bavugira bande?ubu se tuvuge ko iki kibazo batakizi?barakizi ahubwo wa mugani w’umunyamakuru wigeze kuvuga ko hari ababa bacunganwa n’umushahara wabo gusa nta wamuseka kuko nicyo bahemberwa kuvugira rubanda kimwe n’itangazamakuru cyane cyane iryigenga.
Itangazamakuru ryigenga sinarirenganya kuko nta mafaranga ribona namwe bacuruzi tuvugira murabiziko nta mafaranga muriha ariko turagerageza tukavugira rubanda mu bushobozi bwa ntabwo.
Ariko numva igihe kize ko Leta yoroshya ubuzima abantu bagashobora kwiteza imbere aho guhora amaso bayahanze Leta kandi bacuruzi n’ubwo tubavugira mukwiye gutangira gukorana n’itangazamakuru kugirango rikomere rijye ribavugira ibibazo mufite kuko aho kugirango muceceke nimugira ibibazo muhunge imisoro mujye gukorera mu bindi bihugu sibyo kuko iwanyu aba ari iwanyu kandi kugirango muteze imbere ibindi bihugu kandi mufite igihugu cyanyu sibyo nkaba mbasaba ko itangazamakuru ryigenga muryongera imbaraga kugirango rijye ribavugira ibibazo mufite bicyemuke mbere.
Ibi n’ibyo nifuzaga ko tuganiraho uyu munsi namwe ubwo murambwira uko mubyumva ariko hari abanyamakuru nzi birya bakimara mu bushobozi bucye bakavugira abaturage muribo ndavuga Bagiriwubusa Eric ,Umubavu na Intego News ndetse na Williams Ntwali baragerageza njye ndabashimiye kandi namwe muzabashimire ahasigaye Imana ikomeze kubaha ubuzima bwiza mukore mutere imbere n’imiryango yanyu.
Uwashaka kunyandikira ni kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com kandi mbasaba gukora subscribe ku Umusingi TV kuri YouTube murakoze.
Gatera Stanley
2,247 total views, 1 views today
Leave a reply