umu amakuru- Dr Kayumba yatangije Ishyaka mu Rwanda ryitwa RPD,yavuze intego zabo ndetse ko nta bwoba afite (Video) | Umusingi

Dr Kayumba yatangije Ishyaka mu Rwanda ryitwa RPD,yavuze intego zabo ndetse ko nta bwoba afite (Video)

Please enter banners and links.

Ku cyumweru tariki 21 Werurwe 2021,Ikinyamakuru Umusingi na Umusingi TV basuye Dr Kayumba Christopher uzwi nk’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba uwatangije Ikinyamakuru The Chronicles ubu akaba yatangije Ishyaka mu Rwanda ryitwa RPD.

Nkuko mumaze kubimenya ko Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru y’ukuri twashatse kuganira nawe ngo tumubaze ibibazo bitandukanye nyuma yo kumva ko yatangije Ishyaka tumubaza intego z’iryo Shyaka ndetse n’imigambi yabo dore ko bivugwa ko utangije Ishyaka wese aba ashaka ubutegetsi cyangwa intebe y’umwanya wa Perezida w’Igihugu.

Dr Kayumba Christopher akaba yaravuze ko ikibazo atari imyanya y’ubuyobozi bashaka ahubwo bashaka gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo biri mu Rwanda by’ubukene bwa karande,umutekano urambye n’iterambere rirambye.

Umuntu ashobora kwibaza ibyo bibazo by’ubukene avuga kandi hari n’abandi babuvuze ndetse n’ibibazo avuga bya COVID-19 aho avuga ko hari ibyemezo byafatirwaga abanyarwanda bidakurikije amategeko n’ibindi bitandukanye niba ubutegetsi buriho bwarananiwe kubikemura ku buryo ari we uzabishobora abinyujije mu Ishyaka yatangije rya RPD.

Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije nib anta bwoba afite kuko abenshi bagerageje gutangiza amashyaka barafungwaga cyangwa bakajya gukorera politike hanze y’Igihugu maze asubiza ko nta bwoba afite ko atazajya kwihisha ngo arire avuge ko mu Rwanda hari ibibazo kandi asaba ko abanyapolitike badakwiye kwita undi uvuga ibitagenda umwanzi.

Twamubajije ibibazo byinshi nkuko muribubikurikirane mu mashusho(Video)turibubereke hanyuma byose mubikurikirane nkuko yagiye asubiza ibyo twamubajije.

 

2,533 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.