Opinion:Abanyamakuru bafungirwa gute Newsroom nkaho bacuruza amandazi?
— January 15, 2021
Please enter banners and links.
Nari maze igihe nta opinion nandika kubera umwanya wambanye muke ariko mba mbatekereza ko mukeneye gusoma opnion kuko hari abantu benshi bazikunda .
Uyu munsi hari ikibazo gihari nshaka ko tuganiraho gitangaje ndetse kibabaje aho Abanyamakuru bakoresha Newsroom ya ARJ bategetswe kujya bafunga saa moya z’ijoro bagafungurirwa saa moya za mugitondo nkaba nibaza abanyamakuru bacuruza amandazi ko amabwiriza ya Leta avuga ko amaduka acuruza ariyo agomba gufunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Ese izo ngamba za Leta abaturage bazimenya gute?babimenya binyuze mu itangazamakuru nonese kuki bamwe bafungirwa saa moya abandi bagakomeza bagakora?ese n’ubuyobozi bushya bwa ARJ bushaka kutwereka ko bukomeye bashobora gufata ibyemezo bikomeye bitwaje ko ari amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima?Oya Minisiteri y’Ubuzima ntiyigeze itegeka gufunga Newsroom no ku isi hose Newsroom zirakora kuko icya mbere n’amakuru.
Newsroom
Aho guharanira ko itangazamakuru ritera imbere ahubwo kenshi hafatwa ibyemezo birisubiza inyuma naryo ubwa ryo ritariho uretse ko abanyamakuru bigenga ari abantu b’abagabo kuko bakorera umwuka wera kurusha n’Abadari cyangwa Abapasitori kuko nabo nabo babona amaturo ni icyacumi ariko abanyamakuru b’igigenga bakorera igihugu kubera umuhamagaro.
Ubundi mu bindi bihugu itangazamakuru ribeshwaho n’amatangazo ariko mu Rwanda ibinyamakuru byinshi byigenga bikora bitabona ayo matangazo bitabona ,abantu bakorera igihugu ku buntu badahembwa aho kubatera inkunga no kubashyigikira ahubwo bakabafitira ibyemezo bibabuza gukora nkuko bikwiye.
Hari ibyo Leta yakoreye abanyamakuru bakorera kuri ARJ byiza harimo kwishyura inzu bakoreramo na internet n’undi duserivise tuhabona ibyo rwose turabishima ariko hari ibyemezo rwose nk’umuntu ufite ubwenge wagiye ku ishuri akiga bifatwa akaba ataceceka.
Icya mbere gufatira abantu ibemezo mutaganiriye ngo ubasobanurire ikibazo gihari bakimenye ukumva ko wowe uri umuyobozi ukomeye ugomba gufatira ibyemezo abantu badatekereza badashoboye kwivugira ariko bazi kuvugira abandi.
Gufata ibyemezo ntabwo ari ikibazo ariko banza uganire n’abantu ugiye gufatira ibyemezo bamenye ikibazo gihari kuko n’Imana y’Abaminisitiri ibanza guterana bakajya inama kandi bakabimenyesha abaturage ko inama y’Abaminisitiri yateranye mbere bityo abantu bakaba biteguye ibyemezo biribufatirwemo ariko hano bigenda gute?.
Ibi n’ibyo bituma abaturage batangira kunenga abanyamakuru ko iyo bahuye na Perezida ko batabaza ibibazo bifitiye abaturage akamaro ariko icyo abaturage batazi ni uko abanyamakuru bose badatumirwa muri icyo kiganiro byose usanga ari ibintu tuba tuvuga ko bidakwiye kuko abanyamakuru bose bakorera abaturage n’abayobozi bakorera abaturage kuko abanyamakuru bafatirwa ibyemezo nk’ibyo?.
Iki n’igitekerezo cyanjye uko mbyumva ntibivuze ko ari ihame ariko abantu basoma Ikinyamakuru Umusingi nziko musobanutse mushobora kumenya ibyo nashatse kuvuga ndetse hari abashobora kongeramo ibitekerezo byabo cyangwa bakanenga n’uburenganzira kandi kunenga ntimukumve ko ari ikibazo ushobora kubipfa n’umuntu ahubwo bituma urushaho gutekereza neza kubyo ukora.
Uwakumva hari icyo yakongera mu gitekerezo cyanjye nawe akandi icye ashobora kunyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com bityo tukajya inama zubaka kuko hari igihe umuntu ashobora gufata icyemezo ariko abantu ntibakishimire kandi muri Demokarasi twemera ibyemezo ntibifatwa n’umuntu umwe biganirwaho.
Murakoze murakarama
Gatera Stanley
2,498 total views, 1 views today
Leave a reply