Internet yafunzwe :Uyu munsi muri Uganda bazindukiye mu matora aho Abakandida 2 bahanganye Bobi Wine na Perezida Museveni umwe agomba gutsinda undi ,uko byifashe ubu(Amafoto)
— January 14, 2021Please enter banners and links.
Uyu munsi ushobora kuba umunsi w’amateka mu gihugu cya Uganda cyangwa bikaba ibisanzwe kuko uyu munsi tariki 14 Mutarama 2021 nibwo muri icyo gihugu bazindukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Abakandi biyamamaje kuri uwo mwanya ni 11 ariko 2 gusa nibo bahanganye aribo Bobi Wine (Kyagulanyi)usanzwe ari umudepite akaba yarahoze ari umuhanzi ukomeye cyane muri icyo gihugu akunzwe cyane na Perezida Museveni uyoboye icyo gihugu imyaka 35.
Impamvu abantu bavuga ko uyu munsi ushobora kuba uwa amateka ni uko Bobi Wine ashobora gutsinda Perezida Museveni binyuze mu matora cyangwa bigakomeza kuba ibisanzwe nkuko Museveni asanzwe ayobora agakomeza.
Bobi Wine ukurikije uko kwiyamamaza byagenze yari afite urubyiruko rwinshi rumushyigikiye hakaba indi mpamvu ikomeye ivuga ko hakenewe impinduka ko Perezida Museveni ayoboye igihe kirekire ariyo mpamvu Bobi Wine ariwe ubu uhangayikishije Perezida Museveni.
Perezida Museveni wa Uganda atora
Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atora hasi haragaragara n’umugore we Barbie Itungo bajyanye gutora
Perezida Museveni yategetse ko internet ifungwa mu gihugu hose ndetse ibimodoka binini bya gisirikare birasishwa mu ntambara bikaba birimo kuzenguruka imigi myinshi abantu bakaba bavuga ko ari ubwoba Perezida Museveni yagize.
Hari umwe mu bakurikirana Politike ya Uganda utashatse ko amazina ye atangazwa akaba yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Perezida Museveni azatsinda kuko yafashije abantu benshi cyane ndetse n’Ibihugu byinshi muri Afurika kandi ko uretse no kuba ari umugabo mwiza abantu benshi bakunda afite n’ububasha bwo gutsinda Bobi Wine kandi ko yizeye ko ari butsinde.
Abandi nabo bakurikirana ibya Politike muri Afurika bavuga ko Perezida Museveni ashaje yari akwiye kuba yarateguye uzamusimbura mu Ishyaka rye rya NRM akaba ari we umusimbura kuko we arashaje kuba icyo cyaramunaniye bishobora kumuviramo gutsindwa.
Umutirage atora
Abantu batandukanye mu bihugu bitandukanye ntibaremera Bobi Wine ariko icyo batazi ni uko urubyiruko arirwo rwinshi muri Uganda kandi rumushyigikiye bivuze ko byose birashoboka ko Bobi Wine yatsinda.
N’ubundi mu muziki Bobi Wine ntiyarazwi cyane mu mahanga nka ba Chameleon n’abandi bahanzi batandukanye ariko muri Uganda akaza ku mwanya wa mbere ariyo mpamvu ibihugu bitandukanye bitamuzi bamuzi nk’umuhanzi uraho gutyo ariko mu gihugu imbere arakunzwe cyane.
Ubu twandika iyi nkuru muri Uganda batangiye kubara amajwi ejo tukazamenya uzatsinda undi hagati ya Perezida Museveni na Bobi Wine kuko abandi usanga batavugwa cyane ndetse badafite abafana benshi.
Byagoranye abantu kubona amakuru ya Uganda kubera internet yafunzwe umunsi wose kuko ikoranabuhanga ryoshya itumanaho kuko umuntu ashobora gufotora agashyira amashusho cyangwa amafoto kuri internet abantu hirya no hino bakamenya icyabaye ubu uyu munsi abantu bakaba batashoboye kubona amakuru uko bisanzwe.
Ese Bobi Wine atsinze ubutegetsi bwe bwaba bwiza?Kuki hari abanyarwanda benshi batamushyigikiye?Impamvu abanyarwanda benshi cyane cyane mu bihugu bitandukanye bashyigikiye Museveni n’iyihe?Ni uko hari abanyarwanda bavukiye muri Uganda bagakurirayo bakigirayo bakagira ubuzima bwiza n’uyu munsi bamwe bakaba bakiriyo nta kibazo bafite babayeho neza ,umuntu nk’uwo ntiwamubwira Bobi Wine.
Museveni ikibazo ni kimwe gusa ni uko ashaje akaba yarananiwe gushaka umusimbura hakiri kare ariko mu bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi muri Afurika ari mu ba Perezida bakunzwe kuko Uganda ni igihugu buri muntu wese ku isi yose ashobora kujyayo nta gishoro afite ariko agashakisha ubuzima mu gihe gito akaba amaze gufatisha bitandukanye no mu bindi bihugu.
Muhungu John-Kampala
2,298 total views, 1 views today
Leave a reply