Opinion: Ibinyamakuru byinshi cyangwa hafi yabyose byigenga kuki bidatumirwa mu biganiro bya Perezida Kagame?nibyo bituma itangazamakuru rinengwa kubaza ibibazo bidafitiye abaturage akamaro?.
— December 23, 2020
Please enter banners and links.
Birababaje kumva abanyamakuru banengwa kutabaza ibibazo bifitiye abaturage akamaro kandi bahura na Perezida ahubwo abaturage bakaba aribo bibariza.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abaturage ndetse n’abanyamakuru hari abaturage babajije ibibazo byiza bifitiye rubanda akamaro mu gihe abanyamakuru bacye batumiwe bananiwe kubaza ibibazo abaturage bafite.
Nkuko bisanzwe tujya tuganira ku kibazo runaka kiba kigezweho mu gihugu nkaba narumvise nigaye ku giti cyanjye nk’umunyamakuru ariko ntimundenganye kandi nanjye sinakwirenganya kuko n’ikibazo gikomeye aho ibinyamakuru byigenga ngereranije bikabakaba mu ijana bidatumirwa mu kiganiro cya Perezida Kagame.
Reka ngerageze mbitondore bicye nibuka bidatumirwa mpereye ku kinyamakuru mbere umuyobozi Ikinyamakuru Umusingi,Gasabo,Umurabyo,Ingenzi,Ishema,Itoroshi,Indatwa,Intego,Ireme news,Ishema,Inema,Monjari ,Ibiyagabigari,Umusanzu,Amahoro,Le reveille,Imanzi Umurinzi,ndarushye n’ibyinshi cyane kandi ibikorera kuri internet ubu nibyinshi cyane sinabishobora kubirondoro cyeretse MHC imfashije kuko ihora ibatumira mu mahugurwa ya baringa,amahugurwa baguhura ibintu bimwe kumara imyaka 10 yaranyobeye.
Muri macye ibi binyamakuru byinshi bidatumirwa kandi bakora umunsi kuwundi bafite ibyo bafasha rubanda mu bibazo bafite ndetse bashobora kubariza rubanda ibibazo bibafitiye akamaro ariko kubona umuturage yarabajije ikibazo cy’imisoro ihanitse abanyamakuru batumiwe batinye kukibaza byerekana ko itangazamakuru ryacu rifite ikibazo.
Perezida Kagame umunsi yagejeje ikiganiro ku banyarwanda uko igihugu gihagaze muri rusange anasubiza ibibazo by’abanyamakuru n’abaturage
Umuturage wabajije ikibazo cy’umusoro wiyongereye ku buryo uhangayikishije abaturage asaba ko wagabanurwa
Abanyamakuru bari muri Convention Centre aho babarizaga ibibazo
Njya numva hari bavuga ko n’ibibazo abagera mu biro bya Perezida babyandikirwa bati wowe ubaze iki nawe ubaze iki n’undi gutyo gutyo nk’ibazo nti uwo n’umunyamakuru koko?.
Itangazamakuru ryigenga n’iryo rivugira rubanda kuko ikinyamakuru cya Leta ntikwandika amakosa y’abayobozi muri Leta cyane cyane mu Rwanda aho ibitangazamakuru bya Leta bihabwa budget na Leta kandi rikongera rigahabwa amatangazo yo kwamamaza ya Leta bivuze ko hari n’ikibazo cyo kutandika ibibazo by’ikigo cya Leta runaka kandi icyo kigo gitanga amatangazo yo kwamamaza mu kinyamakuru cya Leta cyangwa ibyiyita ko byigenga kandi bikora propaganda.
Nahoze nsoma ikinyamakuru cya bwiza bavuga ko itangazamakuru ryanenzwe n’abaturage bagaragaza umuturage wabajije ikibazo cy’imisoro numva nibyo koko ariko abanenga iryo tangazamakuru bakwiye kumenya ko abanyamakuru bashobora kubababariza badatumirwa hariya ariko nziko hari abanyamakuru benshi bandika inkuru zivugira abaturage ibibazo byabo kuko kwandika cyangwa kuvuga nibyo bashoboye kandi bigira ingaruka.
Niba ikinyamakuru mu bushobozi bucye gifite nta nkunga nta kintu na kimwe ariko kikandika inkuru icukumbuye aho abayobozi bibye ishyamba rya Leta rifite hegitari zigera ku 10 Leta ikabimenya ikagaruza iryo shyamba ako ntabwo ari akamaro gakomeye?ariko igitangaje inkuru nk’iyo ntiyahembwa muri bya bihembo byabaringa bajya bahemba abanyamakuru.
Byibuze cyera Perezida Kagame yajya agirana ikiganiro n’abanyamakuru buri kwezi hatumirwa abanyamakuru bose kandi icyo gihe abanyamakuru barigengaga ntabwo babandikiraga ibibazo byo kubaza kuko muribuka Umuseso waratumirwaga ,za Umuvugizi ,Umusingi ,n’ibindi byinshi kandi icyo gihe habazwaga ibibazo bifitiye rubanda akamaro ariko ubu sindamenya impamvu icyo kiganiro cyavuyeho hakaba hatumirwa abanyamakuru bakora mu bigo bya Leta n’ibinyamakuru bikora propaganda gusa ibindi ntibitumirwe kandi bikundwa n’abanyarwanda?Ese abanyarwanda babikunda babisoma umunsi kuwundi ubwo ntibaba babujijwe uburenganzira bwo kubona amakuru?ese abatumiraga cyera barahindutse?.
Ntabwo ndibuvuge byinshi kuri iki kibazo kuko cyumvikanye gusa iki n’igitekerezo cyanjye uko byumva n’uko mbibona kandi nemerewe gutanga ibitekerezo byanjye byubaka igihugu kuko igihugu cyacu twifuza ko cyaba kiza ku isi yose ariko iyo uvuze ibitagenda neza bamwe mu banyapolitike batangira kukwijundika kuko ushaka kubatesha umugati wabo.
Ubu twese tuzandika dushimagiza?ntibishoboka ahubwo hari abayobozi bamwe bakunda gusoma ibinyamakuru byacu ukabona barashaka kumenya ikibazo uburyo giteye kugirango bakurikirane bibafashe kumenya uburyo bacyemera ibibazo kandi itangazamakuru rifasha igihugu gutera imbere kuko niryo rigera ku baturage mu gihugu hose.
Ikindi hari abantu bumva ko itangazamakuru ariryo gushimisha abanyepolitike ,ibyo ni ukwibeshya ahubwo wandika ibitagenda neza kugirango bikosoke niba hari uwanyereje umutungo wa rubanda akurikiranwe niba hari uwahohoteye umuturage abibazwe n’uwakoze ibikorwa byiza by’iterambere rifitiye abaturage akamaro nawe ashimirwe.Nkuko bisanzwe haramutse hari undi wumva yagira inyunganizi cyangwa afite ukundi yumva iki kibazo aho itangazamakuru ryanenzwe yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com bityo tujye inama zubaka.Murakoze ndabashimiye
Gatera Stanley
2,172 total views, 1 views today
Leave a reply