Isesengura:Hari abagabo barwara trauma kubera kutabona abana babo nyuma yo gutandukana n’abagore babo,Ese hari icyo Abadepite bahindura ku itegeko?.
— December 24, 2020
Please enter banners and links.
Isi irimo guhinduka ku buryo cyera abagore nta jambo bagiraga ariko ubu bahawe ijambo bamwe mu bagabo barimo guhura n’ibibazo n’ingaruka z’abammwe mu bagore bitwaza imbaraga ko bahawe ijambo bagahohotera abagabo kubera ko mu muco nyarwanda bitaramenyerwa ko umugobo nawe ahohoterwa n’umugore bityo abagabo bahohotewe bagatinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura rishingiye ku ngero zimwe na zimwe z’abagabo bavuga ko bahohotewe ndetse bakarwa ihungabana cyangwa trauma kubera ingaruka zo kutabona abana babo no gutinya kubasura ngo badafungwa kuko hari abatinya kujya gusura abana kugirango batagera aho baba bari kwa nyina akaba yavuga ko hari ibibazo yateje akaba yafungwa agahitamo kubaho atabona abana be.
Umwe mu bahohotewe ndetse kubera agahinda ko kutabona abana be wadusabye kutavuga amazina ye yagize ati “Umugore yataye urugo ajya muri Uganda mu bagabo ndamugarura ndagerageza kuko naramukundaga kandi nshaka kubaka ariko arananira aragenda amara imyaka 2 yose ntacyo amfasha mukurera abana.
Arangije arandega mu rukiko ariko kubera yari afite umuyobozi ukomeye umushyigikiye urukiko rwategetse ko atwara abana nkajya muha indezo y’abana ariko birengagiza imyaka yamaze yarataye urugo kandi hari inzandiko muri polisi asaba imbabazi yemera ibyaha none urukiko rwamuhaye abana ntirwategeka uko nzajya nsura abana banjye none ubu abana banjye nzajya mbabona gute?”.
Kubera ko amategeko ateganya ko umwana utarageza imyaka 7 agomba kurerwa na nyina abagore banshi barabyitwaza kugirango urukiko rutegeke abagabo kujya batanga indezo kandi ubundi ababyeyi bombi baba bakwiye gufatanya kurera abana 100% ariko abagabo bakavuga ko usanga hafi 90% aribo barera abana.
Hari bamwe mu bayobozi mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi kuri iyi ngingo bavuze ko amategeko arebana n’abashaka gutandukana arimo ikibazo kuko gutanga gatanya bitinda kandi uko bitinda abantu niko barushaho guhohoterana ariko byihutishijwe abantu bakajya babona gatanya vuba byafasha.
Hari uwagize ati “Ni mwe abanyamakuru mukwiye kubigaragaza hanyuma Abadepite mu Nteko ishingamategeko bagasuzuma amategeko akavugururwa ibibazo by’abashakanye byagabanuka”.
Ibi kandi bituruka ahenshi ku mitungo kuko hari umwe uba yarashatse imitungo agashaka bagasezerana ivanga mutungo ukaba wakwibaza bavanze iki ko hari umwe utagize icyo azana kandi nibajya gutandukana bazagabana ibyo abantu bakwiye kumenya ko mu gusezerana bakwiye kujya bareba impande zombi zifite iki?zivanze iki kugirango nihabaho gutandukana hazabeho kugabana neza.
Kuko hari abaza baje gushaka imitungo bagasezerana barangiza bagatangira kwiyenza ngo bagabane imitungo abandi nabo bakitwaza abana ko imitungo ibizajya biyavamo bazajya babiha ufite abana.
Ibyo bibazo bya bamwe mu bagore baba bafite abana bakabuza abagabo gusura abana babo bazi ko bahima ba se ariko mu by’ukuri abana nibo baharenganira kuko umwana aba agomba kubona ababyeyi bombi.
Ubundi n’iyo mwaba mwaratandukanye nabi umwana uba ukwiye kumwohereza agasura se cyangwa agasura nyina kandi iyo umubujije hari amahirwe uba umubujije kuko umwana iyo asuye umwe mu babyeyi be hari ibyo amugurira umwana akagenda yishimye kandi bikamufasha kubaho adatekereza kuri se atakibona cyangwa nyina atakibona bikamufasha no kwiga neza.
2,324 total views, 1 views today
Leave a reply