umu amakuru- Bimwe mu binyamakuru muri Uganda byerekanye ibyavuye mu matora yakorewe ku ikoranabuhanga bigaragaza ko Perezida Museveni yatsinze amatora akurikirwa na Bobi Wine hari abafite 0. | Umusingi

Bimwe mu binyamakuru muri Uganda byerekanye ibyavuye mu matora yakorewe ku ikoranabuhanga bigaragaza ko Perezida Museveni yatsinze amatora akurikirwa na Bobi Wine hari abafite 0.

Please enter banners and links.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda nka Red peper yatangaje amanota y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yakorewe ku ikoranabuhanga ibyo bita (opinion poll )aho Perezida Museveni yatsinze n’amanota 59% akurikiwe na Bobi Wine n’amanota 20%.

Robert Kyagulanyi Ssentamu(Bobi Wine) 20%, Mugisha Muntu 6%, Patrick Amuriat 6%, Nobert Mao 2%, Gen.Henry Tumukunde 2%, John Katumba 2%, Joseph Kabuleta 1%, Nancy Kalembe 1%, Willy Mayambala 0% na Fred Mwesigye 0%. Mu gihe 1% ari abantu bavuze ko nta n’umwe batora mu bakandida bose biyamamaje kuyobora Uganda kandi iki kinyamakuru kivuga ko iyo amatora aba muri uku kwezi kwa 12 Perezida Museveni yari gutsinda.

Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu cya Uganda(The Ugandan Electoral Commission)yashyizeho itariki ya 14 Mutarama 2021 aribwo hazaba amatora y’umukuri w’Igihigu mu gihugu hose aho abiyamamaje kuri uwo mwanya bose ari 11. Abiyamamaje harimo Yoweri Kaguta Museveni wo mu Ishyaka rya National Resistance Movement (NRM), Patrick Amuriat Oboi wa Forum for Democratic Change (FDC), Robert Kyagulanyi Ssentamu(Bobi Wine) wa National Unity Party (NUP), Gen.Gregory Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation (ANT), Norbert Mao wa Democratic Party (DP), Henry Tumukunde (Independent), John Katumba (Independent), Joseph Kabuleta (Independent), Nancy Kalembe (Independent), Willy Mayambala (Independent) and Fred Mwesigye (Independent) muri abo bose harimo umugore umwe gusa.

Perezida Museveni

Aya n’amatora abo muri NUP ya Bobi Wine bavuga ko nabo bakoze amatora yabo Bobi Wine agatsinda

Iki kinyamakuru cya Red Peper kivuga ko cyasabye ubuyobozi bwacyo gukora amatora hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihugu hose kugirango barebe uko Abakandida bitwara biyamamaza uwo batora kurusha abandi bityo mu byavuyemo hagaragara ko Perezida Museveni ari we watsinze afite amanota 59%.

Ariko n’ubwo Perezida Museveni yatsinze muri ayo matora ya Red Peper hari abo mu Ishyaka rya Perezida Museveni riri ku butegetsi bavuze ko ayo manota Museveni yabonye batayemera kuko yakobonye nka 79% mu gihe n’abantu bo mu Ishyaka rya Bobi Wine nabo bavuga ko batemera amanota Red Peper yamuhaye batayemera ko yari kubona 72%.

Gusa mu kwiyamamaza Bobi Wine aba afite abantu benshi kurusha Perezida Museveni ariko abasesenguzi bavuga ko abenshi baba baje kwirebera Bobi Wine nk’umuhanzi kuko bamukundaga kuva cyera mu muziki ariko bakavuga ko mu gutora bazatora Museveni mu gihe abarwanashyaka ba Bobi Wine bavuga ko bagomba gutora Bobi Wine agatsinda Museveni.

Muhungu John-Kampala

2,614 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.