Opinion:Kuki abashakanye kubona gatanya bigorana kandi kubona byoroshye cyane ?
— November 11, 2020
Please enter banners and links.

Iyo ugiye mu Nkiko usanga ababurana za gatanya ari benshi kandi ugasanga umwe mu baburana adashaka guha undi gatanya ukibiza impamvu yimana gatanya kikakuyobera kandi nawe bimuha kumva yisanzuye.
Hari ibintu numva bishobora gufasha abantu benshi kuko iki n’ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka ku gihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko iki kibazo akenshi usanga abana aribo babihungabaniramo .
Icyakorwa byihuse cyane ni uko Abadepite (Member of Parliaments)bakora itegeko ryorohereza abashaka gutandukana mu gihe umwe abishatse akabyemererwa ku buryo bworoshye kuko iyo bitinze biteza ibibazo byinshi.
Itangazamakuru naryo rikagira uruhare mu kwigisha abaturage iby’iryo tegeko rishya ribifashijwemo na Leta mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abashobora kwicana ndetse n’abana .Tekereza abantu babana mu nzu imwe ariko nta uvugisha undi barebana ayingwe ibyo bimaze iki?.
Akenshi imitungo n’iyo iteza ibibazo byinshi umwe ati tugomba kugabana kandi wenda nta n’igiceri yazanye muri urwo rugo ariko akumva ko agomba kugabana kuri iyo mitungo ndetse rimwe na rimwe akaba yashaka no kuyirukanamo uwayishatse.
Abagabo akenshi ubu basigaye bahohoterwa ntibagire ubavugira ariko bakwiye kuba maso mu gusezerana bakabanza kuvanga imitungo mu gihe ihari bakajya bashyiramo ingingo zivuga ko umunsi habayeho gutandukana uko bazagabana iyo mitungo naho ubundi bazajya bahura n’ibibazo kandi bigire ingaruka ku bana babo.

Umuryango iyo wishimye ukuntu biba ari byiza
Impamvu nshatse kubagezaho ibitekerezo byanjye ni uko nabonye umugore ajugunya inkweto n’imyenda umugabo yari yaguriye umwana we mpita nibaza uwo mwana uko azakura atekereza ,uko yiga atekereza kuri se umugurira ibintu nyina akabijugunya uko azakura ameze.
Ndongera nkibaza kuri uwo mugore niba ibyo akora aba yabitekerejeho ingaruka bizagira ku mwana yumva ko ahima umugabo ariko mu by’ukuri arimo guhemukira umwana kuko umwana kubona ise amuzaniye udukweto twiza n’utwenda akishima yarangiza akobona nyina abijugunya mu musarane ibyo ni trauma umwana akura afite,ibyo rero abantu basobanukiwe muri kwakubigisha navuze ku itegeko rishya byafasha impande zose ushatse umwana akamubona ndetse akaba yamuha ibyo ashatse ntakuvuga ati ndabigura n’ubundi arabijugunya mu musarani.
Abantu bafite amakuru menshi kuri iki kibazo ku buryo Leta ikwiye kugihagurukira ariko cyane cyane irengera abana kuko bahura n’ingaruka nyinshi kuko hari ababyeyi badashaka ko abana babona undi mubyeyi bakabamuhisha ugasanga umwana abujijwe amahirwe yo kubona umubyeyi wabo.
Hari ababyeyi basanga abana ku mashuri aho bigira ugasanga umubyeyi ararira imbere y’umwana kubera ingaruka z’ibibazo ababyeyi bagiranye bigatuma umwe ahunga undi ariko umwana icyo arebye kimuguma mu bwonko bwe cyangwa icyo yumvise ,kubona ise cyangwa nyina arira akura ari ibyo atekereza cyangwa guhora yumva ababyeyi batongana barwana ibyo byose n’ibibi ku mwana.
Imiryango irengera abana njya numva ko ari myinshi ariko ikwiye guhagurikira ikibazo cy’abana bafite ababyeyi batandukanye kuko bimaze kuba byinshi.
Sindibugitindeho kuko iki n’igitekerezo cyanjye uko mbyumva n’undi afite uko abyumva ariko nifuzaga ko Leta igira igikorwa kugirango abashkaa za gatanya zijye ziboneka vuba cyane kuko n’iyo bashakana biroroha cyane.
Haramutse hari ushaka kumpa amakuru kuri iki kibazo cyangwa inyunganizi yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com tukareba ko twafasha igihugu mu gukemura iki kibazo.
Gatera Stanley
3,010 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply