umu amakuru- Komite Olempike igeze mu marembera, Amb. Munyabagisha ntashaka kurekura ubuyobozi mu gihe hari benshi bamunenga | Umusingi

Komite Olempike igeze mu marembera, Amb. Munyabagisha ntashaka kurekura ubuyobozi mu gihe hari benshi bamunenga

Please enter banners and links.

Abayobozi bafite ijambo kurusha abandi muri Komite Olempike

Ishamake y’ibikubiye mu nkuru

  1. Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Komite Olempike igomba guterana kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, yatumijwe ku gitutu cya bamwe mu ba Perezida b’Amashyirahamwe y’imikino (Federations).
  2. Kuri gahunda y’ibizaganirwaho mu Nteko Rusange ntamwanya Komite Olempike iyobowe na Amb.Munyabagisha Valens yageneye kuvuga ku matora y’abayobozi bashya mu gihe andi matora ategerejwe mu ntangiriro za 2021.
  3. Bomboribombori hagati ya Komite Olempike n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).
  4. Ngo hari amafaranga Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO) yohereje muri Komite Olempike y’u Rwanda yo gufasha abakinnyi guhangana n’ingaruka za COVID-19, ariko ntiyagera mu mashyirahamwe y’imikino (Federations).
  5. Komite Olempike iravugwaho gukoresha amafaranga y’umurengera muri za “mission” no mu bindi bikorwa ku nyungu za bamwe mu bagize Komite Nyobozi.

Inteko Rusange igiye kuba ku gitutu cya bamwe mu bayobozi ba za “Federations”

 

Tariki ya 2 Nzeli 2020 ku isaha ya saa munani n’iminota 36, nibwo Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) yanditse kuri Email (ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi) ihuriweho n’abayobozi bose b’amashyirahamwe y’imikino hamwe na bamwe mu bakozi ba Minisiteri yasiporo aho yabazaga icyo Komite Olempike iri gukora kugira ngo abakinnyi bakomeze gukora imyitozo muri ibi bihe bya COVID-19, ikindi asaba ko bamenyeshwa gahunda y’Inama y’Inteko Rusange kuko yari yarasubitswe mu gihe kitazwi kandi iteganywa n’amategeko.

Mubiligi Fidèle akimara kwandika iyo Email hari bamwe mu bayobozi berekanye ko bashyigikiye igitekerezo cye, abandi nabo baboneraho kubaza ibibazo byabo bari barabuze aho babibariza, umwe mu bayobozi ikinyamakuru impamba.com kidashaka gutangaza izina rye yasubije ati “ni uko inama yaba,ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ikindi ni uko manda yabo y’imyaka ine batorewe isa n’aho irangiye dukeneye “bilan”, amakomisiyo akaduha ibyo yagezeho, hanyuma tukumvikana n’igihe andi matora azaba”.

Girimbabazi Pamela, Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, nawe kuri iyo E-mail yashimiye uwatanze igitekerezo cy’uko Komite Olempike igomba gutumiza Inteko Rusange, ariko agira icyo abaza ati “natwe muri “Rwanda Swimming Federation” turifuza kumenya nimba abakinnyi bacu bafite amahirwe yo kuzitabira “Olympic Games” nk’uko bisanzwe, nkeka dushoboye gukora iyo nama na Komite Olempike (CNOSR) azaba ari umwanya wo guhabwa amakuru no kumenya uburyo twakwitegura”.

Komite Olempike mu Nteko Rusange ntamwanya yageneye kuvuga ku matora y’abayobozi bashya

Nyuma y’imyaka ine manda y’abayobozi ba Komite Olempike iba irangiye, ari na bwo imikino ya Olempike na Paralempike iba irangiye andi matora akaba mu ntangiriro z’umwaka ukurikiyeho, ariko mu ngingo zizaganirwaho mu Nteko Rusange izabera muri Lemigo Hotel kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 ikijyanye no kuvuga ku munsi amatora azaberaho ntikirimo nk’uko kopi ya gahunda y’uwo munsi ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi ibigaragaza.

Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com ariko banze ko amazina yabo atangazwa bavuga ko Amb.Munyabagisha yifuza ko amatora yazaba nyuma y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri Kanama 2021, ariko ibaruwa yo ku wa 23 Mata 2020 Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) yandikiye za Komite Olempike z’ibihugu (CNO), igaragaza ko manda y’abayobozi ba za Komite Olempike itagomba kurenza imyaka ine nkuko itegeko rya Olempike ribyemeza.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ntirivuga rumwe na Komite Olempike

Nyuma y’aho Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yanditse kuri Email hari ibyo asobanuza muri Komite Olempike, tariki ya 3 Nzeli 2020, Komite Olempike yamwandikiye ibaruwa yo kumusubiza.

Muri iyo baruwa Komite Olempike yagaragaje ko hari inkunga yagenewe abakinnyi babonye ibihe (minima) byo kujya mu mikino Olempike, ndetse n’inkunga (Bourse Olympique) yatanzwe kugira ngo abakinnyi bakore imyitozo, ahubwo ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ryatinze gutanga raporo y’uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe.

Sharangabo Alexi arahirira kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike asimbuye Bizimana Dominique mu mwaka umwe gusa wari umaze gushwana na Amb. Munyabagisha

Sharangabo Alexis nyuma yo gutorerwa kuba Umunyamabanga wa Komite Olempike muri 2018 asimbuye Bizimana Dominique yifotoranyije na Amb.Munyabagisha Valens

Aho Komite Olempike ikorera mu nyubako ya Sitade Amahoro mu gihe umushinga wo kubaka inyubako yayo waheze mu mpapuro

Amb Munyabagisha Perezida wa Komite Olempike

Bizimana Festus ni Visi Perezida ariko ngo ijambo rye muri Komite Olempike ntacyo Amb. Munyabagisha yarihinduraho

Nzabanterura Eugene Umujyanama muri Komite Olempike ariko ufite ijambo kuruta abandi benshi

Nyuma Mubiligi Fidele yandikiye Amb. Munyabagisha avuguruza ibyo yamwandikiye, aho yagaragaje ko Komite Olempike yabeshye kuko Munyabagisha yavuze ko abakinnyi babiri ari bo Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare na Hakizimana John ko bakimara kubona ibihe (minima) Komite Olempike yahise buri umwe imugenera amafaranga ibihumbi Magana arindwi mirongo itanu (750,000Frs) yo gukora imyitozo. Ibi Mubiligi yahise abivuguruza, agaragaza ko Komite Olempike yavuze ko abakinnyi bakibona ibihe muri 2019 bahise bagenerwa amafaranga yo gukora imyitozo kandi barahawe ayo mafaranga muri 2020 nk’uko ibaruwa yo ku itariki ya 17 Werurwe 2020 ibigaragaza.

Ikindi Mubiligi yanenze ni uko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda nta nama ryagishijwe mu kugenera amafaranga abo bakinnyi kugira ngo Federasiyo igene uburyo ayo mafaranga azakoreshwa neza hashingiwe kuri gahunda y’imyitozo umutoza yabateguriye.

Ku kijyanye no gutinda gutanga raporo y’uburyo inkunga (Bourse Olympic) yakoreshejwe, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yagaragaje ko byatewe n’amakosa yakozwe na Komite Olempike kuko raporo babonye tariki ya 24 Kanama 2020 yaturutse muri Komite Olempike irimo amakosa, aho byagaragaraga ko umukinnyi yayisinyeho mu Kuboza 2019. Mubiligi agira ati “ntibyumvikana uburyo iyo raporo ari yo yadindije amafaranga”.

Inkunga yo gufasha abakinnyi mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 yaba yaraburiwe irengero

Mubiligi Fidèle Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda avuga ko hari amakuru akesha urubuga (Website) rwa Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) avuga ko hari inkunga yatanzwe yo gufasha abakinnyi guhangana n’ingaruka za COVID-19. Iyo nkunga ikaba yaratanzwe mu byiciro bibiri bitandukanye harimo iyanyujijwe mu mashyirahamwe mpuzamahanga y’imikino n’indi muri za Komite Olempike z’ibihugu (CNO), ariko mu Rwanda iyo nkunga ikaba itarabagezeho.

Komite Olempike iranengwa gukoresha amafaranga y’umurengera muri za “mission” kuri bamwe mu bagize Komite Nyobozi

Komite Olempike na none iranengwa kuba ikoresha amafaranga y’umurengera mu ngendo (mission).

Urugero, mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku musenyi (Beach Hand) ryabereye i Rubavu muri 2019, Komite Olempike yateye inkunga Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) ihwanye n’ibihumbi Magana atatu mirongo icyenda (390,000Frs), Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike wagiye gukurukirana imigendekere y’iryo rushanwa agenerwa ibihumbi Magana abiri mirongo itandatu n’amafaranga Magana ane (260,400Frs) ya “mission”.

Mu gikorwa cyiswe “Women forum Afrique-Asie” muri 2017, Perezida wa Komite Olempike yagenewe miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000Frs) naho Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru bagenerwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1,300,000Frs).

Perezida wa Komite Olempike yagenewe igihumbi magana inani mirongo irindwi n’atanu y’amadolari (1,875$) y’urugendo mu nama ya za Komite Olempike zo mu bihugu bikoresha Igifaransa (CNOSF) yabaye tariki ya 17 kugeza 20 Kamena 2019, nk’uko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru abishimangira.

Amb.Munyabagisha Valens aravuga iki kubimuvugwaho ?

Ibyo gukoresha nabi umutungo wa Komite Olempike yarabihakanye, avuga ko umugenzuzi w’imari azamurikira abanyamuryango raporo y’imikoreshereze y’umutungo mu Nteko Rusange izaba ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020.

Ku kijyanye n’amafaranga Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) yahaye Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, yarabihakanye ati « nta mafaranga CIO yahaye CNO yacu, ahubwo hari ayo turimo gushakisha hirya no hino yo gufasha ababonye n’abazabona « qualification » kandi turi hafi kuyabona, amafaranga CIO yayanyujije muri za Federasiyo Mpuzamahanga (IFs) kandi hari za « féderation » zayabonye ».

Andi makuru ikinyamakuru impamba.com cyabajije Amb.Munyabagisha Valens yasubije ko atayatangira kuri telefone.

Andi makuru ikinyamakuru impamba.com kigicukumbura kizatangaza mu minsi iri imbere

-Bizimana Festus Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda biravugwa ko afata icyemezo Perezida Amb.Munyabagisha akagishyira mu bikorwa.

-Umujyanama wa Komite Olempike ari we Nzabanterura Eugene ngo niwe Amb.Munyabagisha Valens agirira icyizere akamuha inshingano zikomeye mu bikorwa birimo amafaranga menshi.

-Ubu haravugwa umwuka mubi hagati ya Komite Olempike na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo nyuma y’aho bamwe mu bakozi b’iyi Minisiteri banze ko Amb.Munyabagisha Valens akomeza kwitabira inama (management meeting) z’abakozi ba Minisiteri ya Siporo.

-Amb.Munyabagisha mu gihe Uwacu Julienne na Nyirasafari Espérance bari ba Ministre ba Siporo n’Umuco yari afite ijambo rikomeye muri Minisiteri ku buryo hari abibazaga niba azayobora Komite Olempike na Minisiteri ya Siporo n’Umuco byose bikaba urwego rumwe.

-Amb.Munyabagisha aravugwaho kwivanga mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda, aho Girimbabazi Pamela yatsinze amatora akanga kwemera intsinzi ye ahubwo abogamiye ku ruhande rwa Rutagengwa Philbert kuko ari we yabonagaho inyungu, ariko nyuma ava ku izima nyuma yo kugirwa inama n’abantu batandukanye.

-Hari amashyirahamwe y’imikino (Federations) yatangiye kuvuka bigizwemo uruhare na Amb.Munyabagisha Valens mu rwego rwo gukora ibishoboka byose abayobozi bayo bazamutore ayobore indi manda ya kabiri.

-Amb.Munyabagisha Valens yananiwe kumvikana na Bizimana Dominique watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike amurusha no kumva siporo, birangira asezeye, asimburwa na Sharangabo Alexis ariko nawe aburizwamo ku buryo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru muri Komite Olempike wagira ngo ntukibaho.

 

 

388 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.