umu amakuru- Polisi irasabwa kwihutisha iperereza ku mutwe w’umwana woherejwe ku nteko nshinga mategeko | Umusingi

Polisi irasabwa kwihutisha iperereza ku mutwe w’umwana woherejwe ku nteko nshinga mategeko

Please enter banners and links.

Perezidante w’inteko nshinga amategeko Rebecca Kadaga yasabye polisi kwihutisha iperereza ku umugabo w’imyaka 23 wafatanywe umutwe w’umwana ku nteko nshinga amategeko awumwoherereje nk’impano.

Joseph Nuwashaba utuye mu karereka Bushenyi ubwo yarageze ku muryango w’Inteko yafashwe n’abashinzwe umutekano afatanwa agakarito karimo umutwe w’umwana.

Nyuma yo kubazwa icyamuteye kuza ku nteko nshinga amategeko, byatangajwe ko uyu mutwe w’umwana wari wagenewe kugera ku biro bya Kadaga.

Umusore wafatanywe umutwe w’umwana awujyanye ku Nteko ishingamategeko

Kadaga yagizeati “nyuma y’uko hakozwe iperereza abapolisi bagomba kugira inama inteko nshinga amategeko kuri iki kibazo”.

Ushinzwe umubano rusange wa CID Charles Twiine, impuguke mu bwicanyi zirimo gusesengura umutwe w’uyumwana wishwe kugirango zirebe niba umutwe uhuye n’umurambo w’umukobwa w’imyaka itatu wishwe wasanzwe hafi y’uruganda rutunganya amazi I Kajabweni mu mugiwa Masaka.

Amakuru aturuka muri NUP Ishyaka rya Bobi Wine aravuga ko uwo mutwe wari wapanzwe kugirango bawushyire mu modoka ya Rebecca Kadaga atabizi bakamufunga Burundi ndetse abandi bakavuga ko ari umupangu wo gufungisha Bobi Wine kugirango ataziyamamariza kuyobora Uganda kuko iyo umupangu ucamo neza uwo bawufatanye yagombaga gushinja Bobi Wine bityo agafatwa agafungwa.

Ishimwe Marie Gabriella

 

 

 

921 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.