Umuzimu wanyiciye umugabo ukatubuza kuryama ndawirukanye burundu – Aminah
— January 27, 2016
Please enter banners and links.
Uyu muzimu n’uwande,washakaga iki ?wabuzaga abantu kuryama mu nzu ute?
Ubu Aminah yashakishije imiti yo kwirukana umuzima wa Mwanje wayimazemo imyaka 20 ariko ubu uwo muzima bashoboye kuwirukana bakoresheje imiti ya gakondo .
Hari benshi bavuga ko abapfa baba badapfuye nibyo koko kuko nyuma yo gupfa hari igihe batwiyereka mu buryo butandukanye kuko njye narabyiboneye n’amaso yanjye kuko uwari nyiri inzu twaguze I Buddo muri Uganda witwaga Mwanje watubujije amahoro kumara imyaka 20 .
Aminah avuga ko bajyaga bumva umuzimu wa Mwanjye mu nzu ninjoro baryamye ariko batamubona nkuko Namatovu Aminah avuga ko atazibagirwa umuzimu wa Mwanje .
Aminah avuga ko mu 1979 umugabo we akimara kugura iyo nzu ahitwa Nakasozi Buddo twatangiye kumva abantu bavuga ngo dufite imitima ikomeye gutinyuka tukagura iyo nzu irimo umuzimu kuko uwo muzimu wirukanagamo abantu ,iyo nzu ikaba yari imaze igihe nta bantu bayibamo kubera buri wese wayijyagamo umuzimu wa Mwanjye warazaga ninjoro ukamuniga bugacya ahambira ibye yigendera .
Aminah avuga ko ibyo bintu byabateye ubwoba maze umugabo we witwaga Ndawula atarapfa inzu batangira kuyikodesha umuzungu wari umukecuru wayibayemo imyaka 6 nawe arapfa.
Twabanje gutinya kuyijyamo nyuma y’imyaka 2 umuzungu amaze gupfa ,Ndawula abwira umugore we ko bagomba kujya kuyibamo kuko umuzungu yayibayemo igihe kirekire kandi ntacyo yabaye bityo mu 1987 inzu bayijyamo.
Aminah agira ati “nubwo twayigiyemo njye nari mfite ubwoba bwinshi ,nyuma y’igihe gito twatangiye kubona ibintu biteye ubwoba muri iyo nzu birimo inzoka ,ibyugu ,ingwe n’ibindi byinshi ,tukumva n’ibintu bisunika urugi turyamye .
Ntabwo twagifashe nk’ikintu gikomeye kuko Buddo icyo gihe cyari icyaro cyane . Umunsi umwe zari saa sita z’ijoro n’umva umuntu ugendagenda hanze ndaceceka n’ubwoba bwinshi ndumviriza ngiye kumva numva urugi rwo ku muryango w’inzu yacu rwizunguza cyane hashize akanya numva umuzimu uri muri salon .
Wicaye mu ntebe ngiye kumva numva ariruhukije nk’umuntu urushye cyane .Nyuma yarahagurutse atangira kugenda azenguruka inzu yose ariko ntiyageze mu cyumba nararagamo (Aminah).
Yarakomeje mwumva nananiwe gusinzira kuko ntiwasinzira wumva mu nzu harimo umuntu utazi ariko bigeze saa kumi mu rukerera nagiye kumva numva haje umuyaga mwinshi nkaho imvura igiye kugwa ,umuyaga uzamuka mu kirere ngirango ubwo yaragiye sinongeye kumwumva mu nzu .
Icyo kintu cyarantinyishije cyane no kubyuka mu gitondo numvaga byanze ariko umugabo wanjye aranyihanganisha ndabyuka ariko umuzimu waragarukaga buri joro kumara igihe kirekire ariko kubera ntacyo wadutwaraga kandi twumva ntakibazo twawukoze twahisemo kwemera tukamenyera ukajya uza nta kundi .
Ngirango umuzimu wagezaho urarakara maze umunsi umwe winjira mu cyumba twararagamo kandi n’icyo cyumba uwo muzima nawo wararagamo cyera akiri muntu kuko niwe wari nyiri iyo nzu bataramwica abo yibanye nabo maze ufata umugabo wanjye umunigira ku gitanda akavuza induru atabaza ariko njye sinabonaga umuntu yavugaga ngo arimo kumuniga.
Umuzimu waramunize kumara nk’isaha yose hafi apfe nibwo twangiye kumenya ko umuzimu witwa Mwanje ariwo waduteye kandi ko ariwe wirukanaga abantu bose babaga baje kuba muri iyo nzu yahoze ari iye ndetse hari nabo wicaga.
Aminah avuga ko batangiye gushakisha umuti wo kwirukana Mwanje (umuzimu)mu nzu yabo ariko umugabo wanjye yahise apfa mu 1996 tutarabona umuti nsigara mu nzu njenyine n’abana bacu ariko umuzimu ukadutera n’injoro buri munsi .
Nagezaho ndakomera kuko ntakindi nagombaga gukora kuko nta n’umuntu wagombaga kumfasha ikibazo nari mfite natangiye kugenda ahantu hose bandangiraga gushakisha umuti kuko hari abavuzi gakondo baba bawufite ngize Imana mu 2003 nibwo nabonye umuti umuzimu turawutsinda ushira imbaraga kuva icyo gihe nturongera kugaruka ,ubu mu nzu yanjye ndereramo abana n’abuzukuru banjye nta kibazo .
Abantu batekereza ko iyi nzu ikibamo umuzimu
Kubera amateka yiyi nzu abahisi n’abagenzi bazi ko iyi nzu nta muntu uyibamo kuko havuyemo benshi batinya umuzimu wa Mwanje ndetse hapfuye benshi bityo rero abantu bakagirango umuzimu uracyayirimo.
Amina agira ati “hari igihe nurira taxi ngiye mu mujyi abantu bagatangira ibiganiro by’umuzimu uba mu nzu yanjye batazi ko byarangiye ariyo mbamo iby’umuzimu byarangiye imyaka 12 ishize”.
Mwanje yari muntu ki?
Nkuko umukecuru wari uturanye na Mwanje abivuga agira ati Mwanje yari umugabo w’ubakaga amazu ndetse agakora ibishushanyo mbonera by’a,mazu ndetse akaba yari umugabo witonda cyane .
Mwanje yari afite inshuti ze 3 ,mu 1973 Mwanje n’abagenzi be bakoze deal y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000ushs)icyo gihe yari amashilingi menshi cyane .
Hashize igihe gito inshuti ze barabafata barafungwa ariko Mwanje we ararusimbuka nkuzapfa wese asigarana amashilingi yose bari bibye .
Ubwo bari mu gihome bafunzwe babwiye Mwanje ko ababikira amashilingi yabo nibasohoka azabafashe gutangira ubuzima cyangwa abakoreremo ibizabagirira akamaro bafunguwe.Bafunzwe imyaka 3 barafungurwa ,batangiye gushakisha Mwanje baza kumubona basanga yarubatse amazu menshi muri ayo mashilingi harimo niyo nzu ivugwa kubamo umuzimu .
Inshuti ze bari bazi ko bazabona ayo gutangira ubuzima bushya batangiye kumubwira ko yabaha ku ma shilling ariko Mwanje we yari atakibitayeho ahubwo yikorera ibye bityo birabarakaza barigendera barakaye cyane.
Uko Mwanje yishwe
Batangiye gushakisha kumenya ubukire bwa Mwanje bagera aho bamusaba ko yabaha amwe mu mazu ye ariko arabyanga bakomeza kumwinginga arabatsembere noneho umunsi umwe baza kwa Mwanje ari ni njoro bitwaje ishoka barakomanga Mwanje abanza kwanga gukingura umugore wa Mwanje aramubwira ngo akingure kuko byagaragara nabi kwanga gukingurira inshuti ze maze Mwanje arakingura akimara gukingura umwe muri za nshuti ze yahemukiye yahise amukubita ishoka mu mutwe inshuro nyinshi agwa hasi atangira gutaka.
Umukecuru utaravuzwe amazina ye wari umuturanyi wa Mwanje yumvishe induru aratabara ahageze asanga Mwanje ari hasi arimo kuboroga atabaza abandi bigendeye tumujyana kwa muganga Mulago ahoy amaze iminsi 3 arapfa hari mu 1973
Umuzimu uragaruka
Nyuma yo kumushyingura umugore we yahise ahungira iwanjye avuga ko umuzimu w’umugabo we umutera ninjoro akabura amahoro ,inzu yatangiye kuyikodesha abantu ariko buri wayikodeshaga wese ntayayimaragamo kabiri kuko umuzimu wabamereraga nabi bagahita bahunga .
Bavuga ko umuzimu wajyaga ubatera mu rukerera ukicara muri salon mu nzu ,ukaniga umuntu wese wageragezaga kujya kurara mu cyumba yararagamo atarapfa kugeza ubwo abantu bose bagezaho inzu barayimenya barayitinya imara imyaka 5 nta muntu n’umwe uyibamo.
Umugore wa Mwanje yagezaho inzu arayigurisha usubira iwabo igurwa n’uwitwa Ndawula wapfuye nawe aba muri iyo nzu asigamo umugore we Aminah ubu ariwe wigamba ko yanesheje umuzimu wamwiciye umugabo ndetse wari warazengereje abantu bose bageragezaga kwinjira muri iyo nzu ubu we akaba yarawushakiye umuti wawirukanye burundu ku buryo hashize imyaka 12 utaragaruka niba warashaje cyangwa warapfuye nta wamenya gusa ni uko yagenze ahantu henshi ashakisha umuti akageraho akawubona.
Izindu nzu nazo zifite imizimu
Ku cyaro kitwa Nsangi hari inzu afite amateka yenda kumera nkayiyi ,iyi yo umugabo witwa Kasoma yatemyatemye abana be 8 arabica nawe arangije ariyica akaba yarabaga muri iyo nzu irimo umuzimu wabo bana na se nta muntu wayijyamo.
Iyi nzu yari ifite ibyumba hanze byinshi bikodeshwa yari iya Charles Mubiru ariko Kasoma niho yiciye abana be 8 kubera umujinya mwinshi yari afite .
Umwe mu baturage bahatuye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “iyo miryango yose irakodeshwa ariko ishobora kumara igihe nta bantu bayijyamo kubera uyigiyemo wese abana 8 ba Kasoma batangira kurira ninjoro iyo bwije abantu rero bagatinya guhora bumva abana barira kandi cyane batanababona bakigendera.
Mu mahanga amazu nkaya agirwa ayubukerarugendo akinjiriza nyirayo ndetse n’igihugu .
Agahugu umuco akandi umuco no mu Rwanda ahitwa Kawangire hari inzu byabagamo abantu bajyayo bakabona uducuma duteye umurongo tugenda uretse ko yari yarafashwe n’umusirekare rimwe araza utwo ducuma twose araturasa ntitwangeye kugaruka na rimwe.
Hari umuntu utarashatse ko amazina ye atangazwa w’umurokore waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ku bijyanye n’imizimu n’amarozi aravuga ngo ibyo biba biteye ubwoba uretse ko bitinya amasasu ati “niyo byaba byafashe umuntu ukarasa isasu ahita ahaguruka akiruka”.
Nta kidatinya amasasu n’umusirikare ntiwakumva ngo umuzimu cyangwa ibirozi ngo byamufashe wapi birabatinya cyane.
Byakuwe ku kinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda bishyirwa mu Kinyarwanda na Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com
2,988 total views, 1 views today
Leave a reply