umu amakuru-  Meya wa Kamonyi Rutsinga yabujije abaturage gutaha inyubako y’Akarere | Umusingi

Akarere ka Kamonyi  Meya wa Kamonyi Rutsinga yabujije abaturage gutaha inyubako y’Akarere

Please enter banners and links.

Akarere ka Kamonyi

 

Abubatse Akarere ka Kamonyi bababajwe no kubuzwa kwizihizanya n’abandi kandi batarishyurwa amafaranga bakoreye
Kuwa 8 Mutarama 2016 nibwo Akarere ka Kamonyi kayoborwa na Meya Rutsinga Jacque katashye inyubako nshya yako Karere ariko abaturage batuye aho hafi babujijwe kujya mu birori byo gutaha iyo nyubako.
Abantu bari mu birori aho bose bibazaga uburyo inyubako y’Akarere ko ari inyubako abaturage bazajya baza gushaka serivisi zitandukanye ndetse basangamo abayobozi kuki bo babujijwe gutaha inyubako dore ko ari iyabo.
Icyashekeje abantu ni uburyo Meya wa Kamonyi Jacque Rutsinga mu ijambo rye yagize ati “ndasaba abaturage n’abakozi b’Akarere ko mbere na mbere baha Perezida Kagame amashyi menshi yo kumushimira kuko ariwe watumye bagera ku iterambere”.
Umwe mu baturage wakoze kuri iyo nyubako witwa Nzayisenga Justen ukishyuza amafaranga ye wari uri hafi aho arunguruka yagize ati “ni gute waba warakoze ku nyubako ukishyuza amafaranga yawe bakakubuza no kwinjira ngo wizihize gutaha inyubako n’abandi?”.
Nzayisenga yakomeje abwira abanyamakuru ko Meya Rutsinga agomba kubishyura kuko niwe muyobozi w’Akarere nabo bajye gusangira mu kabari.
Nyuma y’iminsi 2 inyubako itashywe bamwe mu bakozi bishyuza bahamagaye Ikinyamakuru Umusingi ko bahuriye ku Karere bagiye kwishyuza bashaka ko umunyamakuru w’Umusingi abe ahari yiyumvire ibyo Meya abasubiza ariko ntibyakunze ko umunyamakuru agerayo kubera impamvu z’akazi.
Muri uwo muhango wo gutaha inyubako y’Akarere ka Kamonyi hari hari abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’imari Amb. Gatete Clever ,Goverineri w’Amajyepfo Alphonsi Munyentwari ,umuherwe Mporanyi Charles wa SORAS ,n’abandi batandukanye.
Umwe mu baturage wavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Akarere kabuze amafaranga yo kugurira abaturage ikigage n’ibigori bagasangira n’abayobozi babo ko byari kuba byiza n’ubutumwa abayobozi batangaga abaturage kubwumva?”.
Gusa bamwe muri ba Meya usanga iyo hari ikibazo mu Karere kitagenze neza itangazamakuru rishaka kukivugaho ugasanga bamwe muribo bavuga ngo ni bandike ibyo bashaka kuko bazi ko bakora ibyo bishakiye.
Gatera Stanley

2,377 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.