umu amakuru- Ikamyo yaguye mu muhanda    Ikamyo yakoze impanuka yikoreye isanse ifatwa n’inkongi y’umuriro | Umusingi

aha_polisi_irazimya_ikimodoka_gitwara_lisansi_kigaramye_mu_muhanda Ikamyo yaguye mu muhanda    Ikamyo yakoze impanuka yikoreye isanse ifatwa n’inkongi y’umuriro

Please enter banners and links.

aha_polisi_irazimya_ikimodoka_gitwara_lisansi_kigaramye_mu_muhanda

Ikamyo yaguye mu muhanda

 

 

Ikamyo ipakiye lisansi yacitse feri igwa mu muhanda wa Kigali-Muhanga irashya irakongoka muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Polisi y’igihugu yahise ihagoboka izimya inkongi itaraba nyinshi bikabije.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabansi Jean Marie Vianney yavuze ko iyo mpanuka, yabaye mu rukerera yatewe no kubura feri kw’iyo kamyo yari itwawe na Hitayezu Patrick.
Yagize ati “ Ni ngombwa ko abatwara ibinyabiziga bajya bagenzura ibinyabiziga, bakareba ko feri zihagije mbere yo gufata ingendo za kure.”
Gusa ibinyabiziga ushobora kugenzura ko buri kimwe ari kizima ugasanga ari kizima ariko waba ukigenda ibirometero bike kimwe mubyo wagenzuye kigangirika kikaba cyaguteza impamvuka.SP Ndushabandi yongeyeho ko inzego z’umutekano zatabaye vuba na bwangu abaturage batarahagera, ntihagire ubasha gusahura amavuta yamenekaga.
Ahabereye iyo mpanuka hari hari abaturage benshi bafite amajerikani baje kuvoma lisansi kuko yahise itangira kumeneka mu muhanda no mu kabande kari munsi y’aho yaguye.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka batangaje ko iyi kamyo yari itwaye esanse yavaga mu cyerekezo cya Kigali igana mu ntara y’Amajyepfo, maze igice cy’inyuma kikaza gutandukana n’icy’imbere, rezerivuwari yuzuye lisansi ikagwa ukwayo.

abaturage_bafite_amajerikani_baje_kuvoma_lisansi_irimo_kumeneka_itemba_yerekeza_mu_kabande

Abaturage n’amajerikani bajya aho ikamyo yaguye kuvoma esanse

Supt. Ndushabandi yavuze ko kugira ngo ingeso yo kuvoma lisansi no kwiba ibiuruzwa by’imodoka zakoze impanuka izakemurwa n’uko inzego z’ibanze zizajya zitungira polisi agatoki zikagaragaza abaturage bahurujwe no gusahura ahabereye impanuka bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ati “ Ni ngombwa ko abaturage barangwa n’umutima wo gutabara mu gihe habaye impanuka, aho guhuruzwa no gusahura cyangwa gushungera abari mu kaga.”
Ndushabandi yanenze ko abashoferi benshi badakunze gusoma ibyapa kandi ari byo bikwiye kubayobora mu mihanda batamenyereye, bigateza impanuka.
Ati “ Ubundi umuhanda ni umwe ku Isi, uba urambuye cyangwa ufite amakoni iburyo n’ibumoso, icyangombwa ni uko abatwara ibinyabiziga bakwiye kujya basoma ibyapa bakanabyubahiriza.”

umusingi1@gmail.com

 

2,693 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.