Ikamyo yaguye mu muhanda Ikamyo yakoze impanuka yikoreye isanse ifatwa n’inkongi y’umuriro
— January 27, 2016
Please enter banners and links.
Ikamyo yaguye mu muhanda
Ikamyo ipakiye lisansi yacitse feri igwa mu muhanda wa Kigali-Muhanga irashya irakongoka muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Polisi y’igihugu yahise ihagoboka izimya inkongi itaraba nyinshi bikabije.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabansi Jean Marie Vianney yavuze ko iyo mpanuka, yabaye mu rukerera yatewe no kubura feri kw’iyo kamyo yari itwawe na Hitayezu Patrick.
Yagize ati “ Ni ngombwa ko abatwara ibinyabiziga bajya bagenzura ibinyabiziga, bakareba ko feri zihagije mbere yo gufata ingendo za kure.”
Gusa ibinyabiziga ushobora kugenzura ko buri kimwe ari kizima ugasanga ari kizima ariko waba ukigenda ibirometero bike kimwe mubyo wagenzuye kigangirika kikaba cyaguteza impamvuka.SP Ndushabandi yongeyeho ko inzego z’umutekano zatabaye vuba na bwangu abaturage batarahagera, ntihagire ubasha gusahura amavuta yamenekaga.
Ahabereye iyo mpanuka hari hari abaturage benshi bafite amajerikani baje kuvoma lisansi kuko yahise itangira kumeneka mu muhanda no mu kabande kari munsi y’aho yaguye.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka batangaje ko iyi kamyo yari itwaye esanse yavaga mu cyerekezo cya Kigali igana mu ntara y’Amajyepfo, maze igice cy’inyuma kikaza gutandukana n’icy’imbere, rezerivuwari yuzuye lisansi ikagwa ukwayo.
Abaturage n’amajerikani bajya aho ikamyo yaguye kuvoma esanse
Supt. Ndushabandi yavuze ko kugira ngo ingeso yo kuvoma lisansi no kwiba ibiuruzwa by’imodoka zakoze impanuka izakemurwa n’uko inzego z’ibanze zizajya zitungira polisi agatoki zikagaragaza abaturage bahurujwe no gusahura ahabereye impanuka bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ati “ Ni ngombwa ko abaturage barangwa n’umutima wo gutabara mu gihe habaye impanuka, aho guhuruzwa no gusahura cyangwa gushungera abari mu kaga.”
Ndushabandi yanenze ko abashoferi benshi badakunze gusoma ibyapa kandi ari byo bikwiye kubayobora mu mihanda batamenyereye, bigateza impanuka.
Ati “ Ubundi umuhanda ni umwe ku Isi, uba urambuye cyangwa ufite amakoni iburyo n’ibumoso, icyangombwa ni uko abatwara ibinyabiziga bakwiye kujya basoma ibyapa bakanabyubahiriza.”
umusingi1@gmail.com
2,693 total views, 1 views today
Leave a reply