Uwicyeza Josee n’abakozi be basaga 150 barasaba Perezida Kagame kubarenganura
— January 27, 2016Please enter banners and links.
Kuwa 22 Mutarama 2016 Ikinyamakuru Umusingi cyagiye ahitwa I Nyacyonga havugwa ikibazo hagati y’ibigo 3 byagiranye ikibazo bivugwa ko ikibazo cyatewe n’Akarere ndetse na Minisitiri.
Uwicyeza Josee uhagarariye isosiye yitwa stone services Ltd yambuwe ikirombe cye yacukuragamo amabuye ndetse akaba yari yarahaye abakozi basaga 150 akazi ubu abo bakozi bose bakaba badafite icyo kurya ndetse badafite icyo bahahira abana babo kubera uwabahaye akazi Uwicyeza Josee yamaze guhagarikwa kubera akarengane.
Uwicyeza Josee ku biro bye biherereye Kicukiro yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yakorewe akarengane gakomeye ndetse ko asaba Perezida Kagame kumurenganura kuko ibyamubayeho atarabibonaho kuva yabaho.
Yakomeje avuga ko umuntu runaka adakwiye kwitwaza ko afite mwene wabo ukomeye muri Leta ngo ahohotere cyangwa abangamire abandi twese turi abanyarwanda ibyo bintu Jean Marie akora ntibyemewe ndetse ubutabera bukwiye gutangira n’inzego z’umutekano zigakurikirana iki kibazo hakiri kare tukarenganurwa n’abari inyuma y’ibi byose bakabihanirwa.
Uwicyeza yagize ati “ukuntu dukunda Perezida wacu Kagame ndamusaba ko yandenganura ndetse n’abakozi bakoraga ubu batagikora bafite ikibazo gikomeye cyo kubona icyo kurya ndetse n’imiryango yabo”.
Yakomeje avuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga ya Bank kandi ashobora kubateza ikibazo gikomeye.
Uwicyeza akomeza avuga ko afite ibyangombwa bimwemerera gukora ariko akibaza aho Akarere n’Umurenge bahera bamuhagarika.
Ikibazo uko cyatangiye uwitwa Hakizimana Jean Marie ufite sosiyete icukura amabaye yitwa Rucekeli Intermixte Ltd yaje ahamagara abakozi ba Uwicyeza Josee ababwira ko nta muntu n’umwe wemerewe kugaruka kuhakorera kuko hatakiri aha Uwicyeza Jose ibi akaba yarabikoze ku giti cye kandi ubuyobozi aribwo bwari kuza bukabwira Uwicyeza akahava ariko n’ikosa kuza mu kigo cy’undi muntu ugatangira gutegeka nta burenganzira wabiherewe.
Amakuru Ikinyamakuru Umusingi gifite amajwi ya Jean Marie ni uko avuga ko Jean Marie yasabye higitari 50 harimo naha Josee akorera afitiye ibyangombwa Akarere kakahamuha batamenyesheje Josee wahakoreraga ahubwo Jean Marie akaba ariwe uza kwirukana abakozi yitwaje ko yahoze ari security officer w’Akarere ka Gasabo ndetse akitwaza ko Evode Imena umunyamabanga wa Leta ushinzwe mine na kariyeri ari muramu we.
Igitangaje ndetse kigaragaza ko hashobora kuba hari abantu bakomeye babyihishe inyuma ni uburyo Akarere kahaye Jean Marie ikirombe cya Uwicyeza hanyuma na Jean Marie ntahakorere ahubwo bakahaha Abashinwa (China road)ubu ikaba ariyo ihakorera kandi harahawe Jean Marie.
Chine road ihakorera gute Uwicyeza Josee agifite ibyangombwa byaho?Jean Marie we ko Akarere ka Gasabo kahamuhaye we kuki atahakorera hagakorerwa China road idafite ibyangoimbwa byaho?.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umukozi w’Akarere ka Gasabo Mukamana Phoibe ushinzwe ibikorwa remezo ariko yanga kudusubiza.
Ku murongo wa Telephone ye igendanwa yaratwitabye turamwibwira n’impamvu tumuhamagaye yumvise ari ikibazo cy’ikirombo aradukupa yohereza ubutumwa bugufi ko ari murusengero tumwoherereze ubutumwa bugufi icyo twifuza.Ubutumwa bugufi twarabwohereje ariko ntiyadusibiza.
Ikinyamakuru Umusingi kirakomneje kugirango kibaze Jean Marie impamvu yagiye gusaba ikirombe cya Josee kandi azi neza ko afite ibyangombwa bimwemerera kuhakorera ndetse naho akura imbaraga zijya mu kigo cy’abandi atabifitiye uburenganzira agahagarika abakozi ndetse abatuka?
Ko yahahawe kuki atarimo kuhakorera hakaba hakoreramo China road?ariko Jean Marie yanze kwitaba Telephone yacu ndetse ubwo twajya ku kirombi kivugwaho akarengane twari tuzi ko tuhamusanga ariko twasanze adahari ndetse twashatse no kumenya ibiro bye aho bikorera ariko tubwirwa ko nta biro agira ariko aho abanze kutuvugisha bazaduhera amakuru tuzayabagezaho.
Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje kijya aho China road ikorera I Nyacyonga kihasanga umushinwa utazi icyongereza ariko umuzamu wabo atubwira kubaza uwitwa Sibomana Joseph nawe twahamagaye kuri Telephone ye ntiyitabe.
Umunyarwandakazi ufasha igihugu agaha abanyarwanda barenga 150 akazi bakabona icyo kurya no gutunga imiryango yabo ndetse agatanga imisoro yamburwa gute akazi kagahabwa abanyamahanga?abo bakozi bose bazatungwa n’iki?aha niho bahera basaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko akwiye guca akarengane akabarenganura bagasubira mu kazi kabo.Iki kibazo tuzakomeza kubakurikiranira uburyo kizakemuka.
Gatera Stanley
Umusingi1@gmail.com
2,601 total views, 5 views today
Leave a reply