Hatanzwe ibikoresho bingana na miliyoni 12 ku barwayi ba diabète
— January 18, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 16 Mutarama 2020 habaye igikorwa cyo gutanga ibikoresho bizifashishwa mu guhangana n’indwara ya Diabete mu Rwanda ,icyo gikorwa kikaba cyarabereye imbere y’abanyamakuru muri Morriott hotel .
Abarwayi ba diabète bagiye guhabwa ibikoresho bigera kuri miliyoni 12 bapimisha isukari mu mubiri kugirango bajye bamenya uko bahagaze. Byatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku buzima ABBOTT gifatanije na Team Type 1 Foundation binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’amahanga mu guhangana n’ubwiyongere bwa diabète.
Dr Ndimubanzi yagize ati” kurwanya diabète n’izindi ndwara zitandura, biri mu byibanze Minisiteri y’Ubuzima izakomeza gukoraho n’abafatanyabikorwa bayo, mu guhangana n’ingaruka za diabète.”
Umuyobozi muri Abbott, Bernard Brisolier yavuze ko bishimiye kuzana uyu mushinga mu gufasha umuryango nyarwanda w’abarwayi ba diabète bakorana na Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Team Type 1 Foundation, intego akaba ari ugufasha abarwaye diabète mu kugenzura isukari mu mubiri.
Bernard yagize ati “ Utu dukoresho tuzifashishwa mu gupima isukari kuko ni udukoresho twa ngombwa mu gufasha kugenzura ubuzima bw’abafite diabète bakamenya uko bahagaze”.
Phil Southerland, washinze Team Type 1 Foundation, yavuze ko bishimiye kwakira izi nkunga zivuye muri Abbott. Ngo kuva muri 2010 Team Type 1 Foundation ikorera mu Rwanda biciye muri Tour du Rwanda banafatanije n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diabète.
Abbott ifasha mu bijyanye n’ubuzima ku mugabane w’ Afurika no mu Rwanda by’umwihariko bakaba baratangiye gutanga ubufasha kuva 2019. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bagiye gutangiza amavuriro mato 8 mu Karere ka Bugesera.
Nk’uko ubushakashatsi bwo muri 2014, bubigaragaza buvuga ko ikigero cya diabète mu Rwanda kiri kuri 3%, ni mu gihe abarwayi 2000 bafite diabète yo ku rwego rwa 1.
Utu dukoresho twatanzwe tungana na Miliyoni 12 tuzakoresha mugufasha abarwayi ba Diabete kandi Leta y’u Rwanda ikaba yimishimiye iki gikorwa ndetse Leta y’u Rwanda ikaba ishishikariza abantu kujya bipimisha hakiri kare kugirango bavurwe Diabeti itarakura.
Ikifuzo Abbott ndetse n’intego zayo ni uko mu Rwanda hose uwaba arwaye Diabete yajya byibuze akora urugendo rw’iminota 30 kugera kuri service z’ubuvuzi kubera ko iyi gahunda izegereza Abanyarwanda amavuriro mato mato mu rwego rwo kurwanya Diabete.
Gatera Stanley
3,208 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply