umu amakuru- Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports Gasogi United ahabwa amafaranga n’abafana (Amafoto) | Umusingi

Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports Gasogi United ahabwa amafaranga n’abafana (Amafoto)

Please enter banners and links.

Sugira Ernest yagaragaje ubuhanga nanone atsinda igitego kimwe cyafashije Rayon Sports gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020.
Wari umukino wa mbere kuri uyu rutahizamu wavuye muri APR FC, wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.
Mu minota ya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye bwabonywe na Kakule Mugheni Fabrice arebana n’umunyezamu ariko ateye umupira uca ku ruhande mu gihe n’umupira watewe na Bizimana Yannick (…)

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Sugira Ernest cyafashije Rayon Sports gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Wari umukino wa mbere kuri uyu rutahizamu wavuye muri APR FC, wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Mu minota ya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye bwabonywe na Kakule Mugheni Fabrice arebana n’umunyezamu ariko ateye umupira uca ku ruhande mu gihe n’umupira watewe na Bizimana Yannick washyizwe muri koruneri na Cuzuzo Gaël.

Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kwa Rayon Sports ariko uburyo bubiri bukomeye bwabonetse, Sekamana Maxime ananirwa kububyaza umusaruro, imipira ayitera hanze.

Ikipe ya Gasogi

Abafana ba Rayon Sports bamuha amafaranga

Sugira Erneste

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Iranzi Jean Claude asimburwa na Sugira Ernest wakinnye umukino we wa mbere muri Gikundiro nyuma yo kuyigeramo ku wa Mbere w’iki cyumweru atiwe muri APR FC.

Gasogi United yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bwabonywe na Tidiane Koné imbere y’izamu, umupira yateresheje umutwe ukurwamo na Kimenyi Yves.

Byasabye Sugira Ernest iminota 10 gusa, maze atsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ku mupira wahinduwe na Rutanga Eric, uyu rutahizamu mushya arasimbuka, asumba Kazindu Bahati Guy wa Gasogi United, atsindisha umutwe.

Iki cyabaye igitego cya mbere Sugira Ernest yatsinze muri Shampiyona nyuma y’iminsi 365. Yaherukaga gutsinda tariki ya 6 Mutarama 2019 ubwo APR FC yatsindaga AS Muhanga ibitego 2-1.

Amakipe yombi yasatiranye cyane mu minota yakurikiyeho, ariko 90 y’umukino irangira nta kindi gitego kibonetse.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gukundiro igira amanota 34 ku mwanya wa kabiri, irusha inota rimwe Police FC mu gihe Gasogi United yagumye ku amanota 19.

Umukino urangiye, Sugira Ernest yashimiwe cyane n’abafana ba Rayon Sports bamuhaye amafaranga.

APR FC yanganyije ubusa ku busa na AS Kigali ku wa Gatandatu, ifite amanota 38 ku mwanya wa mbere.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Gicumbi FC yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-1, Musanze FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-1 mu gihe Sunrise FC yanganyije na Police FC ibitego 2-2.

 

 

759 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.