umu amakuru- Kuki APR FC inganya na Rayon Sports ikanganya ? (Amafoto) | Umusingi

Kuki APR FC inganya na Rayon Sports ikanganya ? (Amafoto)

Please enter banners and links.

Kuwa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 Rayon Sports na Police FC zanganyije ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali amakipe yombi akomeza gusigwa amanota atatu na APR FC.

Impande zombi ku bafana ba APR FC na Rayon Sports bibazaga impamvu APR FC yanganyije na Gicumbi umukino wari wabaye kuwa kabiri Rayon Sports aho gutsinda ngo isatire APR FC nayo ikanganya.

Muri uyu mukino waranzwe no gukinira mu kibuga hagati ku mpande zombi, Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwawubonetsemo, ariko umupira watewe na Mugisha Gilbert ufata inshundura ntoya.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC

 

Police FC yihariye umupira mu minota yakurikiyeho ariko ba rutahizamu bayo barimo Iyabivuze Osée na Ndayishimiye Antoine Dominique bagorwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Uburyo bumwe Rayon Sports yabonye mu gice cya kabiri ni umupira Mugisha yahereje Michael Sarpong, uyu Munya-Ghana akojejeho umutwe, uca hejuru y’izamu.

Police FC yashoboraga kubona igitego gitandukanya amakipe yombi ku munota wa 85, umupira Songa Isaïe yahawe na Ntirushwa Aimé, uyu rutahizamu awuteye mu izamu urenzwa na Iradukunda Eric ‘Radu’.

Kunganya uyu mukino, byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 25, iyanganya na Police FC. Gikundiro izigamye ibitego 11 mu gihe ikipe y’abashinzwe umutekano izigamye ibitego icyenda.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rutanga Eric (c), Iradukunda Eric, Rugwiro Hervé, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Commodore Olokwei, Oumar Sidibé, Iranzi Jean Claude, Michael Sarpong na Mugisha Gilbert.

Police FC: Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable (c), Ndayishimiye Célestin, Mpozembizi Mohamed, Musa Omar, Ngendahimana Eric, Iyabivuze Osée, Munyakazi Youssuf Lule, Ndayishimiye Antoine Dominique, Mico Justin na Nshuti Dominique Savio.

Uko amakipe yatsindanye ku Munsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019

  • Gicumbi FC 1-1 APR FC

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019

  • SC Kiyovu 1-2 Marines FC
  • Mukura VS 0-1 AS Muhanga
  • Rayon Sports FC 0-0 Police FC
  • Heroes FC 0-1 Gasogi United
  • Musanze FC 1-1 AS Kigali
  • Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
  • Espoir FC 2-3 Etincelles FC

 

 

1,518 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.