umu amakuru- Sitasiyo ya SP yatangije tombora irimo ibihembo bishimishije ishimira abakiriya bayo mu gusoza umwaka. | Umusingi

Sitasiyo ya SP yatangije tombora irimo ibihembo bishimishije ishimira abakiriya bayo mu gusoza umwaka.

Please enter banners and links.

Kuwa 1 Ukuboza 2019 Station ya SP mu Rwanda mu gihugu hose yatangije igikorwa cyo gushimira abakiriya bayo aho bashyizeho tombora yo gutsindira ibihumbi mirongo itanu (50.000Rfw).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Station ya SP Nyarutarama Jeannine Rutabana ushinzwe amasitasiyo ya SP yagize ati « Ntabwo ari ugushaka ko abakiriya bagura esanse yacu ahubwo ni uburyo bwo kubazirikana no kubereka ko tubazirikana tukaba twabashyiriyeho tombora aho buri wa kabiri buri cyumweru hazajya haba tombora ».

Kuri uwo munsi Jeannine Rutabana niwe wahamagaye na Telephone ye umwe mu bakiriya ba station SP ahamagara uwitwa Tuyizere Alimance usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali akaba ariwe wabimburiye abandi batwara ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peterori bakura kuri sitasiyo za SP .

Ku munsi w’ejo kuri station 24 za SP mu gihugu hose haberaga igikorwa cy’abakiriya gutombora bakaba baratomboraga ibihumbi mirongo itanu bazakoreshamo Vidanje ku magaraje ya SP kugeza ighe ibihumbi 50000 bizarangira.

Tuyizere Alimance watomboye atwara moto ahabwa igihembo cye

Jeannine Rutabana ushinzwe amasitasiyo ahamagara umukiriya kumubwira ko atomboye

CEO Mr.Yves Legrux iburyo na Jeannine Rutabana n’umukozi wa SP

Guhera taliki ya mbere Ukoboza sitasiyo 24 za SP mu Gihugu hose zatangiye igikorwa cyiswe “ Shimira Xmass Bonanza” kigamije gushimira abakiriya bayo banabafasha kujya mu minsi mikuru irangiza umwaka bishimye.

Tuyizere Alimance wabimburiye abandi yahawe ibihumbi  50 byo gukoresha mu guhindura amavuta ya moteri, igikorwa yishimiye avuga ko kiri bumufashe byinshi.

Tuyizere yagize ati “Ndishimye  kuko buri cyumweru ntanga ibihumbi bine mena amavuta ya moteri, ubu iyi mpano SP impaye iramfasha mu byumweri birenga 12,  ni inyungu ntari niteze nanjye ndasoza umwaka nishimye hamwe n’umuryago wanjye.”

Umukiliya wese wa sitasiyo SP ugiye kugurayo ibicuruzwa kuva taliki ya mbere Ukuboza 2019 ahabwa agakarita ashyiraho umwirondoro we akagasiga kuri sitasiyo aritwo dukusanywa buri wa kabiri hagatomborwamo umunyamahirwe ufata izo mpano za SP.

Jeannine Kayihura yongeyeho ko hazatangwa ibihembo bitandukanye kandi bishimishije aho yagize ati « Ubutaha tuzatanga kunywa esanse umukiriya bakamushyiriramo iyuzuye imodoka yaba atwara moto nawe azajya akomeza anyweshe kugeza igihe iyakuzura imodoka igera hanyuma tozongera dutange Gas n’amashyiga yayo n’ibindi bitandukanye kuko turashaka ko abakiriya bacu bishima mu minsi mikuru kandi tukabereka ko ari abagaciro cyane ».

CEO Yves Legrux yavuze ko hashize igihe bakora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petelori bakaba basanga uyu mwaka bagomba gushimira abakiriya babo bishimana mu gusoza umwaka.

Gatera Stanley

 

287 total views, 29 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.