Ifaranga ry’u Rwanda kuki ryaguye cyane muri Uganda?
— July 12, 2023Please enter banners and links.
Abantu basigaye batinya kujyana amafaranga mu gihugu cya Uganda kubera kuyavunja mu magande uhura n’igihombo gikomeye.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ibiciro by’ibicuruzwa byinshi byarazamutse cyane cyane nyuma ya COVID-19 ariko igitangaje ifaranga ry’u Rwanda ryo ryaraguye cyane muri Uganda .
Twe abacuruzi turahomba cyane kuko mbere ya COVID-19 uwabaga afite Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda iyo yazaga muri Uganda akayivunja mu mashilingi ya Uganda yabonaga Miliyoni enye (4.000.000 UGX) ariko ubu ufite Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda abona Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana inani (1.800.000 UGX).
Yakomeje avuga ati urumva guhomba Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri kandi ibicuruzwa byarazamutse mu biciro n’igihombo gikomeye.
Undi nawe utarashatse gutangaza amazina ye kubera Impamvu z’umutekano we yavuze ko ifaranga kuba ryaraguye cyane ari imwe mu mpamvu ubucuruzi muri iki gihe butarimo kugenda neza kuko iyo ugiye kurangura watwaye amafaranga ukavunjisha urabanza ugahombera mu kuvunjisha noneho ugashyiraho amatike n’imisoro ugasanga ibyo waranguye ntacyo ukuyemo kandi uba ukeneye amafaranga agutunga n’umuryango wawe bityo ugasanga umuntu atinye kwicara mu rugo nta kazi agapfa gushora ariko nyuma y’amezi macye akaba arahombye atagishobora gusubira kurangura.
Ikinyamakuru Umusingi cyaracyashaka uburyo cyabaza umuyobozi wa Bank nkuru y’u Rwanda kugirango asobanurire abantu impamvu ifaranga ryaguye cyane ariko ntibiradushobokera kumubona ariko tuzabagezaho ibyo azatubwira nituvugana nawe.
Hari andi makuru avuga ko idorari ryabuze mu Rwanda bikaba aribyo biviraho ifaranga kugwa cyane ariko ibyo byose n’ibindi bivugwa Umuyobozi wa Bank nkuru y’u Rwanda nitumubona tuzamubaza byose ku buryo abantu bazasobanukirwa neza ibijyanye n’igituma ifaranga rigwa cyane ugereranije n’andi mafaranga y’ibindi bihugu.
Rwego Tony
2,870 total views, 1 views today
Leave a reply