Abarwaye indwara zidakira zirimo Cancer bagiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko
— September 25, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 24 Nzeli 2019 muri Serena hotel habereye inama yateguwe na Rwanda Palliative Care and Hospice Organasation (RPCHO) ikaba yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugirango abarwayi barwaye indwara zidakira bitabweho ku buryo bwumwihariko.
Abari bitabiriye inama baganiriye ku ngingo zitandukanye ariko hagaragazwa imbogamizi nyinshi zihari ku bantu barwaye indwara zidakira.
Dr.Aimable yagarutse ku mbogamizi zihari ku barwayi aho yavuze ko hari abarwayi bakigendera ku muco wa Kinyarwanda aho bavuga ngo Imfura ishinjagira ishira bityo abarwayi bamwe barwara ariko bagakomeza kwihangana aho kujya kwa muganga hakiri kare.
Yakomeje atanga urugero aho ngo iyo umugore cyera yajyaga kubyara agataka bamwitaga ikigwari n’ibindi nk’ibyo bityo akaba asanga hari abantu bakingendera kuri uwo muco aho kumva bababara bakajya kwamuganga bagakomeza kwihangana ariko bababaye.

Indi mbogamizi yaganiriweho muri iyo nama ni uko abaganga ari bacye kandi abarwayi bakaba benshi aho umwe mu baforomo wari muri iyo nama yagize ati “Abaganga n’abaforomo turi bacye kandi abarwayi turi benshi kuko hari igihe ushobora kuba ufite umurwayi urwaye indwara idakira ugomba kumusobanurira ukamwigisha kugirango atiheba vuba ugomba kumarana nawe byibuze iminota 30 musobanurira kandi mfite abandi 20 nabo bantegereje abarwaza babo nabo bavuga ko nabatereranye ugasanga abaganga natwe umwanya utubana mucye cyane kubera ubwinshi bwabarwayi”.
Undi witwa Scolastic uri mu batanze ikiganiro afatanije n’abandi baganga yavuze ko bafite abakozi bacye kubera ubushobozi bucye aho yavuze ko bakora gahunda yo gusura abarwayi aho baba barwariye iwabo mu mago ariko bikaba bidakorwa uko bikwiye kubera abakozi ari bacye.
Dr.Christian Ntizimira yaganirije abari bitabiriye inama uburyo bwo kwita ku murwayi ufite ububabare no kumwitaho kuko umurwayi iyo yumvise ko arwaye indwara idakira kandi afite ububabare ariheba akaba yapfa vuba ariko ati “Hari imiti ivura ububabare kandi uwo muntu aba akeneye kumuganiriza muganga akamuba hafi akamwereka ko hari impinduka zigaragaza koroherwa ndetse n’umuryango we ukamuba hafi cyane bituma uwo murwayi amara igihe kurusha uwihebye”.
Haganiriwe byinshi muri iyo nama ndetse abantu benshi bahavuye bavuga ko inama yabaye ingirakamaro kubera bayigiyemo byinshi ariko hagaragazwa ikibazo ko nta ruhare rw’itangazamakuru kugirango rikorere abarwayi ubuvugizi ndetse no kugaragaza ahari ubushobozi bucye Leta cyangwa abandi badashingiye kuri Leta bafasha Palliative Care kubona ubushobozi buhagije abarwayi bakitabwaho uko bikwiye.
Mu gihugu hirya no hino byagaragaye ko hari abarwayi benshi bafite uburwayi budakira ariko hari abagihabwa akato ,abandi ntibajye kwisuzumisha kare kuko izo ndwara nka Cancer iyo imenyekanye kare iravurwa igakira bityo bakaba basaba abantu kudaha akato abarwayi ndetse no kwisuzumisha kare urwaye akavurwa kare.
Gatera Stanley
3,485 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply