umu amakuru- Kabayija ureganwa na Tom Byabagamba na Gen.Rusagara ntiyagaragaye mu rukiko ,yararekuwe akurwa muri dosiye? | Umusingi

Kabayija ureganwa na Tom Byabagamba na Gen.Rusagara ntiyagaragaye mu rukiko ,yararekuwe akurwa muri dosiye?

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeli 2019 ,Col Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza François, bakomeje haburanwa mu mizi urubanza rw’Ubujurire, ariko Kabayiza ntiyagaragara mu rukiko ku mpamvu abamwunganira bavuga ko arwaye ari i Ndera naho ubushinjacyaha bukagaragaza ko adashaka kuburana kuko yafunguwe.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa tatu n’iminota cumi n’itanu abaregwa basomerwa ibyaha bakurikiranyweho ndetse bibutswa ibyemezo byafashwe n’Inkiko zabanje.

Kabayiza François ntabwo yabonetse kuko ari mu bitaro ndetse umwunganira mu mategeko. Me Nkuba Milton, yahise agaragariza Urukiko inyandiko zo kwa muganga zigaragaza koko ko arwaye. Umwunganira yasobanuye ko umukiliya we yifuzaga gukomeza kuburana urubanza rwe ari nayo mpamvu yifuzaga ko rwasubikwa kugira ngo azabanze aboneke.

uko bareganwaga ari 3

Yakomeje avuga ko mu nyungu z’ubutabera yavuze ko urubanza rutazasomwa Kabayiza ataraburana, we icyo yifuzaga ni uko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ahari kugira ngo ibimureba byiza abashe kubyisobanuraho.

Tom Byabagamba yahawe umwanya avuga ko kuba hari ibirego bitareba Kabayiza byaburanishwa.

Yakomeje avuga ati “Dufite amahitamo abiri, tuburane ku byaha tudahuriraho na Kabayiza cyangwa dutegereze Kabayiza abanze akire tuburanire hamwe”.

Me Buhuru wunganira Frank Rusagara yavuze ko ku ruhande rw’Umukiliya we bakomeza kuburana ariko kuba dosiye ari imwe kandi Kabayiza akaba adahari yumva harimo akabazo mu bijyanye n’amategeko. Frank Rusagara nawe yavuze ko agendera ku nama y’umwunganizi we.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko yaba bwo n’abaregwa ntawe ushobora kwemeza igihe Kabayiza azabonekera kuko yafunguwe ku wa 24/8/2019 arangije igihano.

Buti “Yarangije igihano cy’imyaka itanu yasezerewe mu bitaro ku wa Gatanu ushize ariko bakagombye kuba bereka urukiko koko ko ari mu bitaro atari iwe mu rugo”.

Ubushinjacyaha bwakomeje buti “Tubibonamo nk’udashaka kuburana kuko yarangije igihano. Ntabwo twakomeza kumutegereza tutazi igihe azakirira cyangwa azagaruka kuburanira ubujurire bwe”.

Icyaha bahuriraho ni imbunda Kabayiza yavanaga kwa Rusagara azijyana kwa Tom Byabagamba.

Umwunganizi wa Kabayiza yongeye gufata umwanya avuga ko ubushinjacyaha buzi ko yasezerewe mu bitaro bya Kanombe, ariko ubu ari mu bitaro i Ndera ndetse ejo yanagiyeyo kumureba. Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rutandukanywa ariko bwamaganwa na Tom Byabagamba, wagize ati “Gutandukanya imanza twabisabye tugitangira, tubiburanira mu rukiko barabyanga ariko uyu munsi umushinjacyaha umwe wari uhari icyo gihe niwe urimo kubisaba ko imanza zitandukanywa nta n’isoni?”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Kabayiza n’igihe cyose yabaga yitabye urukiko wabonaga ko ibyo yasubizaga bitandukanye n’ibyo yabajijwe, bukabona ko kutitaba ari ukudashaka kuburana.

Urukiko rwagiye kwiherera maze Umucamanza uyoboye iburanisha avuga ko basanga mu nyungu z’ubutabera dosiye ya Kabayiza igomba gutandukana n’iya Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

684 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.