umu amakuru- Byakomeye :Aba Meya n’abandi bayobozi b’Uturere twa Musanze, Karongi ,Ngororero na Muhanga begujwe mu kazi abandi mu nzira zisaba kwigura | Umusingi

Byakomeye :Aba Meya n’abandi bayobozi b’Uturere twa Musanze, Karongi ,Ngororero na Muhanga begujwe mu kazi abandi mu nzira zisaba kwigura

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 3 Nzeli 2019 Abayobozi batatu b’Akarere ka Musanze barimo; Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.

Uhagarariye Inama Njyanama mu Karere ka Musanze, Eng Emile Bayisenga, yabwiye itangazamakuru ko abayobozi begujwe muri aka karere byatewe no kutuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Meya we yegujwe kubera kudakurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no kutuzuza inshingano ze no kurya ruswa, naho uwari ushinzwe Iterambere n’Ubukungu we yazize ihohotera mu gihe umuyobozi wungirije w’aka karere wari ushinzwe imibereho myiza we yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.”

Iyi nkundura yageze no mu Karere ka Ngororero kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura. Ba Visi Meya beguye muri Ngororero ni Ushinzwe ubukungu Kanyange Christine n’ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, yabwiye abanyamakuru  ko yanditse ibaruwa yo kwegura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, akaba yeguye ku bushake bwe ndetse agiye gukomeza inshingano zo kwita ku rugo rwe.

Visi Meya Ushinzwe ubukungu muri Ngororero Kanyange Christine yeguye

Habyarimana Jean Damascène wayoboraga Musanze

Ndayisaba François wayoboraga Akarere ka Karongi

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura

Yagize ati ‘Ayo makuru niyo neguye, ngiye mu zindi gahunda zisanzwe , nasezeye ku bujyanama mu nama njyanama y’Akarere, ubu ngiye kwita ku muryango wanjye.”

Ku rundi ruhande ariko Inama Njyanama y’akarere ivuga ko impamvu batanze mu kwegura kwabo ari uko babona badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe, kuko babona ingufu zababanye nke.

Aba bayobozi ngo bananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro Inama Njyanama ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo gukemura ibibazo umuturage afite n’izo kumuteza imbere.

Uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Dr Dushimumuremyi Jean Paul, yabwiye itangazamakuru  ko abayobozi batatu b’aka Karere ka Ngororero aribo biyeguriye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bananiwe kuzuza. Yagize ati “ Nibyo ni batatu beguye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bashinzwe bananiwe kuzuza kugira ngo hajyeho abandi bazishobora.”

 

Yongeyeho ko zimwe mu nshingano aba bayobozi bananiwe zatumye bandika amabaruwa yo gusezera ku mirimo yabo zirimo izijyanye no guteza imbere abaturage, kurwanya umwanda mu baturage nk’amavunja ndetse n’inshingano zijyanye n’iby’ubukungu no gushyira imyanzuro y’Inama Njyanama mu bikorwa.

Mu Karere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage nabo basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic, yabwiye itangazamakuru  ko komite nyobozi y’aka Karere yose yegujwe kubera kutubahiriza inshingano zayo.

Yagize ati “Urebye begujwe kubera impamvu zo kutubahiriza inshingano mbese kutagera ku ntego no kutubahiriza inshingano. Ntabwo ari ukwegura ku bushake bwabo kuko haracyari abaturage bagifite ibibazo, abaturage bagikennye mu gihe n’Akarere kadatera imbere nk’uko bikwiye.”

Yongeyeho ko bagiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba kugira ngo babe batora umwe mu bajyanama b’akarere uba ayobora mu gihe hatari hatorwa abandi bayobozi b’aka Karere.Amakuru yari atugeze ubwo twandikaga iyi nkuru ni uko na Meya wa Muhanga Uwamariya nawe yanditse asaba kwegura ariko abantu bakaba batangiye kwibaza ikihishe inyuma yo kweguzwa cyangwa kwegura .

Hari umuturage wandiotse ku mbugankoranyambaga avuga ati ese kuba Meya mu Rwanda ntibigiye kuba ikibazo gikomeye ku buryo abantu bagiye gutinya iyo myanya.

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga baravuga ko ari tour de Rwanda igarutse nyuma y’igihe byigeze kubaho ku gihe cy’uwahoze ari  Minisitiri muri MINALOC Kaboneka kuko nabwo byabaye nkuko ubu bibaye aba Meya n’Abagitifu b’Imirenge begurijwe icyarimwe abandi nabo begura ku mpamvu zabo nkuko n’ubu byabaye.

958 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.