Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu nzego za gisirikare
— September 3, 2019
Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’Ingabo, aho Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Maj Gen Bayingana yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yagize Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
Brig Gen Nyakarundi yari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yasimbuye Col Andrew Nyamvumba.
Col Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.

Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Brig Gen Vincent Nyakarundi yagizwe Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda
3,980 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply